Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rw’icyumweru rwa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yagiriye mu ntara y'Iburengerazuba, yagiye mu bitaro bya Gisenyi biri mu karere ka Rubavu, afasha abaganga kuvura abantu barwaye urushaza mu mason abifashijwemo n’inzobere z'abaganga b’amaso b’i Kabgayi, bavura abantu 40. Iki gikorwa kizakomeza kugeza kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 aho aba baganga bateganya kuvura abarenga 200 muri iki cyumweru nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda Iradukunda Elsa.
REBA AMAFOTO:
Miss Rwanda Iradukunda Elsa yabanje kuganiriza abarwayi
Iradukunda Elsa afatanya n'abaganga kwita ku barwayi
Iradukunda Elsa afasha umurwayi kugera mu cyumba yivurizamo
Miss Rwanda yitegereza uko bavura amaso y'umurwayi
Miss Rwanda Iradukunda Elsa afasha umurwayi kuryama neza ku gitanda cy'abarwayi
Miss Iradukunda Elsa yishimiwe n'abarwayi yafashije
AMAFOTO: Miss Rwanda