Beyonce na Jay Z bitegura kwibaruka impanga mu minsi iri imbere barateganya kugurira impuzankano y’ababyaza umwana wabo Blue Ivy w’imyaka itanu y’amavuko kugira ngo nawe azabashe kwinjira mu cyumba nyina azabyariramo.
Uyu mwana Jay z na Beyonce agiye kugurirwa iyi mpuzankano kugira ngo azabashe kwihera ijisho uko barumuna be b’impanga bazavuka.Iyi mpuzankano ifite agaciro kangana n’amadolari y’Amerika 1050 ( ni ukuvuga asaga 876,750 mu mafaranga y’u Rwanda).
Beyonce w’imyaka 35 na Jay Z w’imyaka 45 y’amavuko bari mu myiteguro yo kwibaruka ku nshuro ya kabiri abana b’impanga. Muri iyi myiteguro bafashe icyemezo cyo gukora igishoboka cyose kugira ngo umukobwa wabo mukuru Ivy nawe azabigiremo uruhare bamukoreshereza iyi mpuzankano ku mugabo witwa Givanchy. Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Star, ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kumurinda kuba yagirira ishyari barumuna be be ndetse no kumurinda ubwigunge ndetse no guhangana kwaba hagati y'aba bombi igihe bakuze.
Blue Ivy w’imyaka itanu azirebera uko nyina abyara
N’ubwo ibi byose birimo kuvugwa, bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi barimo kuvuga ko byaba ari ukujijisha ko ahubwo Beyonce yaba yaramaze kubyara kuko ngo ifoto ya nyuma baheruka kumubonaho ku rubuga rwe rwa instagram ku wa 31 Gicurasi 2017 inda ye yari nini,none akaba asigaye akoresha amafoto yak era mu rwego rwo kuba yayobya uburari.
Umwe mu bamukurikira yanditse kuri Twita ye agira ati:”Hagire utega amafaranga,nyamara hari igihe Beyonce yabyaye ntitubimenye”. Inkuru dukesha ikinyamakuru The sun ivuga ko Beyonce na Jay Z batangaje ko bagiye kwibaruka ku nshuro ya kabiri mu kwezi kwa Gashyantare 2017 mu mafoto menshi bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyamaga zabo bombi.
Beyonce ugiye kwibaruka impanga
Beyonce na Jay Z bitegura kwibaruka impanga
Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy
TANGA IGITECYEREZO