RFL
Kigali

Abazize igitero cy’i Manchester bazibukwa ku mukino wa nyuma wa Europa League-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2017 13:40
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 nibwo mu Bwongereza mu mujyi wa Manchester hateye abantu batazwi bateza umutekano mucye kugeza aho Polisi yo muri uyu mujyi itangaza ko abarenga 22 bahasize ubuzima mu gihe abatari munsi ya 59 bakomeretse.



Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwabereye muri uyu mujyi urimo sitade ya Etihad ya Manchester City na Old Traford ya Manchester United, byabaye ngombwa ko amabendera y’aya makipe amanurwa agezwa muri kimwe cya kabiri hagamijwe guha icyubahiro abaguye n’abakomerekeye muri iki gitero.

Icyakurikiyeho nuko abakinnyi bakomeye baba abaciye mu makipe yombi cyo kimwe n’abakiyakinamo, bafashe umwanya bandika ubutumwa buhumuriza imiryango y’abazize ibi bitero n’abakomeretse.

Kuwa 24 Gicurasi 2017 nibwo ikipe ya Manchester United izisobanura na Ajax Amsterdam mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya Europa League, muri uyu mukino biteganyijwe ko Manchester United izasaba ko abakinnyi bazakina bazaba bambaye agatambaro ku kaboko (Black Armband) mu rwego kwibuka no guha agaciro abazize iki gitero.

The scene outside Manchester Arena on Monday night after an explosion killed 22 people

Ubwo Polisi yo mu mujyi wa Manchester yatabaraga nyuma yo kuba abarenga 22 bari bamaze kuhasiga ubuzima

A help centre has been opened at Manchester City's Etihad Stadium in the aftermath

Kuri Etihad niho hahise hafungurwa imiryango yo gufasha abagizweho ingaruka n'iki gitero

Manchester United striker Marcus Rashford posted the above message on Twitter

Ubutumwa bwa Marcus Rashford (umukinnyi wa Manchester United) bugamije kwihanganisha imiryango y'abazize iki gitero

David Beckham posted an emotional message on his Instagram page on Tuesday

Ubutumwa bw'ihumure bwatanzwe na David Beckham

American singer Ariana Grande was performing at the Manchester Arena on Monday night

Ubwo ibi byabaga Ariana Grande umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarimo aririmba muri uyu mujyi

United's opponents in the Europa League, Ajax, sent their sympathies to Manchester

Ubutumwa bwatanzwe n'ikipe ya Ajax bavuga ko bifatanyije n'imiryango y'abatuye i Manchester

England Under 20s will wear black armbands in their World Cup clash with Guinea

Ikipe y'igihugu y'Abongereza (U20) izambara udutambarotwo kwibuka igihe bazaba bakina na Guinea mu mukino w'igikombe cy'isi

Bayern Munich manager Carlo Ancelotti also sent his condolences to victims' families

Ubutumwa bwa Carlo Ancelotti utoza Bayern Munchen

Ashley Young, the Manchester United winger, expressed his shock at the news

Ubutumwa bwa Ashley Young ukinira Manchester United

Pablo Zabaleta, who will leave City this summer, called the incident a 'horrific tragedy'

Pablo Zabaleta myugariro wa Manchester City yagaragaje akababaro yatewe n'iki gitero

Real Madrid star Gareth Bale was another player to send a message of support

Ubutumwa bwa Gareth Bale ukinira Real Madrid

United striker Wayne Rooney, a dad of three, posted a message on Twitter 

Wayne Rooney kapiteni wa Manchester United

Ivomo: DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND