Hon. James Kimonyo mu ijambo rye yagize ati "Mbere y’uko ubukoroni bugera muri Afurika, abanyarwanda bavugaga ururimi rumwe kandi bari babanye mu mahoro. Kuza kw’ abakoroni kwaranzwe no gucamo abantu ibice kugira ngo bayobore(divide and rule) aho amoko yapimirwaga ku isura y’Umuntu, Abatwa, Abatutsi ndetse n’ Abahutu. Nyuma y’ 1962, imiyoborere ishingiye ku moko yakomeje kubiba urwango kugeza no mu mwaka w’1994, sosiyete yacu yaciwemo ibice byaje kubyara itangazamakuru ry’ urwango, ritangaza ibinyoma ndetse ryo kwicana.’’
Kimonyo yakomeje agira ati " U Rwanda rwateye intambwe ifatika mu nzira iganisha ku bwiyunge kandi rurangamiye iterambere rirambye mu bukungu. Mu myaka icumi ishize, abanyarwanda banyuze muri uwo muhanda ugoranye kuwucamo kugira ngo ubwiyunge bugerweho. Kimwe mu bintu bya mbere guverinoma yakoze ni ibi bikurikira; gukuraho indorerwamo y’ amoko yari iri mu mpapuro z’ indangamuntu, inzego z ‘iperereza no kugaragaza ubutabera ku byaha bya Jenoside zimuriwe mu nkiko GACACA mu buryo bwo kwihutisha ubutabera, kongera kugarura umuganda mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyane cyane hatezwa imbere gukura k’ ubukungu.’’
Uwatangije Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Prof. Simon Gicharu yasabye abayobozi n’abaturage muri rusange gutekereza ku ngamba zafatwa kandi bagasasa inzobe mu biganiro biganisha ku mahoro. Gicharu yagize ati " Kwiga cyane siko kubona amafaraga, ariko gushishikariza urubyiruko, anarirwo bayobozi b’ ahazaza hacu, impiduka nziza zo gukora no kuba rwafata iya mbere mu gushishikariza ibyo byiza n’ abandi. Isi yoreka miliyari z’amadolari mu makimbirane aho kugira ngo iyakoreshe mu bifite akamaro nk’uburezi bwo soko y’ iterambere mu guhindura isi nziza.’’
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo (uwa 5 ibumoso), uwatangije Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda Prof. Simon Gicharu, (uwa 2 iburyo), Umunyamabanga wa leta ya Kenya, Joseph Ole Nkaisery n'abandi bayobozi ndetse n'abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri Kenya bafashe ifoto y'urwibutso. Ifoto : Mount Kenya University