RFL
Kigali

USA: Umuraperi J Cube yashyize hanze indirimbo nshya Agahigo –YUMVE HANO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/06/2017 20:25
0


Nyuma y’igihe kitari gito atagaragara muri muzika, umuraperi w’umunyarwanda J Cube utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "AGAHIGO".



Jacques Mugenzi usanzwe umenyerewe nka J Cube, yatangiye gukora umuziki ku myaka 14 gusa y’amavuko ubwo yari akiri mu mashuri abanza aho yigaga ku ishuri  ry'Umubano primary school riherereye mu ntara y’Iburengerazuba ahazwi nko mu Kiziba mu karere ka Karongi.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Agahigo'

Nkuko yabitangarije nyuma yiyi ndirimbo nshya yise"AGAHIGO" hari n’ibindi bikorwa arimo ategura, harimo amashusho y’indirimbo "Urugendo" yakoranye na G Bruce mu mwaka ushize (2016) ndetse akaba anarimo gukora kuri Mixtape ye ya mbere yamaze no kubonera izina "UMUGENZI" ategura gushyira hanze uyu mwaka ntagihindutse.

J Cube amaze imyaka 3 ari ku butaka bwa Amerika muri Leta ya Michigan mu mujyi wa Grand Rapids. Tuganira yanavuze ko uretse iyo mixtape, afite n’igitaramo "Its all about summer 17" mu minsi ya vuba kizabera muri uwo mujyi aherereyemo.

Uyu musore ukiri muto ugereranije n’abandi baraperi bakorera umuziki muri "Diaspora" yasoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com asaba buri muntu wese ukunda umuziki cyane cyane "Hip Hop" kumushyigikira nk’umuhanzi ukizamuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND