RFL
Kigali

Umunyamakuru Maman Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/05/2017 11:38
4


Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse agatanga n’ihazabu ingana na miliyoni eshatu z’amanyarwanda nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’inkiko, Itamwa Emmanuel



Maman Eminante areganwa n’uwitwa Bizimana Ibrahim bombi bakaba barahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017. Nkuko tubikesha Igihe, aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe.

Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante ni umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10 akaba yaratawe muri yombi na polisi y'u Rwanda tariki 27 Ugushyingo 2016. Usibye kuba umunyamakuru, Maman Eminante ni umwe mu bajya biyambazwa mu kanama nkemurampaka mu gikorwa cyo gutora umukobwa mwiza mu gihugu ufite uburanga n’umuco igikorwa kizwi nka Miss Rwanda.

Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante yafashwe na Polisi mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo 2016 ubwo yakiraga ruswa kugira ngo ajye gushakira rimwe mu madini ibyangombwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu akavuga ko afungiwe kuri station ya Polisi ya Rusororo.

Image result for Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Maman Eminante

Mama Eminante muri Miss Rwanda mu kanama nkemurampaka

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yv6 years ago
    Bad news "life ain't easy!
  • Kouffur6 years ago
    Aha Sinabyemera Ijana Kwijana Kwaricyo Aregwa Knd Sinabihakan Politic Yeweee Uko Wasanga Bamuharabika Gs
  • Ruvugundi Amin6 years ago
    Bishoboka gute ko abantu bafatanya icyaha bikageraho babakatira umwe amaze amezi arindwi mu gihome undi yidegembya nta numutunga urutoki? Is this justice or what?
  • Nikubwayo Olivier6 years ago
    Imana niyo kumufasha kd nabandi batecyereza nkawe bamenyeko bazabihanirwa! Babireke! Hakiri kare"!





Inyarwanda BACKGROUND