Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1568: Igihugu cy’u Buholandi cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.
1829: Cyrill Demian yahawe icyemezo cy'ubuvumbuzi bw'igikoresho cy'umuziki cya Accordion.
1995: Porogaramu ya mudasobwa ya Java yashyizwe ahagaragara.
2009: Roh Moo-hyun wari perezida wa Koreya y’epfo yariyahuye, ahanutse ku manga ya metero 45 z’ubuhaname ku musozi uzwi nka Bueong-i Bawi, aho yizijije kuba ngo yarababaje abaturage be mu gihe yari perezida kuva mu 2003 kugeza mu 2008.
Abantu bavutse uyu munsi:
1707: Carl Linnaeus, umuhanga mu bumenyi bw’ibimera, umuganga akaba n’umuhanga mu buzima bw’inyamaswa, akaba ari we wahimbye uburyo mpuzamahanga bwo kwita ibimera n’inyamaswa, ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1778.
1934: Robert Moog, umushoramari akaba n’umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ari we wavumbuye icyuma cya muzika cya Synthetiseur cyamwitiriwe (Synthetiseur de Moog) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2005.
1970: Matt Flynn, umuhanzi w’umunyamerika akaba ariwe uvuza ingoma mu itsinda rya Maroon 5 nibwo yavutse.
1984: Hugo Almeida, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal ni bwo yavutse.
1985: Sekou Cissé, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote D’ivoire ni bwo yavutse.
1985: Sebastián Fernández, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Uruguay ni bwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.
2009: Roh Moo-Hyun, wabaye perezida wa Koreya y’epfo yaratabarutse, ku myaka 63 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’utunyamasyo.