RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Beyonce azabyarira mu maso y'imfura ye bagiye kugurira impuzankano y’ababyaza

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/06/2017 19:23
3


Beyonce na Jay Z bitegura kwibaruka impanga mu minsi iri imbere barateganya kugurira impuzankano y’ababyaza umwana wabo Blue Ivy w’imyaka itanu y’amavuko kugira ngo nawe azabashe kwinjira mu cyumba nyina azabyariramo.



Uyu mwana  Jay z na Beyonce agiye kugurirwa iyi mpuzankano kugira ngo azabashe kwihera ijisho uko barumuna be b’impanga bazavuka.Iyi mpuzankano ifite agaciro kangana  n’amadolari y’Amerika 1050 ( ni ukuvuga asaga 876,750 mu mafaranga y’u Rwanda).

Beyonce w’imyaka 35 na Jay Z w’imyaka 45 y’amavuko bari mu myiteguro yo kwibaruka ku nshuro ya kabiri abana b’impanga. Muri iyi myiteguro bafashe icyemezo cyo gukora igishoboka cyose kugira ngo umukobwa wabo mukuru Ivy nawe azabigiremo uruhare bamukoreshereza iyi mpuzankano ku mugabo witwa Givanchy. Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Star, ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kumurinda kuba yagirira ishyari barumuna be be ndetse no kumurinda ubwigunge ndetse no guhangana kwaba hagati y'aba bombi igihe bakuze.

Reports have suggested Beyonce will welcome daughter Blue Ivy into her birthing room

Blue Ivy w’imyaka itanu azirebera uko nyina abyara

N’ubwo ibi byose birimo kuvugwa, bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi barimo kuvuga ko byaba ari ukujijisha ko ahubwo Beyonce yaba yaramaze kubyara kuko ngo ifoto ya nyuma baheruka kumubonaho ku rubuga rwe rwa instagram ku wa 31 Gicurasi 2017 inda ye yari nini,none akaba asigaye akoresha amafoto yak era mu rwego rwo kuba yayobya uburari.

Umwe mu bamukurikira yanditse kuri Twita ye agira ati:”Hagire utega amafaranga,nyamara hari igihe Beyonce yabyaye ntitubimenye”. Inkuru dukesha ikinyamakuru The sun ivuga ko Beyonce na Jay Z batangaje ko bagiye kwibaruka ku nshuro ya kabiri mu kwezi kwa Gashyantare 2017 mu mafoto menshi bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyamaga zabo bombi.

Some fans think older photos show Bey with a larger baby bump – sparking some fans to consider if the twins have already arrived

Beyonce ugiye kwibaruka impanga

Beyonce and husband Jay Z are expecting twins

Beyonce na Jay Z bitegura kwibaruka impanga

Reports suggest Bey and Jay want Blue to witness the birth of the twins to dissolve sibling rivalry before it begins

Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi6 years ago
    Uyu mwana ni uku mu traumatisa pe. Ububabare azahabona cg ibyo azabona byose bishobora kuzamugiraho ingaruka kuo aracyari muto
  • ANNET6 years ago
    Aya mafoto agaragaza ubwambure bwabantu nta muco nyarwanda urimo ntacyo amaze muyagabanyije byadufasha twe dusoma amakuru mutugezaho, kimwe namakuru yerekeye abatinganyi ntacyo adufasha na gito muyihoreye twarushaho gukunda igitangazamakuru cyanyu.
  • Mulindangwe6 years ago
    Biratangaje kubona umwana ungana atyo mu cyumba nyina agiye kubyariramo ubustar buzarikora ark nta kundi ni agashya kumwana wabastars!ni ishyano gusa!!mais a ce que Beyonce et Jayz ont decide on ne peut ajouter que rien!!





Inyarwanda BACKGROUND