Abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10/06/2017 bakomereje urugendo rwabo i Rubavu, aho bakoreye igitaramo kibanziriza icya nyuma, ubundi hakamenyekana uwahize abandi.
Ni nyuma y’ibitaramo bitatu bimaze kuba, aho abahanzi bataramiye abakunzi babo ku ikubitiro i Huye mu ntara y’Amajyepfo, aho bavuye bakomereza i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, mu gihe mu karere ka Ngoma ariho baherukaga gukorera igitaramo.
Kugeza ubu imibare ni myinshi ku bahanzi bose uko ari 10, cyane cyane abagiye baza imbere mu bitaramo bitatu byabanje. Iki gitaramo gishobora gusiga gihaye amahirwe umwe muri aba bitewe n’uburyo bari bwitware.
UKO IGITARAMO KIRIMO KUGENDA
Mc Buryohe na mugenzi we Kate Gustave ubwo bari bagitunguka ku rubyiniro
-Ahagana ku saa saba na 15 ni bwo abashyushyarugamba, Mc Kate Gustave na Mc Buryohe bahaye ikaze abafana, maze bafatanije na Dj Bissosso bahita babinjiza mu kirori nyirizina babaha umuziki, ndetse banaha akanya urubyiruko rw'inaha rufite impano.
Bamuritse impano zabo, mbere y'uko abahanzi batangira ikirori nyirizina
Dj Bissosso iteka aba amwenyura iyo abona abafana banyuzwe n'akazi arimo gukora
-Ku isaha ya saa munani zuzuye ni bwo Band ifasha abahanzi yageze ku rubyiniro ifata umwanya muto wo gususurutsa abantu, maze nyuma yaho umuhanzi wa mbere ahita ajya ku rubyiniro.
Iyi band igizwe n'urubyiruko rwize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo nabo bakanyuzaho bagasusurutsa abafana
Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star bihuza abantu b'ingeri zose
-Dany Nanone ni we wabimburiye abandi, gusa uyu muhanzi kuba yaririmbye bwa mbere ntabwo byamubujije guhagurutsa imbaga y'abafana babyinana indirimbo ebyiri yari yabateguriye, harimo iyitwa 'Soldier' yanaririmbye bwa mbere na 'Ikirori' isanzwe imenyerewe.
Danny Nanone imbere y'abafana be i Rubavu
Abafana bishimiye injyana za Danny Nanone
-Nyuma ya Danny Nanone, umuhanzi mushya Davis D ni we wahise akurikiraho, nk’ibisanzwe yari aherekejwe n’ababyinnyi bamufashije gutaramira abafana b’i Rubavu.
Davis D agerageza gukoresha ingufu ze zose ngo ahagurutse abafana
Uyu musore, aba afite ababyinnyi bamuherekeje
-Active ni bo bakurikiyeho. Ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa ry’uyu mwaka aba basore baje ku rubyiniro badaherekejwe n’ababyinnyi.
Derek
Tizzo
Olivis
Active, abasore b'Udukoryo twinshi mu kazi
Active i Rubavu mu ndirimbo 'Final'
Uyu ntakabuza yatashye yemeye Active
-Dream boys ni bo bakurikiyeho, aba basore bongeye gushimangira ko bari ku rugamba rw'igikombe mu buryo bugaragara. Imbaga y'abafana yabagiye inyuma babyinana indirimbo zose bari bateguye ubundi basoza baririmba 'Oyee Oyeee Oyeee!'
Platini na TMC bavuye i Rubavu bemye
Abafana ba Dream boys babyinnye ivumbi riratumuka
-Social Mula ni we wakurikiyeho, uyu musore kimwe mu birimo kumuranga n'uburyo aririmba indirimbo ze zose mu buryo buyunguruye kandi akajyana n'abafana kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma.
Social Mula mu ndirimbo ze 'Ku ndunduro' hamwe n'Umuturanyi yaririmbye abanya-Rubavu baranyurwa
-Bull Dogg mu njyana ze 'Nk'umusaza, na Cinema' ni we wahise akurikiraho, uyu muraperi nawe yanyeganyeje imbaga y'abafana yishimiye gutaramana nawe.
Ubwo yatungukaga ku rubyiniro
Bull Dogg ni gutya yari yaserutse i Rubavu
Abafana ba Hip hop mu bicu
Uyu we yaranamushushanyije
-Christopher ni we wakurikiyeho. Uyu muhanzi nawe yashimishije imbaga y'abafana baririmbanye indirimbo 'Abasitari' yicurangiye yifashishije gitari ye. Christopher yabwiye abanya-Rubavu ko azagaruka aje kubamurikira igikombe.
Christopher
Christopher imbere y'imbaga y'abafana be
Aba nabo bari bazinduwe no gushyigikira Christopher
-Queen Cha ni we wakurikiyeho, uyu muririmbyikazi yaririmbye indirimbo ya mbere ari wenyine, maze ageze ku ndirimbo ya kabiri ahamagara ababyinnyi be baraza bafatanya gususurutsa abafana b'i Rubavu.
Queen Cha i Rubavu
-Oda Paccy ni we waje guhita akurikiraho. Uyu muraperi i Rubavu naho yongeye kugaragaza ko atakirapa gusa ahubwo asigaye anashoboye kubyina. Indirimbo ye 'Umusirimu' ni imwe mu zishimiwe cyane. Yashimiye abanya-Rubavu ku bw'urukundo bakunda hip hop, ababwira ko aribo batumye aba uwo ari we uyu munsi.
Paccy i Rubavu naho yari yaserutse 'kiraperi' kuva hasi kugeza hejuru
Oda Paccy afatanya n'ababyinnyi be gushimisha abanya-Rubavu
-Mico The Best ni we wasoje igitaramo cyaberaga i Rubavu. Uyu mugabo uvuga ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri Afrobeat yaririmbiye abanya-Rubavu indirimbo zirimo 'Akabizou' na 'Umugati'.
Mico The Best n'ababyinnyi be ni bo baririmbye bwa nyuma, asoza avuga ko bakoze amateka
Tubibutse ko nyuma y'iki gitaramo hasigaye igitaramo kimwe kizabera i Kigali muri parking ya stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 24/06/2017, ari nabwo hazahita hatangazwa umuhanzi wahize abandi ugomba kuba koko 'Super Star' ku nshuro ya 7.
Ese uraha nde amahirwe?
AMAFOTO: Abayo SABIN-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO