RFL
Kigali

AMAVUBI: Haruna Niyonzima, Mugiraneza na bagenzi babo barindwi bakina hanze bahamagawe na Antoine Hey

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/05/2017 12:19
0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) Antoine Hey uri muri gahunda yo gushaka abakinnyi azitabaza akina na Republique Centre Afrique, yahamagaye abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Kalisa Rachid na Nirisarike Salomon.Mugiraneza Jean Baptiste na Haruna Niyonzima ni bamwe mu bakinnyi basanzwe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda baba bagomba guhamagarwa mu gihe cyose batarwaye.

Abakinnyi icyenda (9) bahamagawe barimo: Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Gormahia FC/Kenya), Niyonzima Haruna (Yanga Africans/Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gormahia/Kenya), Salomon Nirisarike (Tubize, Belgium), Emery Bayisenge (KAC Kenitra/Morocco), Jean Claude Iranzi, Rachid Kalisa na Fitina Ombalenga MFK Topvar Topoľčany (Slovakia) na Ernest Sugira (AS Vita Club/DR Congo).

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi. Salomon Nirisarike we ari mu Rwanda mu gihe Sugira Ernest ari we mukinnyi uzagera mu Rwanda nyuma kuko AS Vita Club akinira ifite umukino kuwa 3 Kamena 2017 aho izaba ikina umunsi wa kabiri w’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, umukino izahuramo na Saint-George (Ethiopia).

Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste bazafata gahunda yo kuza mu Rwanda nyuma y’umukino Gormahia FC izakina na Posta Rangers kuwa 28 Gicurasi 2017 kuri TBA Stadium.

Ku wa 24 Gicurasi 2017 nibwo Antoine Hey azakoresha igerageza rya nyuma ku bakinnyi basigaye mbere yuko ahamagara ikipe ya nyuma ku wa 25 Gicurasi 2017 hanaboneraho gutangira umwiherero utegura umukino u Rwanda ruzahuramo na Republique Centre Afrique ku wa 11 Kamena 2017 i Bangui mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameron.

Antoine Hey umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND