RFL
Kigali

KIGALI: Wilson Bugembe yishimiwe bikomeye muri Miracle Centre, atangarira kwakirwa nka Perezida Museveni-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2017 18:00
1


Pastor Wilson Bugembe, umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda mu muziki wa Gospel, muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje ku butumire bw’itorero Miracle Centre ry’i Remera rikuriwe na Bishop Samedi Theobald.



Wilson Bugembe w’imyaka 32 y’amavuko ni umuhanzi ukomeye muri Uganda ndetse akaba afatwa nk’umwami w’umuziki wa Gospel muri icyo gihugu. Bugembe ni umushumba mukuru w’itorero Light the World Church riherereye Nansana mu gihugu cya Uganda. Pastor Wilson Bugembe akunzwe mu ndirimbo zitandukanye aho twavuga: Komawo Eka, Ebintu Bya Mukama Bibuza Buza, Kwaata Omukono,Tembeya Njiri, Mpangira, Mwoyo Mutukuvu, Nvunama Gyoli n’izindi.

Wilson Bugembe yatumiwe mu Rwanda na Miracle Centre mu giterane cy'iminsi 7 cyitwa 'Kwambuka Yorodani'. Nubwo atari ubwa mbere Wilson Bugembe yari ageze mu Rwanda, kuri iyi nshuro byari umwihariko dore ko akigera i Kigali kuri uyu wa 24 Gicurasi 2017, yakiriwe bidasanzwe, ibintu byamutunguye cyane nk’uko yabitangarije abakristo ba Remera Miracle Centre. Ageze i Kanombe ku kibuga cy'indege, Bugembe yakiranywe urugwiro n'abakristo ba Remera Miracle Centre biba akarusho ageze ku icumbi yahawe ndetse no mu rusengero, bimukora cyane ku mutima. 

Uko Bugembe yakiriwe ageze i Kigali bikamutungura

Bugembe avuye i Kanombe, yahise ajya gucumbikirwa muri Kigali Serena Hotel, agezeyo biramutangaza cyane kuko ngo uburyo yakiriwe mu Rwanda bikwiriye umunyacyubahiro nka Perezida Museveni abaye yaje i Kigali. Pastor Wilson Bugembe akimara kugera mu cyumba yari yahawemo icumbi, yahamaze akanya gato ahita ajya kuvuga ubutumwa muri Remera Miracle Centre ahari imbaga y’abakristo benshi bari bamutegereje. Bugembe yavuze ko byamubabaje kugera Serana Hotel, yamara kwinjira mu cyumba yahawe, bikaba ngombwa ko ahita ajya ku rusengero.

Bugembe avuga ko yumvaga yabanza akaruhukira mu cyumba cye kuko ngo yari yahakunze cyane. Uyu muhanzi avuga ko Hotel yahawemo icumbi iri ku rwego rwo hejuru, ikaba ikwiriye kwakirirwamo abanyacyubahiro. Bugembe yavuze ko uko yakiriwe, byamutunguye cyane kuko wagira ngo ni perezida Museveni waje i Kigali ari hamwe n’abamwungirije. Iyo Hotel yakiriwemo ntabwo yigeze avuga izina ryayo, gusa Inyarwanda.com yaganiriye n’umwe mu byegera bya Bishop Samedi watumiye uyu muhanzi, adutangariza ko iyo hotel ari Kigali Serena Hotel. Bugembe yashimiye Bishop Samedi kumwakira neza. Yunzemo ko nakora ubukwe, azaza muri iyo Hotel yo mu Rwanda. Yagize ati:

Mwa bantu mwe, Bishop wanyu (Bishop Samedi) yanshize muri Hotel wagira ngo ndi umukuru w’igihugu cya Uganda, wagira ngo ni Museveni n’abamwungirije baje mu Rwanda, umunsi nzakora ubukwe nzaza muri iriya Hotel n’umugore wanjye ariko iri torero (Miracle Centre) ni ryo rizishyura. Mbega Hotel nziza! Reka mbabwire ni ukuri ndara ahantu heza. Umva inkuru mbi, ubwo nari ndimo ninjira mu cyumba cya Hotel, Bishop (Samedi) yahise ambwira ngo reka tujye ku rusengero, ibyo ntabwo byari byiza kuri njye ariko inkuru nziza ni uko nsoza vuba (kubwiriza), hanyuma nidutaha ndahita njya mu cyumba cyanjye.

Pastor Bugembe yavuze ko atari we watwitse Bibiliya

Wilson Bugembe wari wamaze kumenya ko muri icyo giterane harimo abanyamakuru, mbere yo kubwiriza, yashimiye cyane itangazamakuru kuko ngo rikora akazi gakomeye. Yunzemo ko itangazamakuru ridahari nta cyo abahanzi babasha kugeraho mu muziki wabo. Yaboneyeho kwisegura ku bantu baba barumvise ko ari we watwitse Bibiliya, avuga ko iryo kosa atarikora, asaba abanyamakuru kumufasha bagasobanurira abantu ko atari Bugembe watwitse Bibiliya. Yagize ati:

Ba banyamakuru Imana ibahe umugisha, tutabafite ntabwo twakora uyu murimo. Abanyamakuru bamwe ni babi, abandi ni beza. Ndabubaha cyane. Hari umuntu umwe w’i Kigali wanyoherereje ubutumwa bugufi, arambwira ngo natwitse Bibiliya, ntabwo ari Bugembe watwitse Bibiliya pe, ni undi mu pasiteri (Bugingo), na we kandi avuga ko atazitwitse ahubwo ko bamubeshyera ariko ibyo ngibyo ntabwo nzi ukuri kwabyo. Banyamakuru mumfashe musobanurire abantu inkuru neza uwaba warabyanditse kuko njyewe ntabwo nshobora gutwika Bibiliya.

Pastor Bugembe atangaje ibi nyuma y'aho mu minsi ishize byavuzwe ko Pastor Aloysius Bugingo uyobora itorero House of Prayer Ministries ryo muri Uganda, akaba na nyiri Salt FM na Salt TV, kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017, ngo yatwitse Bibiliya zanditsemo ijambo “Holy Ghost” bisobanuye Umuzimu wera aho kuba “Holy Spirit” bisobanuye Umwuka Wera. Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Uganda, icyo gihe Pastor Aloysius Bugingo ngo yavuze ko ibyo yakoze abikomeje ndetse atangaza ko niba hari ikosa ririmo yiteguye kujya ikuzimu.

Nyuma yo gusuhuza iteraniro, Pastor Wilson Bugembe yatangiye kwigisha ijambo ry’Imana, abwiriza ku ‘Kuvuga ubuzima’, inyigisho yakunzwe n’abakristo benshi bari muri ayo materaniro. Mu kibwirizo cye, nta bikabyo byari birimo aho kuri ubu mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu haharawe inyigisho ziba ziganjemo cyane ubuhanuzi n'ibitangaza, ahubwo Bugembe yasomye icyanditswe, aragisobanura atanga n’ingero bihura mu buzima busanzwe.

N’ubwo benshi bamuzi nk’umuhanzi, Wilson Bugembe yabwirije muri Miracle Centre, benshi barafashwa cyane ndetse bamwe bavuga ko bibaye byiza yajya afata umwanya munini wo kubwiriza kuruta uwo kuririmba. Bugembe na we yaje kuvuga ko ari mu bihe byo kwigisha ijambo ry’Imana, umwanya wo kuririmba akaba asigaye awugira muto. Bugembe yaje gutangaza ko atagikeneye kwamamara kuko ngo ibyo bihe yabinyuzemo igihe kinini gihagije. Yunzemo ko ataje i Kigali kwimenyekanisha ahubwo ko yaje kuvuga Yesu no kumwamamaza. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI REMERA MIRACLE CENTRE

Miracle Centre Remera

Abaririmbyi ba Remera Miracle Centre

Miracle Centre Remera

Bahimbaje Imana mu mbaraga zabo zose

Miracle Centre Remera

Babyiniraga Imana mu mbyino z'Abagande

Miracle Centre Remera

Pastor Rose wo muri Uganda yari muri iki giterane

Miracle Centre Remera

Iyi ni yo modoka Bugembe yajemo

Wilson Bugembe

Wilson Bugembe (hagati) hamwe na Pastor Micheal (ibumoso) ubwo bari bageze kuri Miracle Centre

Miracle Centre Remera

Bugembe akigera mu rusengero

Miracle Centre Remera

Hano barimo kubyina mu njyana ya Kinyarwanda mu kwakira Bugembe

Miracle Centre Remera

Bishop Samedi Theobald umuyobozi mukuru wa Remera Miracle Centre

Wilson Bugembe

Kibonge wo muri Seburikoko na Juliet ukora kuri Royal Tv bari baje kureba Bugembe

Miracle Centre Remera

Kibonge

Apotre Raymond Patrick Munyakazi ukuriye itorero Miracle Pool Church Ikarabiro

Miracle Centre Remera

Pastor Emma Ntambara na we yitabiriye iki giterane

Miracle Centre Remera

Bishop Samedi ngo yatumiye abahanzikazi babyibushye kandi bafite impano kugira ngo Bugembe atazabaseka

Grace Ntambara

Miracle Centre Remera

Pastor Grace Ntambara yaririmbye muri iki gitaramo, Bugembe amukurira ingifero

Miracle Centre Remera

Alice Big Tonny na we yishimiwe na benshi barimo na Bugembe

Alice Big Tonny

Alice Big TonntMiracle Centre Remera

Umuhanzi Assumpta basigaye bita 'Satura' , The Pink n'umunyamakuru Peace bahagiriye ibihe byiza

All Gospel

Aritayari (ibumoso) waririmbanye na Theo Bosebabireba indirimbo bise 'Tabara' yari yaje kureba Bugembe

Colombus

Umuhanzi Colombus na we yaje kureba Bugembe

Wilson Bugembe

Pastor Wilson Bugembe kuri stage y'i Kigali

Wilson BugembeMiracle Centre Remera

Ari gufata amashusho y'urwibutso

Miracle Centre RemeraMiracle Centre Remera

Bafashijwe n'inyigisho ya Pastor Bugembe

Wilson Bugembe

Pastor Bugembe imbere y'abakristo ba Remera Miracle Centre

Wilson BugembeWilson Bugembe

Hari abakozi b'Imana batandukanye, aba bari imbere begeranye na Apôtre Raymond baturutse muri Uganda

Bugembe

Umuhanzikazi Apophia Natukunda (hagati) yishimiye cyane inyigisho ya Bugembe

Wilson Bugembe

Bugembe yatanze urugero ku nkoni ya Mose, avuga ko Imana izaha abantu umugisha ikoresheje ibyo bafite mu ntoki zabo

Wilson BugembeBugembeBugembe

Abantu batari bacye bakozweho mu buryo bukomeye

Bugembe

Amarira yashotse ku maso ye kubera kunezererwa Imana

Miracle Centre RemeraMiracle Centre Remera

Miracle Centre Remera

Habayeho umwanya wo gutanga 'Imbuto' ku bantu bizeye gusarura

Bugembe

Pastor Bugembe mu gihe cyo gutanga 'Imbuto'

Bugembe

Bugembe

Nyuma yo kubwiriza, Bugembe yahise aririmbira abari mu materaniro

Miracle Centre Remera

Bugembe yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse benshi bari muri iki giterane wabonaga bazizi

Wilson BugembeBugembeMiracle Centre Remera

"Ntatwaye amashusho y'urwibutso sinabona inkuru mbarira abo nasize mu rugo"

Miracle Centre Remera

Aba ni bo bari bashinzwe kwakira abantu binjira muri iki giterane

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john6 years ago
    Simbona c bugembe nawe ari umusatuzi





Inyarwanda BACKGROUND