RFL
Kigali

PGGSS7: Uko igitaramo cy’ishiraniro cyabereye i Rubavu cyagenze-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/06/2017 14:26
6


Abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10/06/2017 bakomereje urugendo rwabo i Rubavu, aho bakoreye igitaramo kibanziriza icya nyuma, ubundi hakamenyekana uwahize abandi.



Ni nyuma y’ibitaramo bitatu bimaze kuba, aho abahanzi bataramiye abakunzi babo ku ikubitiro i Huye mu ntara y’Amajyepfo, aho bavuye bakomereza i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, mu gihe mu karere ka Ngoma ariho baherukaga gukorera igitaramo.

Kugeza ubu imibare ni myinshi ku bahanzi bose uko ari 10, cyane cyane abagiye baza imbere mu bitaramo bitatu byabanje. Iki gitaramo gishobora gusiga gihaye amahirwe umwe muri aba bitewe n’uburyo bari bwitware.

UKO IGITARAMO KIRIMO KUGENDA

PGGSSMc Buryohe na mugenzi we Kate Gustave ubwo bari bagitunguka ku rubyiniro

-Ahagana ku saa saba na 15 ni bwo abashyushyarugamba, Mc Kate Gustave na Mc Buryohe bahaye ikaze abafana, maze bafatanije na Dj Bissosso bahita babinjiza mu kirori nyirizina babaha umuziki, ndetse banaha akanya urubyiruko rw'inaha rufite impano.

PGGSS

PGGSS

PGGSSBamuritse impano zabo, mbere y'uko abahanzi batangira ikirori nyirizina

dj bisossoDj Bissosso iteka aba amwenyura iyo abona abafana banyuzwe n'akazi arimo gukora

-Ku isaha ya saa munani zuzuye ni bwo Band ifasha abahanzi yageze ku rubyiniro ifata umwanya muto wo gususurutsa abantu, maze nyuma yaho umuhanzi wa mbere ahita ajya ku rubyiniro.

PGGSS

PGGSS

PGGSSIyi band igizwe n'urubyiruko rwize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo nabo bakanyuzaho bagasusurutsa abafana

PGGSSIbitaramo bya Primus Guma Guma Super Star bihuza abantu b'ingeri zose

-Dany Nanone ni we wabimburiye abandi, gusa uyu muhanzi kuba yaririmbye bwa mbere ntabwo byamubujije guhagurutsa imbaga y'abafana babyinana indirimbo ebyiri yari yabateguriye, harimo iyitwa 'Soldier' yanaririmbye bwa mbere na 'Ikirori' isanzwe imenyerewe.

PGGSS

PGGSSDanny Nanone imbere y'abafana be i Rubavu

PGGSSAbafana bishimiye injyana za Danny Nanone

-Nyuma ya Danny Nanone, umuhanzi mushya Davis D ni we wahise akurikiraho, nk’ibisanzwe yari aherekejwe n’ababyinnyi bamufashije gutaramira abafana b’i Rubavu.

PGGSS

PGGSSDavis D agerageza gukoresha ingufu ze zose ngo ahagurutse abafana

PGGSSUyu musore, aba afite ababyinnyi bamuherekeje

-Active ni bo bakurikiyeho. Ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa ry’uyu mwaka aba basore baje ku rubyiniro badaherekejwe n’ababyinnyi.

PGGSSDerek

TizzoTizzo

OlivisOlivis

PGGSSActive, abasore b'Udukoryo twinshi mu kazi

PGGSSActive i Rubavu mu ndirimbo 'Final'

PGGSSUyu ntakabuza yatashye yemeye Active

-Dream boys ni bo bakurikiyeho, aba basore bongeye gushimangira ko bari ku rugamba rw'igikombe mu buryo bugaragara. Imbaga y'abafana yabagiye inyuma babyinana indirimbo zose bari bateguye ubundi basoza baririmba 'Oyee Oyeee Oyeee!'

PGGSS

PGGSSPGGSSPlatini na TMC bavuye i Rubavu bemye

PGGSSAbafana ba Dream boys babyinnye ivumbi riratumuka

-Social Mula ni we wakurikiyeho, uyu musore kimwe mu birimo kumuranga n'uburyo aririmba indirimbo ze zose mu buryo buyunguruye kandi akajyana n'abafana kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma.

