Ubutumwa bwe, buteye gutya:
"Muraho, nkunda gusoma iyi site yanyu kandi ngakunda inama mugerageza guha abantu. Ikindi gifasha ni ukwibohora byibuze ukagira abo usangiza ikibazo cyawe. Icyanjye giteye gutya: Murumuna wa w’umugore wanjye aba iwanjye kandi nkamukunda cyane. Twakoze amakosa turaryamana muri make mugira nk’umugore wanjye. Icyiza ariko ndamukunda cyane pe. Ariko ngakunda na mukuru we rwose mbese ni abana beza ntacyo wabanenga.
Hanyuma naje kumutera inda (ubu afite amezi 3) kandi amategeko ntanyemerera kugira abagore 2 kuko nakagombye kumutwara. Umugore wanjye nawe ntabizi kandi mfite ubwoba bw’uko nabihingutsa ndetse mfite ubwoba bw’ingaruka zaba mu mibanire yacu no mu muryango wo kwa databukwe banyizera, bakazambonamo icyo kimwaro. Icyo ngishaho inama si amakosa nakoze ahubwo ni uko nabyitwaramo n’aho nahera ngo mbivuge. Ubwo se uyu murumuna wa madame ko ngiye kumwicira ubuzima namufasha iki ngo atazahungabana mu buzima? Murakoze"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
Src: Gukunda.com