Ikipe ya APR FC yaguye miswi na AS Kigali banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu. Ndayisaba Hamidou (AS Kigali) na Nkizingabo Fiston (APR FC) nibo barebye mu mazamu. Mu gihe ku rundi ruhande Police FC yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2.
Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 29’ w’umukino kuri coup franc yatewe na Ndayisaba Hamidou, bikarangira Kimenyi Yves wari mu izamu rya APR FC atabonye aho umupira wanyuze.
Iki gitego, AS Kigali yagikiniyeho kugeza ku munota wa 86’ ubwo Nkizingabo Fiston yishuriraga APR FC. Umukino urangira amakipe agabanye inota rimwe.
Imibare n’ibihe byaranze umukino:
AS Kigali yari mu rugo, yakoze amakosa ane (4) yatumye APR FC itera imipira ine y’imiterekano. APR FC yo yakoze amakosa umunani (8) bituma AS Kigali iyahanisha imipira y’imiterekano. AS Kigali kandi yabonye koruneri eshanu (5) mu gihe APR FC yateye koruneri umunani (8).
Mu gusimbuza, Eric Nshimiyimana yakuyemo Uwimana Emmanuel yinjiza Ndahinduka Michel ku munota wa 66’, Ntwali Evode yasimbuye Ndayisaba Hamidou mu gihe Mubumbyi Bernabe yasimbuwe na Sebanani Emmanuel Crespo.
Jimmy Mulisa utoza APR FC yakuyemo Habyarimana Innocent yinjiza Bizimana Djihad naho Eric Tuyishime asimbura Nshimiyimana Imran ubwo bari bagiye gutangira igice cya kabiri. Ku munota wa 73’ nibwo Nshuti Innocent yasimbuye Issa Bigirimana.
Kuri uyu mukino bongeyeho iminota ine (4’), Hakizimana Muhadjili yawuboneyemo ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Rugwiro Herve wayihawe ku munota wa 29’ azira ikosa yakoreye Mubumbyi Bernabe. Aha niho hanavuye coup franc yinjijwe na Ndayisaba Hamidou.
Ku ruhande rwa AS Kigali, ikarita y’umuhondo yahawe kapiteni Kayumba Soter ku munota wa 39’ ku ikosa yari akoreye Imanishimwe Emmanuel wa APR FC.
Iri nota rimwe ryatumye APR FC isigara irusha Police FC inota rimwe (1) kuko yujuje amanota 55 mu gihe Police FC imaze kugwiza amanota 54 nyuma yo kuba yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino waberaga i Nyagatare.
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abafana ba AS Kigali
Habyarimana Innocent yabanjemo akinja iminota 45'
Nsabimana Erci Zidane wa AS Kigali yizamukanira umupira
Ndayisaba Hamidou wa AS Kigali azamukana umupira acitse Imanishimwe Emmanuel wa APR FC
Ndayisaba Hamidou umwe mu bakinnyi bagoye ikipe ya APR FC
Mubumbyi Bernabe wahoze muri APR FC hano yari asatiriye Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC
Mukunzi Yannick yungurana inama na bagenzi be hagati mu kibuga
Eric Nshimiyimana wakiniye akanatoza APR FC kuri ubu aba ashaka gutsinda ikipe yahozemo
Rugwiro Herve yurira Mubumbyi Bernabe yirinda ko yamutanga umupira
Rugwiro Herve yugarijwe na Murengezi Rodrigue
Amaze kumugeraho
Rugwiro Herve yahise atanga umupira kwa Mukunzi Yannick
Ubwo AS Kigali yari ibonye coup franc
Nshimiyimana Imran ntiyabyumvaga
Ndayisaba Hamidou yayiteye coup franc iboneza mu izamu
Abafana ba APR FC
Ndayisaba Hamidou yishimira igitego
Issa Bigirimana yakoze ibyo yari ashoboye arinda asohoka atabonye igitego
Ndayisaba Hamidou yahaye akazi Imanishimwe Emmanuel na Rugwiro Herve
Mubumbyi Bernabe ku mupira
Bashakisha umupira mu kirere
Imvura imaze kugera ku butaka abafana begeranye bajya ahatwikiriye
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent umwungirije bari bicaye aho bitegera umukino
Nkizingabo Fiston yiyereka abafana amaze gutsinda igitego
Igitego cyashimishe abakinnyi ba APR FC
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yavuze ko abakinnyi be babaye nk'abagira umugambi wo kurinda igitego bari babonye kare bituma baha APR FC umwanya wo kubasatira
Bishira Latif myugariro wa AS Kigali nyuma yo kunganya na APR FC
Ndayisaba Hamidou yavuye mu kibuga agize imvune idakanganye
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko na n'ubu ikipe ye ifite ikibazo cy'abataha izamu
Dore uko imikino yarangiye:
Umunsi wa 27 wa shampiyona:
Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017
*AS Kigali 1-1 APR FC
*FC Marines 0-2 Etincelles FC
*Sunrise FC 2-3 Police FC
*Kirehe FC 1-2 Bugesera FC
*FC Musanze 1-2 Amagaju FC
Imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017
*Espoir FC vs Kiyovu Sport (Rusizi, 15h30’)
*Pepinieres FC vs Rayon Sports (Ruyenzi, 15h30’)
*Mukura Victory Sport vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h30’)
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO