Groupe Scolaire Mulico ni ishuli riherereye mu ntara y’amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka, akagari ka Nyamugari umudugudu wa Kigarama. Gasore Serge umugabo ufite ikigo kita kuri siporo n’ubuzima bw’abantu by’umwihariko abana bakiri bato akabikorera i Ntarama mu Karere ka Bugesera, yari yajyanye na Itel nk’umuterankunga umufasha gusohoza imihigo aba yari yemeje mu gushyigikira no gukangurira abana gukunda siporo.
Mu kiganiro yagiranye n’abana biga muri iri shuli, Gasore yibanze cyane mu kubigisha akamaro ko gukora siporo aho yababwiye ko siporo ikozwe neza irinda umubiri indwara ndetse ko yanababera umwuga wazatuma biga batishyura kuzageza igihe bazarangiza amashuli bakibeshaho kubera siporo.
“Abana ndagira ngo tuganire. Siporo ni umwuga nk’iyindi kandi ukomeye kuko uretse bya bindi mwambwiye ko ituma mugorora ingingo n’imitsi… Mwari muzi ko ushobora gukora siporo ukazajya wiga utishyura amafaranga y’ishuli?”. Gasore Serge.
Uyu mugabo kandi yababwiye ko we ubwe yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gukora siporo ngororamubiri (Kwiruka) kugeza ubu akaba aribyo akesha ubuzima abayeho.
Nyuma yo kuganira yabasabye ko bakora urugendo rwo kwiruka akabereka urugero bazajya bakurikiza bakora siporo. Bakoze urugendo rutari munsi y’ibilometero birindwi (7Km) biruka ku muvuduko utari hejuru.
Gasore kandi yabwiye abanyamakuru ko iyi ari gahunda izakomeza kuzenguruka igihugu kuko ngo nyuma ya Nyamagabe hazakurikiraho gusura abana bo mu Karere ka Karongo muri gahunda yo gukundisha abana siporo yo kwiruka (Itel Run With Kids Tour).
Butera Knowless umuhanzikazi w’icyamamare hano mu Rwanda akaba na amabasaderi mukuru wa Itel mu Rwanda yaganirije abana ababwira akamaro ka siporo ku buzima bwabo bw’uyu munsi n’ejo hazaza mu gihe baba bayikoranye umutima ukunda.
Mu kubabwira ko siporo yabagirira akamaro kandi yanasabye ababyeyi ko batajya bazitira abana mu gukora siporo bakunda. “Ntibakababuze kwiruka kuko ntabwo ari ibintu navuga ko bikorwa n’abantu bafite ikibazo mu mutwe. Siporo yo kwiruka ni umwuga mwiza kuko hari benshi wateje imbere. Namwe rero mushyireho umwete mujye mukora siporo mukunda bizabagirira akamaro”. Butera Knowless.
Uyu muhanzikazi kandi yanasezeranyije aba bana ko igihe bazaba basoza igihembwe azahemba abana bazaba bagize amanota meza mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu.
Nyuma , Butera Knowless yakoze urugendo rwa metero magana atatu (300 m) afatanyije n’abana biga mu mashuli abanza mbere yo kubaririmbira zimwe mu ndirimbo bamusabye bakanamufasha kuziririmba.
Uyu muhango wasojwe n’igikorwa cyo gutanga inkweto ku bana biga muri Groupe Scolaire Mulico hagamijwe kubarinda indwara zandurira mu mwanda iyo hatabayeho gukingira ibirenge ndetse no kubarinda kuba bakomeretswa n’ibiti, amabuye, imisumari, ibimene by’amacupa, ibirahure n’ibindi.

Uko kuri Groupe Scolaire Mulico hari hateguye

Ikirango cy'igikorwa

Abashyitsi bahagera

Butera Knowless (Hagati) ahagera anarinzwe

Butera Knowless

Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda muri Groupe Scolaire Mulico

Abana biga muri Groupe Scolaire Mulico bakira Butera Knowless

Butera Knowless agera mu byicaro anabanza gukura telefone mu mufuka

Amaze gutuza


Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda muri Groupe Scolaire Mulico

Gasore Serge imbere y'abana

Uwizeyimana Dinah umuyobozi wa Groupe Scolaire Mulico (iburyo) atanga amashyi ku bana bari bamaze kubyina

Itsinda ry'abakozi ba Itel

Gloria umwe mu bakozi ba Itel bari bagiye i Nyamagabe

Gasore Serge ashyushya abana


Umwana asobanura icyo azi ku kamaro ka siporo

Abana bahatanira guhabwa ijambo ngo basobanure icyo bazi kuri siporo

Gasore Serge atondeka abana ngo biruke

...Batangiye kwiruka

Bazamuka agasozi ka Kigarama

Abana inyuma ya Gasore Serge


Butera Knowless mu bana bakorana siporo

Kenny umwamamaza bikorwa wa Itel

Ubwo Gasore Serge yagarukaga n'abana

Hirya y'umusozi uba uhareba Gereza ya Nyamagabe

Nyamagabe iyo urebye ugenda ubona imisozi n'ibibaya

Abana barangije urugendo ubona nta kibazo bafite

Gasore yakinnye mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Butera Knowless aririmbira abana

Inkweto Knwoless yari yambaye

Butera Knowless akikiye umwana wasubiyemo indirimbo ye " Ujya Unkumbura"

Inkweto zahawe abana

Abana bakoranye imyitozo na Gasore yabahaye amakayi n'amakaramu

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
