RFL
Kigali

Kenya: Umuhanzi Jaguar mu rugamba rwo kwiyamamariza kuba umudepite

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2017 14:02
0


Umuhanzi Jaguar ukomoka mu gihugu cya Kenya ari mu rugamba rwo kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu matora ateganyijwe mu mezi ari imbere.



Jaguar yagaragaye ku isoko ry’ahitwa Tsunami mu mujyi wa Nairobi ashagawe n’ikivunge cy’abantu benshi mu ntangiriro z’iki cyumweru. Nkuko tubikesha Bongo5, ibi ni mu rwego rwo gushaka amajwi y’abazamushyigikira mu matora y’intumwa za rubanda ateganyijwe muri iki gihugu.

Charles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar, afite imyaka 31 y’amavuko, akaba afite umugore n’umwana umwe witwa Tamara Njagua. Ni umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Urban Pop mu ndirimbo nka Kigeugeu, One centimeter n’izindi zitandukanye. Kuri ubu uyu muhanzi yatangiye kwiyamamariza kuba intumwa ya rubanda mu gihugu cya Kenya. Jaguar azaba ahatanira guhagararira agace gaherereye mu mujyi wa Nairobi kitwa ‘Starehe ‘mu nama y’ishyaka ryitwa ‘Jubilee’ iteganyijwe kuba mu kwezi kwa Kanama 2017.

Si ubwa mbere abahanzi bagaragaje ko nabo kuyobora babishoboye kandi babikunda muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko nko mu gihugu cya Tanzaniya uwitwa Proofessor Jay yaratowe ndetse no mu gihugu cya Uganda uwitwa Judith Babirye ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ndetse uwitwa Boby Wine na we arimo guhatanira uyu mwanya.

Umuhanzi Jaguar urimo kwiyamamariza kuba umudepite

Jaguar ashagawe n’abamushyigikiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND