RFL
Kigali

KIGALI: Gisubizo Ministries yakiranye ibyishimo igikombe yegukanye muri Groove Awards Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2017 10:13
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017, abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bahuriye i Kanombe ku kibuga cy’indege, bakirana ibyishimo bikomeye igikombe baherutse kwegukana mu irushanwa Groove Awards Kenya.



Gisubizo Ministries yari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri Afrika yo hagati n’Iburasirazuba aho yahatanaga na Ahavah Gospel Singers (Ethiopia), Angel Benard (Tanzania), Goodluck Gozbert (Tanzania), Levixone (Uganda) na Mireille Basirwa (DRC). Gisubizo Ministries yari yabanje gushyirwa mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu gihugu, nyuma ishyirwa mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza muri Afrika yo hagati n'Iburasirazuba. 

Tariki 1 Kamena 2017 mu birori byabereye mu mujyi wa Nairobi kuri Kenyatta International Convention Centre ni bwo Gisubizo Ministries yegukanye igikombe yahataniraga mu irushanwa Groove Awards Kenya, cyakirwa na Eddy Runyambo umuyobozi ucyuye igihe wa Gisubizo Ministries. Abanyamuryango ba Gisubizo Minitries b’i Kigali, iryo joro baraye mu byishimo babyina intsinzi bashima Imana nk'uko Elise Bigira yabitangarije Inyarwanda.com.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017 ni bwo Eddy Runyambo yageze i Kigali azanye igikombe cyegukanywe na Gisubizo Ministries y'i Kigali. Byari ibyishimo bikomeye ku baririmbyi b’iri tsinda ubwo biboneraga n’amaso yabo igikombe begukanye. Eddy Runyambo yabwiye itangazamakuru ko igikombe bahawe cyabateye imbaraga zo gukora cyane kandi bagakora ibikorwa byiza ndetse bibagaragariza ko Imana iri mu ruhande rwabo. Yagize ati:

Ni ibyishimo byinshi, urabona naje mvuye Nairobi ariko nasanze abaririmbyi benshi bantegereje hano, Gisubizo Ministries ishami rya Kigali ryishimiye igikombe, urabona ko baje kucyakira, baje bafite ibyishimo byinshi.  Dukomeje gukora, uyu ni umurimo w’Imana turi gukora kandi turakomeje ntabwo duhagaritse ibikorwa ahubwo biduteye gukora ibikorwa byinshi kandi bikomeye kuko tubonye ko turi kumwe n’Imana, Imana ikomeje kudushyigikira kandi iri kumwe natwe.

Gisubizo Ministries

Byari ibyishimo byinshi ku baririmbyi ba Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries i Kanombe yakira igikombe cya Groove Award

Gisubizo Ministries

Bui umwe yifotozanyaga igikombe

Gisubizo MinistriesGisubizo Ministries

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries y'i Kigali

Ikiganiro na Gisubizo Ministries ivuga uko yakiriye igikombe yegukanye cya Groove Award 

UMVA HANO 'AMFITIYE BYINSHI' YA GISUBIZO MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND