REBA HANO UKO IRI TSINDA RYITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 CYABEREYE I GICUMBI
Ibi babitangaje ubwo bari bamaze gutangaza ko i Gicumbi bakoze akazi gakomeye kandi babona ko abafana bishimiye akazi kabo, babajijwe ku mwihariko bakomeje kugaragaza wa Active iririmba ariko inabyina batangaje ko uyu ariwo mwihariko wa Active kuba baririmba banabyina, iri tsinda kandi ryahamije ko uko irushanwa riri gukura ariko bari gukura kandi babyitwaramo neza.
Active bitwaye neza i Gicumbi batangaje ko aribo bazaririmba bwa mbere mu gitaramo kizabera i Ngoma dore ko ariho bagomba gukurikizaho. Active babwiye umunyamakuru ko basaba abafana babo b’i Gicumbi kuzazinduka bakabafana ariko nanone basaba abafana babo muri rusange kubatora binyuze ku butumwa bugufi aho wandika umubare 1 ukohereza kuri 4343.
REBA HANO IBYO ABAGIZE IRI TSINDA BATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I GICUMBI