Mu bakinnyi Jimmy Mulisa ari bwitabaze barimo Habyarimana Innocent umwe mu bakinnyi bari bafite izina rikomeye mu mupira wo mu Rwanda ariko wasubiye inyuma kubera kubura umwanya wo gukina.
Rusheshangoga Michel utarakinnye umukino wa Sunrise FC (wo kwishyura) mu gikombe cy’Amahoro, yagarutse muri 11 ndetse araba ari kapiteni. Kimenyi Yves witwaye neza ku mukino wa Sunrise FC byamuhaye amahirwe yo kongera kuguma mu izamu.
Dore abakinnyi 11 ba APR FC bari bubanze mu kibuga:
Kimenyi Yves (GK), Rusheshangoga Michel ©, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nkizingabo Fiston, Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa na Habyarimana Innocent.
Abasimbura: Ntaribi Steven (GK), Ngabonziza Albert, Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Tuyishime Eric na Sekamana Maxime.
Bizimana Djihad ntari mu bakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga
Sekamana Maxime uheruka gustinda igitego nawe yabanje hanze