Inkuru itari kuvugwaho rumwe na bamwe mu bakristo ni ubukwe buherutse kubera muri Uganda mu mpera z’icyumweru duteye umugongo tariki 27 Gicurasi 2017 aho Apotre Mutesi Josephine yambikanye impeta n’umuhanuzi Christopher ufite umugore i Kigali.
Apotre Mutesi Josphine ni umukobwa watangije itorero ryitwa Jehovanis rifite icyicaro i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, uyu Mutesi akaba yarimitswe nk’Intumwa y’Imana mu mwaka wa 2012. Mu mpera z’iki Cyumweru, muri Uganda habereye ubukwe bwakozwe mu ibanga bwa Apotre Mutesi na Pastor Christopher.
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko umuhanuzi Christopher afite umugore ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ndetse bakaba batarigeze batandukana mu buruo bwemewe n'amategeko dore ko nta gatanya (Divorce) bigeze bahabwa na Leta. Usibye kuba Christopher ari umuhanuzi, ngo ni n'umupasiteri ufite itorero rikorera i Kigali.Muri iyi minsi ariko, ngo Christopher yari amaze igihe akorera ivugabutumwa mu itorero Jehovanis.
Apotre Mutesi na Pastor Christopher bakoreye ubukwe muri Uganda
Umwe mu nshuti zabo za hafi by’umwihariko akaba inshuti ya Apotre Mutesi yabwiye Inyarwanda.com ko ababajwe cyane n’ibyo Apotre Mutesi akoze agashakana n’umugabo ufite umugore, byongeye akabikora atwite, yagize ati: “Uyu mugabo (Christopher) afite umugore batuye ku Gisozi, ntiyigeze atandukana n’umugore we basezeranye, Mutesi akaba anatwite kandi arahanura by’ukuri pe”
Andi makuru atugeraho ni uko uyu muhanuzi Christopher asanzwe afite ingeso y’ubushurashuzi. Ikindi kitari kuvugwaho rumwe ni uburyo Christopher na Apotre Mutesi bagiye gukorera ubukwe muri Uganda mu gihe bombi ari abanyarwanda, bamwe bakabihuza no kuba baranze gukorera amahano mu Rwanda. Biteganyijwe ko nyuma y'ukwezi kwa buki,aba bombi (Apotre Mutesi & Pastor Christopher)bazagaruka i Kigali bagakomeza umurimo w'Imana mu itorero Jehovanis ryatangijwe na Apotre Mutesi Josephine umaze imyaka itanu ari Apotre.
Apotre Mutesi n'umukunzi we Christopher barebana akana mu jisho
Byari ibyishimo bikomeye kuri Apotre Mutesi na Pastor Christopher
Apotre Mutesi n'umukunzi we Pastor Christopher
TANGA IGITECYEREZO