PGGSS

PGGSSSocial Mula mu ndirimbo ze 'Ku ndunduro' hamwe n'Umuturanyi yaririmbye abanya-Rubavu baranyurwa

-Bull Dogg mu njyana ze 'Nk'umusaza, na Cinema' ni we wahise akurikiraho, uyu muraperi nawe yanyeganyeje imbaga y'abafana yishimiye gutaramana nawe.

PGGSSUbwo yatungukaga ku rubyiniro

PGGSS

PGGSSBull Dogg ni gutya yari yaserutse i Rubavu

PGGSSAbafana ba Hip hop mu bicu

PGGSSUyu we yaranamushushanyije

-Christopher ni we wakurikiyeho. Uyu muhanzi nawe yashimishije imbaga y'abafana baririmbanye indirimbo 'Abasitari' yicurangiye yifashishije gitari ye. Christopher yabwiye abanya-Rubavu ko azagaruka aje kubamurikira igikombe.

chrisChristopher

PGGSS

PGGSSChristopher imbere y'imbaga y'abafana be

PGGSSAba nabo bari bazinduwe no gushyigikira Christopher

-Queen Cha ni we wakurikiyeho, uyu muririmbyikazi yaririmbye indirimbo ya mbere ari wenyine, maze ageze ku ndirimbo ya kabiri ahamagara ababyinnyi be baraza bafatanya gususurutsa abafana b'i Rubavu.

PGGSS

PGGSS

PGGSSQueen Cha i Rubavu

-Oda Paccy ni we waje guhita akurikiraho. Uyu muraperi i Rubavu naho yongeye kugaragaza ko atakirapa gusa ahubwo asigaye anashoboye kubyina. Indirimbo ye 'Umusirimu' ni imwe mu zishimiwe cyane. Yashimiye abanya-Rubavu ku bw'urukundo bakunda hip hop, ababwira ko aribo batumye aba uwo ari we uyu munsi.

PGGSS

PGGSSPaccy i Rubavu naho yari yaserutse 'kiraperi' kuva hasi kugeza hejuru

PGGSSOda Paccy afatanya n'ababyinnyi be gushimisha abanya-Rubavu

-Mico The Best ni we wasoje igitaramo cyaberaga i Rubavu. Uyu mugabo uvuga ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri Afrobeat yaririmbiye abanya-Rubavu indirimbo zirimo 'Akabizou' na 'Umugati'.

PGGSS

PGGSS

PGGSSMico The Best n'ababyinnyi be ni bo baririmbye bwa nyuma, asoza avuga ko bakoze amateka

Tubibutse ko nyuma y'iki gitaramo hasigaye igitaramo kimwe kizabera i Kigali muri parking ya stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 24/06/2017, ari nabwo hazahita hatangazwa umuhanzi wahize abandi ugomba kuba koko 'Super Star' ku nshuro ya 7. 

Ese uraha nde amahirwe?

AMAFOTO: Abayo SABIN-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Allen6 years ago
    Ariko muri bi bitaramo kuki mbona abazungu muba mwabashyize mu myanya yihariye ngo ni "abashyitsi"? Ubu mwebwe mwuvuye mu rwanda mukajya Europe cg USA mukajya mu ma festivals babaha imyanya yihariye ko namwe mwaba muri abashyitsi ra? Ndibariza nimunsubize
  • Ndayishimiye Bosco6 years ago
    Ewana, ndabona Dream boyz bazakijyana kbsa.
  • David6 years ago
    Hazaca uwambaye. Nkunda indirimbo za social Mula , live uba wumva bihura kabisa. Ariko niba ntareba nabi buriya Queen Cha aba abona kujya kuri stage yambaye nk'ugiye mu biro bikurura nde? Mba mbona harimo akantu k'ubuturage pe azikosore. Kandi biba byamuhenze apparently. Muhahe muronke
  • Constantin thinoo6 years ago
    igikombe kiri hagati ya DREAM BOY na CHRISTOPHER
  • 6 years ago
    reka nibya feke nanjye ndagushyigikiye bashyira abazungu imbere
  • Kanny6 years ago
    Dream Boys nicyayo.





Inyarwanda BACKGROUND