RFL
Kigali

Ikipe y’igihugu ya Arabia Sauditi yanze gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zaguye i London mu bitero by’iterabwoba

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/06/2017 16:08
0


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Arabia Sauditi yanze gufata umunota umwe wo kunamira inzirakarengane zaguye mu gitero cy’iterabwoba kibasiye umujyi wa London. Ni mu mukino wayihuje kuri uyu wa Kane n’ikipe y’igihugu ya Australia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018.



Ubwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Australia bari bamaze kwisuganya bafatanye urunana ngo bibuke izi nzirakarengane, abakinnyi b’ikipe ya Arabia Sauditi bo birengagije nkana iki gikorwa bakomeza kwishyushya bategereje ko iyi kipe irangiza uyu muhango ikaza bagatangira umukino.

Fans were left outraged at the display ahead of a World Cup qualifier against Australia in Adelaide 

Uretse abakinnyi, abafana ba Arabia Sauditi nabo ngo ntibigeze baha agaciro uyu munota wo kwibuka

Ibi kandi byakozwe n’abakinnyi babasimbura ba Arabia Sauditi hamwe na staff yabo bakomeje kwiyicarira mu gihe bagenzi babo bari bahagurutse bari kwibuka.

The Australian side link arms to remember those killed in London but the Saudi players appear unaware of making the tributeIkipe y'igihugu ya Australia yafashe umwanya wo kwibuka abaguye i London harimo n'abanya-Australia 2, mu gihe Arabia Sauditi bo batabikojejwe

Abafana b’umupira w’amaguru muri Australia babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga iki gikorwa bavuga ko bitari bikwiye ndetse basaba FIFA kuba yafatira ibihano Arabia Sauditi.

Saudi Arabia took on Australia in Adelaide in a World Cup qualifier todayUyu mukino wabereye mu mujyi wa Adelaidi muri Australia ukaba warangiye ku nsinzi ya Australia y'ibitego 3-2

Ku ruhande rwa bamwe mu banya-Arabia Sauditi n’abari babashyigikiye na bo basubije ababanengaga ko bakwiye kubaha umuco w'abanya-Arabia Sauditi n'abayisilamu muri rusange bavugaga ko atari umuco wabo gufata umunota wo guceceka kugirango bagaragaze ku bunamiye abapfuye.

Gusa ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza birimo The Sun na Dailymail ntibyabibujije kwibaza impamvu yaba yateye ikipe y’igihugu ya Arabia Sauditi kudaha agaciro iki gikorwa, ibi binyamakuru byo byakomeje kwibaza niba uyu muco wo kudafata umwanya wo gutuza ngo bibuke uhabwa agaciro rimwe na rimwe kuko bamwe mu bayisilamu bakina mu Bwongereza batajya banga kwifatanya n'abandi iyo hari igikorwa nk'iki mbere y'umukino, by'umwihariko ikinyamakuru The Sun cyanatanze urugero ku ikipe ya Al Ahli Saudi FC yo muri Arabia Sauditi iheruka kwifatanya na FC Barcelona mu munota wo kwibuka ubwo bahuriraga mu irushwa rya Quatar Airways Cup mu Ukuboza umwaka ushize.

The Al-Ahli Saudi FC team line up to hold a minute's silence ahead of their Qatar Airways Cup match against Barcelona last DecemberIkipe ya Al Ahli Saudi FC na FC Barcelona ubwo yafataga akanya ko kunamira inzirakarengane

Umwe mu batanze ibitekerezo wavugaga ko gufata umunota wo kunamira abapfuye atari umuco w'abayisilamu ko kandi hanakwiye kuzirikanwa n'izindi nzirakarengane zirirwa zipfa hirya no hino ku isi z'abayislamu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND