Nk'umwe mu bagize abafana benshi muri iri rushanwa Mico The Best amaze kubazwa niba yaba yashatse abafana yavuze ko gushaka abafana ari ingenzi ku muhanzi nubwo we avuga ko atari yo turufu yakagendeweho ngo umuhanzi abone abafana ku rubyiniro.
Uyu muhanzi kandi yongeyeho ko we atigeze agura abafana icyakora yemera ko yiyamamaje mu rwego rwo kumenyesha abantu ko azaba ari i Huye mu gitaramo cya PGGSS7.
REBA HANO UKO MICO THE BEST YITWAYE MU GITARAMO CY'I HUYE
Uyu muhanzi yasoje ikiganiro kigufi yagiranye n'abanyamakuru ahamya ko kuba yagize abafana benshi byaturutse ku kuba buri ntara ayifitemo 'fan club', abafana be rero bitwa ngo ‘Original’ asanga aribo bamufashije kugira umurindi udasanzwe w’abafana batari bake babyinanye nawe. Mico The Best yashimiye byinyongera abafana bamufashije kwitwara neza.
UMVA HANO IKIGANIRO NA MICO THE BEST NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE