RFL
Kigali

URUKUNDO: Abasore 6 buri mukobwa wese akwiye kwirinda gushakana nabo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/06/2017 19:12
4


Abakobwa batandukanye ku isi bishimira ubukwe, kubona umugabo bakomezanya urugendo rw’ubuzima mu rukundo n’ubwimvikane ni inzozi za benshi mu bakobwa. N’ubwo ubukwe bushobora kuba ikintu cya ngombwa ku bakobwa bamwe na bamwe, hari iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho.



Abantu bose bubatse ingo si ko bishimye ikindi kandi hari ibintu bitajya bihinduka mu buryo bworoshye ku mwana w’umuntu ku buryo iyo uri umukobwa mbere yo kwemerera umusore kubana nawe, hari ibintu ukwiye gusuzuma, ukareba niba atari umwe muri aba 6 tugiye kuvuga:

1. Umusore uhora ari mu kuri

Kwigirira icyizere ni byiza ariko na none hari igihe usanga umusore mukundana ahora yishyira mu mwanya w’abanyakuri, ntiyemere amakosa, akigira umuntu usobanukiwe ibintu bitandukanye ku buryo bigoye kumusangiza igitekerezo cyawe ngo mube mwanajya inama. Umusore nk’uyu utemera amakosa n’iyo akubabaje ntabona ko yagukomerekeje ahubwo aba yumva uri kuremereza ibintu bitaremereye. Iki ni ikintu gikomeye cyane cyane iyo ugomba kubana nabyo ubuzima bwawe bwose.

2. Umusore uhore wica amasezerano mwagiranye

Abakundana basezerana ibintu bitandukanye umunsi ku wundi ndetse banapanga gahunda zitandukanye. Umukunzi uhora yica ibyo mwumvikanye ku mpamvu iyo ariyo yose nawe aba ashobora kuzakubabaza ubuzima bwawe bwose, urugero ashobora kugusezeranya ko agiye kuva ku ngeso runaka ariko bidateye kabiri ukabona yabyongeye. Umuntu ugukunda by’ukuri agusezeranya ibyo azashobora kandi agakora uko ashoboye ngo atakubabaza.

3.  Umusore utakwizera

Hari abasore bakunda abakunzi babo ariko bakaba badashobora kumva abakunzi babo hari icyo bashoboye gukora, ku buryo ushobora gushakana nawe afite ibya mirenge ariko akaba atatuma umufasha kubibyaza umusaruro, akumva nta kintu ushoboye. Hari n’abandi bahora bakeka ibintu bidahari, wamubwira ko uri aha we akiyumvisha ko ushobora kuba umubeshya. Ibi bituma atakureka ngo wisanzure n’inshuti zawe cyangwa nawe ufate umwanzuro w’ikintu runaka ugomba gukora. Abantu nk’aba bakurura impagarara no kutumvikana bya hato na hato mu rugo, ni byiza kubirinda amazi atararenga inkombe.

4. Umusore w’umunyamahane/umugome/ urwana

Umuntu ushobora kurakara cyane bigeze aho ashobora gufatana mu mashati uramutse umwishyiriye uba witerereje umuruho w’inkoni, ni byiza kwitegereza neza niba umusore ushaka ko mubana yaba atari umunyamahane n’umunyarugomo ku buryo yazakugirira nabi igihe mwaba mugize icyo mutumvikanaho mubana.

Hari n’abandi basore batarwana ariko bagira agahimano n’ubugome bushobora kuguturitsa umutima. Hari n’utagira ibyo byose ariko ahorana amagambo akomeretsanya mu buryo udashobora kwihanganira biramutse ari ubuzima bwose.

5. Umusore ushyira abandi bantu imbere yawe

Gukundana bivuze kwitabwaho no kwita k’uwo mukundana. Igihe umukunzi wawe ashobora gushyira gahunda ze zose, inshuti ze, umuryango we mbere yawe, uba ukwiriye kubitekerezaho cyane. Ntibivuze ko gukundana n’umuntu uba ugomba gutuma yirengagiza abantu be, ariko igihe akabya kugushyira inyuma, igihe mwabanye si bwo yagushyira mu bantu ba mbere afite kwitaho.

6. Umubeshyi

Umukunzi ukunda kubeshya cyane si uwo kwizerwa, kwizerana birabura mu rugo bigakurura kutumvikana. Hari abantu baba badashobora kubaho batabeshya kandi kiba ari ikibazo gikomeye ku muntu ushaka kubaka urugo. Iyi mico twagiye tuvuga akenshi usanga ari ibintu biba biri mu muntu ku buryo bigoye kubihindura, yego ubukwe buraryoha kandi ni ishema ku muryango n’ibyishimo ku babukoze ariko mbere na mbere ugomba gutekereza uko ugiye kubaho nyuma ya wa munsi mukuru ukabona kwemera kwambara ikanzu.

SRC: Elcrema

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kasuku6 years ago
    Ariko sha uyu munyamakuru yiyemeje kuduteza abakobwa kweli ubwo nigize Malayika yabibwirwa niki hanyuma akazatungurwa hhhhh
  • izeyimana deborah6 years ago
    Ibivugwa hejuru nibyo kandi akenshi bibaho !! Icyagobwa nuko mbere yo gufata umwanzuro wajya ubanza ukamenya uwo mugiye kubana uwo ariwe !!
  • soso6 years ago
    nukuli pe ibibintu nibyo nibyo
  • Ndikumana titus6 years ago
    ariko ukomukoma ingasire mukome nokuruswo abakobwanabo sishyashya ! murakoze





Inyarwanda BACKGROUND