Uyu muhanzikazi yagiye asura buri cyumba kirimo abarwayi ari nako yifotozanya n’abana bato bakomerekeye muri kiriya gitaramo bose. Inkuru dukesha urubuga TMZ ivuga ko iki gitaramo Ariana Grande agiye gukorera mu Bwongereza kigamije gufasha abibasiwe n’iki gitero kizabera ahitwa Old Trafford mu mujyi wa Manchester ku kibuga cy’umukino wa kirikeketi (cricket) ku cyumweru tariki 4 Kamena uyu mwaka wa 2017.
Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’ibindi byamamare mu muziki birimo nka Miley Cyrus,Justin Bieber,Coldplay n’abandi benshi bazaba baje gutera ingabo mu bitugu Ariana Grande Butera muri iki gitaramo.
Ariana Grande mu bitaro aho yasuye abakomerekeye mu gitaramo cye cy'ubushize