RFL
Kigali

PGGSS7: Dream Boys baherutse gutumura ivumbi i Huye bigambye banishongora ku bo bahatanye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2017 16:25
0


Ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ubwo PGGSS7 yatangiraga igitaramo cya mbere cyabereye i Huye,aha Dream Boys yarahigaragarije iza mu bahanzi bagize abafana benshi, nyuma y’iki gitaramo twagiranye na Tmc wo muri iri tsinda ikiganiro cyajemo kwigamba no kwishongora ku bo bari bahatanye nabo.



Muri iki kiganiro Inyarwanda yabajije TMC wo muri Dream Boys uko yabonye igitaramo cyabo cyagenze maze avuga ko atarajya ku rubyiniro yabonye udukundi tw’abafana babaga bibumbiye mu dukundi two gufana abandi bahanzi icyakora kuririmba neza no kwitwara neza ku rubyiniro bikaba byatumye abafana b'abandi bahanzi bahinduka aba Dream Boys ndetse bari mu batumuye ivumbi i Huye.

REBA HANO UKO DREAM BOYS BITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE

Aha TMC yabajijwe niba abafana baba baguzwe n'abandi bahanzi cyangwa baba ari ababo uyu musore mu ijwi rituje agira ati”Byose birashoboka”, icyakora TMC yatangaje ko batangiye urugendo rwo gushaka igikombe cya PGGSS7 kandi bagishaka byanze bikunze, aha yongeyeho ko usibye i Huye babonye igitaramo cyabo cya mbere ab’i Gicumbi bagomba kwitega ibirenze kuko ariho bazakurikizaho tariki 27 Gicurasi 2017.

REBA HANO IBYO DREAM BOYS BATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND