RFL
Kigali

Bruce Melody azahurira na Jason Derulo mu birori bya ‘Coke Studio Africa 2017’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2017 17:47
1


Umuhanzi Bruce Melody ni we muhanzi wenyine ukomoka mu Rwanda watumiwe mu birori byiswe’Coke Africa Studio 2017’, ibirori byatumiwemo umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ibi ni ibirori bizabera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bikaba byarateguwe na Kompanyi itunganya ikinyobwa cya Coca-Cola mu muhango wo guhuriza hamwe ku mugaragaro inzu ebyiri zisanzwe zitunganya umuziki ari zo ‘Coke Studio Africa n’iyitwa ‘Coke Studio South Africa’ kugira ngo haremwe indi nshya kandi ifite ingufu izaba yitwa ‘Coke Studio Africa’ muri uku kwezi kwa Kamena 2017.

Image result for Umuhanzi Bruce Melody

Bruce Melody watumiwe mu birori byiswe’Coke Studio Africa 2017”

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Kompanyi itunganya ikinyobwa cya Coca-Cola yashyize hanze urutonde rw’Abahanzi n’abatunganya umuziki batandukanye bakomoka mu bihugu 16 binyuranye byo ku mugabane wa Afurika aho kuba ibihugu 11 nko mu mwaka ushize. Muri uyu mwaka ibihugu byo muri Afrika byatumiwe biragera kuri 30, muri byo hari: Afrika y'Epfo, Rwanda, Angola, Zimbabwe, Togo, Madagascar, Mauritius, Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria, DRC, Ethiopia, Cameroon n'ibindi. Mu mwaka ushize, Afurika y’Epfo yari yakoze iri yonyine ariko ubu nayo izakorera hamwe n’abandi.

Abahanzi batangajwe ni nabo bazitabira ifatwa ry’amajwi ry’indirimbo zabo zitandukanye zizifashishwa mu birori ’Coke Studio Africa 2017’ aho bazazikorana ndetse bakaziririmbana inyumvankumve n’umuhanzi Jason Derulo muri ibi birori. Umwe mu bayobozi bashinzwe umushinga wa Coke Studio muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo akaba n’umuyobozi w’umushinga ‘Coke Studio’, Monali Shah yagize ati”Dushaka guhuriza hamwe abahanzi batandukanye n’injyana zitandukanye mu rwego rwo kunezeza ikiragano gishya cy’abakunzi b’umuziki wo muri Afurika. Muri ibi birori byaguye, dushaka guhuriza hamwe ugutandukana kw’injyana z’umuziki yacu n’imico yacu ihabanye kugira ngo twishime”.

Coke studio Africa

Monali Shah ushinzwe umushinga wa Coke Studio muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo akaba n’umuyobozi  mukuru w’umushinga ‘Coke Studio’

Muri aka karere u Rwanda ruherereyemo higanjemo abenshi bakomoka cyane mu gihugu cya Uganda nka Bebe Cool,Eddy Kenzo,Sheebah,Ykee Benda,Tanzania hatumiwe Ravanny,Izzo Bizness na Nandy,Kenya hatumiwe Khaligraph Jones na Band Becca, naho mu Rwanda hatumirwa Bruce Melody wenyine.

Mu batunganya umuziki hatumiwe Yuvir Pillay Nivedan uzwi ku izina rya Sketchy Bongo ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo,Kiff No Beat wo mu gihugu cya Côte-d'Ivoire na Nahreel wo muri Tanzaniya n’abandi baza biyongera kuri Dj Masterkraft na Dj Maphorisa twabatangarije mu nkuru yacu ya mbere. Uyu muyobozi yongeraho ko umuziki ari urufatiro rukomeye ku miryango itandukanye muri Afurika,atanga urugero nka Bongo,Kwaito na Lingala n’izindi njyana zitandukanye zo muri Afurika. Avuga ko ‘Coke Studio Africa ije gufasha gutangiza izi njyana za muzika zitandukanye ku bandi bantu kugira ngo babashe kubaka izina ry’ikinyobwa batunganya cya Coca Cola binyuze muri muzika.

Image result for Umuhanzi Jason DERULO

Image result for Singer Jason DERULO

Jason Derulo ni we mushyitsi w'imena watumiwe muri ibi birori

Nk’uko ngo babikoze no mu myaka yashize,baracyafite intego yo kuzamura impano za muzika zo muri Afurika bakazigeza ku bantu benshi kurushaho binyuze mu mikoranire myiza,ubutwererane n’abahanzi ari nako bubaka izina ry’igicuruzwa cyabo ku batuye uyu mugabane. Shah yavuze ko uyu mugabane wuzuye impano nyinshi zitangaje z’umuziki haba mu mijyi no mu byaro kandi ngo uyu ukaba ari umwanya mwiza babonye wo guha ba nyiri izi mpano ngo bawubyaze umusaruro nabo bamenyekane.

Ibi birori bya ‘Coke Studio Africa 2017’ si irushanwa ahubwo ni urubuga rugamije gufasha abahanzi n’abatunganya umuziki bakizamuka bo muri Afurika, rukabahuriza hamwe mu rwego rwo kubashakamo impano zitandukanye  bagahura n’abandi bamenyekanye haba muri Afurika cyangwa ahandi ku isi kugira ngo hatezwe imbere umuziki wa nyawo w’Abanyafurika binyuze muri uko guhurizwa hamwe.

Image result for Jason Derulo amakuru

Jason Derulo ubwo aheruka i Kigali muri 2012

Jason Derulo

Jason Derulo hamwe na Jay Polly na King James

Image result for Jason Derulo amakuru

Jason Derulo hamwe na Joseph Mushyoma

REBA HANO 'IKINYA' YA BRUCE MELODY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drogba6 years ago
    ikinya hhh I M in love with this song gusa irarenze. MELODY urarenze gusa iyi ndirimbo irasekeje kuko nta message nzima ifite ikindi irimo abakobwa bambaye nabi babasinzi ariko icuranze neza noneho washyiramo ijwi ryawe ryiza bikaba mahwi. ibyo bituma iba nziza ariko ubutaha ujye uririmba indirimbo ifite ubutumwa ifite akamaro kuko iyi ni iyakabari pe gusa wumve ko ikoze neza. NDAKWERA.





Inyarwanda BACKGROUND