Amakuru aturuka i Rubavu mu ntara y’iburengerazuba aho iyi kipe ibarizwa aravuga ko abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira mu mazi ndetse n’ingabo zirwanira ku butaka bicaye bakajya inama bakareba icyo uyu mutoza yari amariye iyi kipe n’umupira w’u Rwanda, basanga atahembwa kwirukanwa, bityo bamuhamagara bamusaba ko yakwiyibagiza ibyabaye akagaruka mu ikipe.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Nduhirabandi yemeje ko bamusabye kuba yagaruka mu ikipe ariko ko akibyigaho kugira ngo abanze arebe neza niba ibyamubayeho bitazongera akaba yahambirizwa bitunguranye. Yagize ati:
Babimbwiye ko nagaruka ariko se wowe umuntu mwaba mubanye neza akakwirukana kuriya, yakugarura ugahita ugenda wiruka utanabanje kubyigaho?....Ndacyabigaho buriya nimara gufata umwanzuro nzamenya icyo gukora.
Mbere yuko hakinwa umunsi wa nyuma wa shampiyona FC Marines izasuramo Police FC, Nduhirabandi n’ikipe ye bari ku mwanya wa 12 n’amanota 30 mu mikino 29 bamaze gukina.