RFL
Kigali

U Bubiligi:Nyuma ya Teta Diana na King James hamenyekanye abandi bazaririmba muri Rwanda Day

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/06/2017 13:11
0


King James na Teta Diana ni bo bahanzi bamenyekanye mbere ko bazaririmba muri Rwanda Day igiye kubera mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/6/2017. Kuri ubu hamaze kumenyekana abahanzi bose bazaririmba muri ibi birori.



Abahanzi bose bazaririmba mu birori bya Rwanda Day magingo aya bamaze kumenyekana akaba ari: Teta Diana, King James, INKI, Soul T na JALI umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bubiligi. Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi, izitabirwa n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abatuye mu bindi bihugu by'iburayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Ni ku nshuro ya kabiri ibi birori bigiye kubera mu Bubiligi nyuma y'aho babisabye bakagaragaza ko bifuza kongera gunura no kuganira na perezida Kagame muri Rwanda Day. 

Rwanda Day ni umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda aho bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy'u Rwanda ndetse bakanamenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

rwanda

Abitabira Rwanda Day bishimira cyane guhura no kuganira na Perezida Kagame

Rwanda Day

IMG_0137 (1)

King James azaririmba muri ibi birori

Jali

Umuhanzi nyarwanda JALI uba mu Bubiligi na we azaririmba muri ibi birori

Image result for Teta Diana amakuru

Teta Diana ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira Rwanda Day






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND