RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Oda Paccy, umwe mu bahatanira PGGSS7. Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/05/2017 15:30
2


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com ikomeje kugenda inyura mu mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active, Bull Dogg, Christopher na Danny Nanone, Davis D, Dream Boys na Mico The Best kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Oda Paccy, nta kindi gitumye tugiye kuvuga kuri Oda Paccy ni uko ari we wahawe nimero ya 8 mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana, iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uririmo.

Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango w’abana babiri, akaba agifite nyina umubyara gusa. Ubu Paccy ni umukobwa ariko w'umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose. Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane.

Oda Paccy yakuze akunda Eminem na Dr. Dre cyane akaba yumva Imana imufashije nawe yazagera ku rwego rwo hejuru cyane. Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane akinjira mu muziki 2009 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ese Nzapfa’ iyi ikaba ariyo yatumye benshi tumenya uyu muhanzikazi ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri HipHop y’abanyarwandakazi. Usibye iyi ndirimbo ariko Paccy afite izindi ndirimbo zamamaye nka Miss President, Rendez Vous, icyabuze, Biteye ubwoba n’izindi nyinshi.

paccyOda Paccy ubwo aheruka muri PGGSS5

Muri 2012 kuri Stade Amahoro i Remera niho Oda Paccy yamurikiye Album ye ya mbere yise Miss President, uyu muhanzikazi ni umwe mu babaye kandi mu nzu yatunganyaga umuziki y’umuraperi Riderman yitwaga ‘Ibisumizi’ kuri ubu ikaba yarasenyutse.

Oda Paccy mu bihembo binyuranye ndetse n’amateka ye mu irushanwa rya PGGSS

Uyu muhanzikazi mu mwaka wa 2010 nibwo yegukanye igihembo mu ‘Ijoro ry’Urukundo Awards’ igihembo  yahawe nk’umuraperikazi mwiza mu Rwanda, usibye icyo gihembo ariko Paccy yanegukanye Diva Awards mu mwaka wa 2013 ari na byo bihembo bibiri uyu muraperikazi yegukanye kuva yakwinjira muri muzika.

Oda Paccy ntarahirwa no kwegukana Salax Awards icyakora ni umwe mu bahanzikazi bamaze kwitabira irushanwa rya PGGSS inshuro zirenze imwe, aha akaba yararyinjiyemo bwa mbere muri 2015 ubwo iri rushanwa ryari rigeze ku nshuro yaryo ya gatanu, akaba yaregukanye umwanya wa munani.

Mu 2017 Oda Paccy akaba ari guhatana ngo arebe ko ku nshuro ye ya kabiri ari muri iri rushanwa yakwegukana iri rushanwa rya PGGSS7 rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, bakazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Oda Paccy yatomboye nimero 8 nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Oda Paccy ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY YISE 'NO BODY'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gsjnvjixhxk6 years ago
    uretse ko ntakunda indirimbo zaba banyarwanda aliko uyu mukobwa azi guhimba ntaho ahuriye na knowles birirwa bacuranga ku maradiyo hose kandi ari n'umuswa
  • Safi6 years ago
    kbx wamuntu we uvuze ukur Oda paccy numuhanga cyne kbx usibye na knowless nanumuhanzikaz banganya muriy undustry kbx naba bar guhiting ngo ni Chany & Nina nibo baswa ahubwo nuko bafte Manangiment nka Muyoboke Alex nahubundi nabana sanna..





Inyarwanda BACKGROUND