RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Rayon Sports yatabawe n’impamba nyuma yo kugwa miswi na FC Musanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/05/2017 21:10
1

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo kugwa miswi na FC Musanze bakanganya ibitego 3-3 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade Amahoro kuri iki Cyumweru.

Kwizera Pierrot ukina hagati muri Rayon Sports niwe wababoneye ibi bitego byose uko ari bitatu (Hat-trick). Igitego cya mbere yakibonye ku munota wa gatandatu (6’) icya kabiri kuwa 18’ mu gihe yarangirije ku gitego cya gatatu ku munota wa 68’.

Ibitego bya FC Musanze byatsinzwe na kapiteni Peter Otema wanahoze muri Rayon Sports. Ku munota wa 45’ w’umukino nibwo yacenze Manzi Thierry mu mfuruka ifunze (Angle Fermée) ahita atera umupira ugana mu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame.

Maombi Jean Pierre winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 32’ asimbuye, yaje kubona igitego ku munota wa 63’ ku mupira yahawe na Peter Otema mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Mutonga Pignol ku munota wa 86’ nyuma yuko yari yinjiye mu kibuga ku miunota wa 83’.

Muri gahunda zo gusimbuza, Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports yatangiye akuramo Nova Bayama ku munota wa 52’ amusimbuza Munezero Fiston kuko ubusatiriza bwa FC Musanze bwari bwatangiye kuganza abugarira ba Rayon Sports. Ku munota wa 64’ nibwo Muhire Kevin yinjiye mu kibuga asimbuye Niyonzima Olivier Sefu.

Ku ruhande rwa Habimana Sosthene utoza FC Musanze yakuyemo Segawa Mike yinjiza Maombi Jean Pierre ku munota wa 32’, Mbazumutima Mamadou asimbura Tuyisenge Pekeake Pekinho ku munota wa 78’ mu gihe Mutonga Pignol yasimbuye Munyakazi Yussuf Rule ku munota wa 83’.

Mu bijyanye n’amakarita, nta mukinnyi wa Rayon Sports wabonye ikarita mu gihe ku ruhande rwa FC Musanze ikarita y’umuhondo yahawe Rwabugiri Omar umunyezamu wayo nyuma yaho abasifuzi bamubonye akora ku mupira nyamara yarenze urubuga rwe mu gihe yabonaga asumbirijwe ku munota wa69’.

 Indi karita y’umuhondo yahawe Maombi Jean Pierre ku munota wa 67’ w’umukino azira ikosa yakoreye Ndacyayisenga Jean d’Amour bita Mayor wari wizamukiye ashoreye umupira.

Rayon Sports yari imaze kunganya na FC Musanze yahise irokorwa n'igitego kimwe cy'impamba yazigamye itsinda FC Musanze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye kuri sitade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze.

Undi mukino wakinwe kuri iki Cyumweru, FC Espoir yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0 ikomeza muri 1/4 kuko umukino ubanza baguye miswi banganya igitego 1-1. Ibitego bya Espoir FC byatsinzwe na Hatungimana Basile, Renzaho Hussein na Ndikumana Bodo

SKOL yari yatatse umuhanda kugera kuri sitade Amahoro

SKOL yari yatatse umuhanda kugera kuri sitade Amahoro

 Umufana yitwara gihanzi

Umufana yitwara gihanzi 

SKOL ni umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ni nayo mpamvu abafana bayo n'abafite aho bahurira nayo (Rayon Sports) bakunda ibinyobwa byayo (SKOL)

SKOL ni umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ni nayo mpamvu abafana bayo n'abafite aho bahurira nayo (Rayon Sports) bakunda ibinyobwa byayo (SKOL)

Nkundamatck w'i Kilinda

Nkundamatck w'i Kilinda

Nkundamatck w'i Kilinda ngo abona ibikombe byose ari ibya Rayon Sports uyu mwaka

Nkundamatck w'i Kilinda ngo abona ibikombe byose ari ibya Rayon Sports uyu mwaka

Umufana wa Rayon Sports akikiye igikombe

Umufana wa Rayon Sports akikiye igikombe

Kanamugire Moses wahoze ari myugariro wa Rayon Sports azamukana umupira ku nyungu za FC Musanze

Kanamugire Moses wahoze ari myugariro wa Rayon Sports azamukana umupira ku nyungu za FC Musanze

Peter Otema  kapiteni wa FC Musanze wanaciye muri Rayon Sports

Peter Otema  kapiteni wa FC Musanze wanaciye muri Rayon Sports

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Fc Musanze

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Fc Musanze

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri FC Musanze atanga amabwiriza

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri FC Musanze atanga amabwiriza

 Kwizera pierrot yugarijwe na Kanamugire Moses

Kwizera Pierrot yugarijwe na Kanamugire Moses

Nova Bayama  wa Rayon Sports na Tuyisenge Pekeake Pekonho baguruka icyarimwe ku mupira

Nova Bayama  wa Rayon Sports na Tuyisenge Pekeake Pekonho baguruka icyarimwe ku mupira

Aho umupira ugannye niho umukinnyi agana

Aho umupira ugannye niho umukinnyi agana

Abavandimwe kuva mu mahanga ya kure birebera umupira

Abavandimwe kuva mu mahanga ya kure birebera umupira

Habimana Sosthene atanga inama ku bakinnyi

Habimana Sosthene atanga inama ku bakinnyi

Abafana ntabwo bari benshi cyane

Abafana ntabwo bari benshi cyane

 Savio Nshuti Dominique agurukana umupira

Savio Nshuti Dominique agurukana umupira

Rwatubyaye Abdul yishyuhije igihe kinini umukino urangira adahawe umwanya

Rwatubyaye Abdul yishyuhije igihe kinini umukino urangira adahawe umwanya

...........ajya kwishyusshya abafana bamwakiriye

...........ajya kwishyusshya abafana bamwakiriye

Kwizera Pierrot ubwo yari amaze kureba mu izamu

Kwizera Pierrot ubwo yari amaze kureba mu izamu

Abakinnyi ba Rayon Sports bahsimira Kwizera Pierrot ku gitego yabahaye

Abakinnyi ba Rayon Sports bahsimira Kwizera Pierrot ku gitego yabahaye

Ubwo coup franc yari igiye guterwa

Ubwo coup franc yari igiye guterwa 

Masud Djuma yibutsa abakinnyi gahunda yo guhagarara mu kibuga

Masud Djuma yibutsa abakinnyi gahunda yo guhagarara mu kibuga

Kanamugire Moses yibutsa bagenzi be ko hari imyanya irimo ubusa

Kanamugire Moses yibutsa bagenzi be ko hari imyanya irimo ubusa

Maombi Jean Pierre wa FC Musanze yakurikiranye Ndacyayisenga Jean d'Amour birangira amukoreyeho ikosa bimuviramo ikarita y'umuhondo

Maombi Jean Pierre wa FC Musanze yakurikiranye Ndacyayisenga Jean d'Amour birangira amukoreyeho ikosa bimuviramo ikarita y'umuhondo

Habyarimana Eugene wa FC Musanze akurikirana Kwizera Pierrot

Habyarimana Eugene wa FC Musanze akurikirana Kwizera Pierrot

Habyarimana afata Nsengiyumva Moustapha

Habyarimana afata Nsengiyumva Moustapha

Munyakazi Yussuf Rule wa Fc Musanze azamuka mu kirere

Munyakazi Yussuf Rule wa Fc Musanze azamuka mu kirere ashaka umupira

Icyapa abafana ba Rayon Sports bari bitwaje

Icyapa abafana ba Rayon Sports bari bitwaje

Abafana

Abafana

Amaze kwinjiza igitego mu izamu rya Rayon Sports Peter Otema ntiyigeze yishima kuko yayihozemo

Amaze kwinjiza igitego mu izamu rya Rayon Sports Peter Otema ntiyigeze yishima kuko yayihozemo

Tidiane Kone yigaragaza

Tidiane Kone yigaragaza

Ishimwe Claude niwe wasifuraga hagati mu kibuga

Ishimwe Claude niwe wasifuraga hagati mu kibuga

Savio Nshuti Dominique abuzwa inzira na Habyarimana Eugene wa FC Musanze

Savio Nshuti Dominique abuzwa inzira na Habyarimana Eugene wa FC Musanze

Kwizera pierrot yatahanye umupira bakinnye kuko yatsinze ibitego bitatu mu mukino (Hat-trick)....uburyo yawutwaye imbere mu mwenda ubundi bikorwa iyo umufasha (Umugore) wawe atwite

Kwizera pierrot yatahanye umupira bakinnye kuko yatsinze ibitego bitatu mu mukino (Hat-trick)....uburyo yawutwaye imbere mu mwenda ubundi bikorwa iyo umufasha (Umugore) wawe atwite

Rwatubyaye Abdul ashimira abafana

Rwatubyaye Abdul ashimira abafana 

Mutonga Pignol watsindiye FC Musanze igitego cya gatatu

Mutonga Pignol watsindiye FC Musanze igitego cya gatatu

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JoMan6 years ago
    Ariko RS igira ibikinnyi bisa nabi weeee... ibitoragura he?

Inyarwanda BACKGROUND