RFL
Kigali

Kamayiresi Erasme warangije ari intyoza mu ishuri rya muzika ku Nyundo yashyize hanze indirimbo ye nshya–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/06/2017 12:22
0


Mu minsi ishize ni bwo ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ryashyize hanze intiti zaryo zari zishoje amasomo zikaba imfura z’iri shuri. Kamayiresi Erasme ni umwe muri aba banyeshuri warangije ari intyoza dore ko hari n'isomo yari yatangijye gutanga muri iri shuri, magingo aya uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya.



Uyu munyeshuri wasoje kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo hakaba hari amasomo asigaye ahigisha ni umwe mu bacuranzi beza barangije kwiga muri ririya shuri dore ko yanacuranze mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda birimo East African Party ya 2017 ndetse akaba n'umwe mu bari gucurangira abahanzi muri PGGSS7.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KAMAYIRESI ERASME

erasmeKamayiresi Erasme urangije kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo

Uyu muhanzi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Unblievable’ iyi ikaba ari yo ndirimbo ye ya mbere ashyize hanze kuva yarangiza amasomo ye ku Nyundo, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na producer Pastor P. Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi mike aba yayifatiye amashusho ku buryo mu minsi iri imbere azaba yayashyize hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA KAMAYIRESI ERASME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND