Maylo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nturanye na bo’, aboneraho guhamya ko no hanze ya Kigali hari abaraperi babizi -VIDEO

Imyidagaduro - 20/05/2017 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Maylo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nturanye na bo’, aboneraho guhamya ko no hanze ya Kigali hari abaraperi babizi -VIDEO

Maylo ni umwe mu basore b’abaraperi bafite izina rikomeye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba, by’umwihariko uyu musore akaba akorera mu Karere ka Musanze. Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nturanye nabo’, maze yongera guhamya ko intego ye ari ukwinjira mu mubare w’abaraperi bakomeye mu Rwanda.

Uyu musore avuga ko nubwo ahura n’imbogamizi nyinshi zishamikiye ku kuba akorera umuziki hanze ya Kigali, bitamuca intege ahubwo azakomeza guharanira kugaragaza icyo ashoboye.

Imbogamizi ni nyinshi kuko urakora ukagerageza gukora ibikorwa byinshi bifite ireme ariko nyine ntabwo uba wakagiye mu mubare w’abaraperi bafite amazina aremereye bitavuze ko uri muswa ariko kubera aho uherereye biba bigoranye kugirango bamwe bumve ko naho hashobora kuva umuntu ukomeye ushobora kugira ibyo akora ariko wenda gacye gacye bizagenda biza. Maylo aganira na Inyarwanda

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Nturanye nabo' 

Maylo wari umaze iminsi adashyira hanze indirimbo nshya, yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko igihe ari iki ko ndetse nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo, ateganya mu gihe cya vuga gusohora indirimbo yakoranye na Bull Dogg kwa Trackslayer.

Mu butumwa yageneye abafana b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunda hip hop, Maylo yagize ati “ Nta muntu bitanezeza kubona afite abantu bamushyigikiye. Ntekereza ko nibamfasha bakamba hafi bakantiza amatwi n’imitima yabo ntabwo nzabatenguha, hip hop iracyahari nicyo kiciro cy’injyAna gikubiyemo ubutumwa bufatika.”

MayloMaylo na Bull Dogg basanzwe ari n'inshuti, mu minsi ya vubabazashyira hanze amashusho y'indirimbo bahuriyemo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...