RFL
Kigali

Ndikumana Hamad Katauti na bagenzi be bambuwe ubwenegihugu biri mu nzira zo kubusubizwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 8:26
0


Ndikumana Hamadi Katauti na bagenzi be barimo Tadi Etekiama “Daddy Birori” , Bokota Labama na Kagere Meddy bari bambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, inzira yo kongera kubusubizwa yatangiye nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka kibitangaza ndetse bakanavuga ko uburyo byakozwe hirengagijwe amategeko.



Aba bakinnyi (Bamwe babaye abatoza) bambuwe ubwenegihugu mu 2014 ubwo u Rwanda rwagirwagaho ingaruka yo gusezererwa mu gikombe cya Afurika cya 2015 cyakiniwe muri Eqyatorial Guinea bitewe nuko CAF yaje gusuzuma igasanga Daddy Birori yarakiniraga u Rwanda afite ibyangombwa bibiri birimo amazina atandukanye.

Nyuma, FERWAFA yahise ifata umwanzuro wo gufata abakinnyi bose bari barahawe ubu bwenegihugu (Naturalisation) barabwamburwa nk’imwe mu nzira bari bahisemo yo kutazongera guhura n’ikibazo gisa n’icyo Birori yari yateje.

Nyuma aba bakinnyi bakomeje gutakamba basaba ko bababarirwa bagasubizwa ibyangombwa byabo kuko babihawe babikwiye kandi ko bakoze byinshi bibaha agaciro ko kuba abanyarwanda.

Ndikumana Hamadi kuri wabaye umutoza wungirije muri FC Musanze yigeze gufata umwanzuro wo kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame amubwira akababaro afite ko kuba yarambuwe ubunyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyashyize hanze gahunda yuko urugendo rwo gusubiza aba bagabo ibyangombwa byabo by’ubunyarwanda rwatangiye gusuzumwa kuko ngo uburyo babwambuwemo habayeho kwirengagiza amwe mu mategeko y’igihugu.

Umukozi mu Kigo cy’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, uhagarariye ishami rishinzwe gutanga Ubwenegihugu, Rwamwaga Vincent, yatangaje ko ikibazo cy’abakinnyi bambuwe ubwenegihugu kiri kigwaho. Yagize ati:

“Itegeko rigomba kubahirizwa, hari irigena imitangire y’ubwenegihugu, umuntu agiye kurirenga yaba abusanije naryo kandi ntawe uri hejuru y’amategeko. Nta muntu wigeze yamburwa ubwenegihugu, bariya bakinnyi abo muzi bari barabuhawe ariko rimwe na rimwe ugasanga byakozwe hari itegeko birengangije.”

Rwamwaga kandi yavuze ko kuba barakiniye igihugu nk’imwe mu nshingano zifite agaciro, bagomba kuba aba mbere ku rutonde rw’abagomba guhabwa ubwenegihugu.

“Nyuma yaho byaje kugaragara ko kuba barakiniye igihugu nk’inshingano zikomeye, muri iki gihe tugezemo bari gushyirwa ku rutonde kugira ngo babwemererwe mu nzira nyayo noneho ijyanye n’amategeko. Ubusabe buri gusuzumwa ubu burimo ubwa Katauti n’abandi bakinnyi barindwi.”

Uyu muyobozi kandi yanaboneyeho kwibutsa abandi bakinnyi bambuwe ubu bwenegihugu ariko bakaba batarajya kuri iki kigo kuba babivuga, ko bagomba kwandika babisobanura kugira ngo nabo basubizwe ubwenegihugu bwabo. “Abandi bose baba barakiniye nk’ikipe y’igihugu bizwi, bose ntabwo bahejwe, baza bagasaba neza mu buryo bwemewe kuko tuba tuzi yuko bigeze kugirira igihugu akamaro.”

Ndikumana Hamadi Katauti uri mu bambuwe ubwenegihugu we yari yaramaze kwandikira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame amubwira uko ikibazo kimeze

Ndikumana Hamadi Katauti uri mu bambuwe ubwenegihugu we yari yaramaze kwandikira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame amubwira uko ikibazo kimeze

 Bokota Labama nawe ari mu bakinnyi bambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Bokota Labama nawe ari mu bakinnyi bambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kagere Meddyen wabaye rutahizamu w'u Rwanda nawe ahuje ikibazo na  bagenzi be

Kagere Meddyen wabaye rutahizamu w'u Rwanda nawe ahuje ikibazo na  bagenzi be

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND