RFL
Kigali

Emmy yasobanuye iby’ifoto aherutse gushyira hanze benshi bakibeshya ko yifotozanyije na Kenny Rogers

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/05/2017 16:08
0


Mu minsi ishize umuhanzi Emmy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo utaramenyekana icyakora benshi mu bakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bibeshya ko uyu muhanzi yaba yahuye na Kenny Rogers gusa Emmy yahakanye ko uyu musaza atari Kenny Rogers.



Emmy aganira na Inyarwanda.com yatangiye abazwa n’umunyamakuru niba koko yaba yahuye na Kenny Rogers, uyu muhanzi yabihakanye avuga ko uyu musaza bifotozanyije atari Kenny Rogers ahubwo ari umusaza wubatse izina muri Leta ya Texas Emmy abarizwamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga kuri uyu musaza yagize ati”Uyu musaza hari ukuntu uyu musaza yubatse izina kubera gusa na Kenny Rogers, uriya si we ni uko basa gusa.”

emmyEmmy n'uyu musaza benshi bitiranyije cyane ko yaba ari Kenny Rogers 

Uyu muhanzi nubwo atigeze atangaza amazina nyayo y’uyu musaza yavuze ko amaze kubaka izina kubera gusa na Kenny Rogers, aha yongeye kubwira umunyamakuru ko abantu bareka kwitiranya uyu musaza na Kenny Rogers. Uyu muhanzi asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yibukije abakunzi ba muzika gukomeza gukurikirana no gusangizanya indirimbo ye nshya yise ‘Wabagahe’.

REBA HANO 'NSUBIZA' IMWE MU NDIRIMBO ZA EMMY ZAKUNZWE MU BIHE BYA CYERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND