RFL
Kigali

Bizimana Djihad ntari muri 11 ba APR FC igiye gucakirana na AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/05/2017 15:09
0


Saa cyenda n’igice (15h30’) ku masaha ya Kigali nibwo ikipe ya APR FC igomba kuba yisobanura na ASS Kigali mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yamaze gutwarawa na Rayon Sports. Bizimana Djihad ukina hagati muri iyi kipe ya gisirikare ntari muri 11 Jimmy Mulisa ari bubanze mu kibuga.



Mu bakinnyi Jimmy Mulisa ari bwitabaze barimo Habyarimana Innocent umwe mu bakinnyi bari bafite izina rikomeye mu mupira wo mu Rwanda ariko wasubiye inyuma kubera kubura umwanya wo gukina.

Rusheshangoga Michel utarakinnye umukino wa Sunrise FC (wo kwishyura) mu gikombe cy’Amahoro, yagarutse muri 11 ndetse araba ari kapiteni. Kimenyi Yves witwaye neza ku mukino wa Sunrise FC byamuhaye amahirwe yo kongera kuguma mu izamu.

Dore abakinnyi 11 ba APR FC bari bubanze mu kibuga:

Kimenyi Yves (GK), Rusheshangoga Michel ©, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nkizingabo Fiston, Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa na Habyarimana Innocent.

Abasimbura: Ntaribi Steven (GK), Ngabonziza Albert, Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Tuyishime Eric na Sekamana Maxime.

Sekamana Maxime uheruka gustinda igitego nawe yabanje hanze

Bizimana Djihad ntari mu bakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga

Sekamana Maxime yaje kubona igitego ku munota wa 50'

Sekamana Maxime uheruka gustinda igitego nawe yabanje hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND