RUBAVU: Miss Elsa Iradukunda yifatanyije n’inzobere z'abaganga mu kuvura abarwaye urushaza mu maso -AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/05/2017 11:24 AM
Share:

Umwanditsi:

RUBAVU: Miss Elsa Iradukunda yifatanyije n’inzobere z'abaganga mu kuvura abarwaye urushaza mu maso -AMAFOTO

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa amaze amezi atari make atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo gutorwa uyu mukobwa yagiye akora ibikorwa binyuranye nkuko yari yabyijeje abanyarwanda ajya gutorwa, kuri iyi nshuro uyu mukobwa ari kubarizwa mu karere ka Rubavu aho yifatanyije n'abaganga mu gikorwa cyo kuvura abantu barwaye urushaza mu maso.

Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rw’icyumweru rwa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yagiriye mu ntara y'Iburengerazuba, yagiye mu bitaro bya Gisenyi biri mu karere ka Rubavu, afasha abaganga kuvura abantu barwaye urushaza mu mason abifashijwemo n’inzobere z'abaganga b’amaso b’i Kabgayi, bavura abantu 40. Iki gikorwa kizakomeza kugeza kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 aho aba baganga bateganya kuvura abarenga 200 muri iki cyumweru nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda Iradukunda Elsa.

REBA AMAFOTO:

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda Iradukunda Elsa yabanje kuganiriza abarwayiMiss RwandaMiss RwandaIradukunda Elsa afatanya n'abaganga kwita ku barwayiMiss RwandaIradukunda Elsa afasha umurwayi kugera mu cyumba yivurizamoMiss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda yitegereza uko bavura amaso y'umurwayiMiss RwandaMiss Rwanda Iradukunda Elsa afasha umurwayi kuryama neza ku gitanda cy'abarwayiMiss RwandaMiss Iradukunda Elsa yishimiwe n'abarwayi yafashije

AMAFOTO: Miss Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...