Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball ikinirwa ku mucanga yatwaye irushanwa ry’igikombe cya Afurika 2017 cyaberaga muri Mozambique nyuma yo gutsinda Morocco amaseti 2-1.
Ikipe igizwe na Mutatsimpundu Denyse ukinira ikipe ya APR WVC na Nzayisenga Charlotte ukinira RRA bageze ku mukino wa nyuma batsinze Mozambique amaseti 2-0.
Mu mikino y’amatsinda, ikipe y’u Rwanda yatambutse itsinzemo imikino ibiri muri itatu. Batsinze Nigeria amaseti 2-1 (21-11, 19-21 na 15-7) baba ari nako bagenza Namibia (21-11, 19-21, 21-13 na 13-15). Aba bakobwa batsinzwe na Namibia amaseti 2-1 mbere yo gutsinda Afurika y’epfo amaseti 2-1 (21-12, 21-18). Aba basoje imikino y’amatsinda banyagira Sudan amaseti 2-0.
Basohotse mu mikino y’amatsinda bahise babona itike igana mu mikino ya ½ cy’irangiza aho bahise bahura na Mozambique bakayitsinda amaseti 2-0 mu gihe Morocco yisasiye Kenya ikayitera amaseti 2-0. Gusohoka mu mikino y’amatsinda byahitaga bitanga itike y’igikombe cy’isi cya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach-Volleyball) kuko amategeko y'iri rushanwa yatangaga amatike ku bihugu bine.
Ibi byahise byisobanura ko u Rwanda rugomba guhura na Morocco ku mukino wa nyuma warangiye abakobwa b’u Rwanda batsinze amaseti 2-1. Aha uretse kuba u Rwanda rwari rwarabonye itike, rwahise runahabwa n’igikombe cya Afurika.
Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yaba ikinirwa ku kibuga gisanzwe (Indoor) no ku mucanga (Beach-Volleyball) avuga ko iki gikombe agituye Ministiri w’umuco na siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakomeje kwerekana ko bashyigikiye aba bakobwa kandi ko anashimira aba bakinnyi ku mateka bakoze bwa mbere mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda.
Bitok kandi avuga ko aba bakobwa bateye iyi ntambwe bagendeye ku gukora cyane, ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’ikipe kandi ko ari impano nziza bageneye Uwacu Julienne kuva yagera muri MINISPOC.
Ku rundi ruhande, ikipe y’abagabo yari igizwe na Patrick Kavalo afatanya na Ntagengwa Olivier ntiyabashije kugera kure kuko yarangije imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu, umwanya utaratangaga itike cyangwa kuba bakomeza mu mikino ya ½ cy’irangiza.
Batangiye batsinda Mauritius amaseti 2-0, banyagira Sudan amaseti 2-0 mbere yo gutsindwa na Morocco amaseti 2-0. U Rwanda rwasabwaga gutsinda umukino usoza amatsinda byaje kwanga batsindwa na Mozambique amaseti 2-0.
Ubwo ikipe y'u Rwanda yateruraga igikombe
Mutatsimpundu Denyse (ibumoso) na Nzayisenga Charlotte (iburyo) bateruye igikombe cya Afurika
Paul Bitok hagati yabo
Ikipe ya Morocco yagombaga gukora ku gikombe gitashye i Kigali ikumva uko kimeze
TANGA IGITECYEREZO