Iki gitaramo cyari ishiraniro mu bahanzi bashakaga kwiyerekana imbere y’abagize akanama nkemurampaka bahatanira igikombe cya PGGSS7, abafana ba buri muhanzi bari babukereye baje gushyigikira abahanzi babo arinako babahesha amanota ku bagize akanama nkemurampaka.
Nyuma y’iki gitaramo Inyarwanda.com mu buryo bw’amashusho twagerageje kubakusanyiriza imigendekere y’iki gitaramo maze mu ncamake tubera abatari bahari i Rubavu nkuko bigaragara mu mashusho ari hasi.
REBA HANO MU NCAMAKE UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
Tubibutse ko nyuma y'iki gitaramo hasigaye igitaramo kimwe kizabera i Kigali muri parking ya stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 24/06/2017, ari nabwo hazahita hatangazwa umuhanzi wahize abandi ugomba kuba koko 'Super Star' ku nshuro ya 7.
Kanda hano urebe uko byari byifashe mu mafoto i Rubavu
Ese uraha nde amahirwe?