RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza ashinjwa n’aba Bishops yirukanye burundu ubusambanyi no gukorana na satani-INKURU UTAMENYE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/05/2017 16:31
22


Ubukene itorero Zion Temple rimazemo iminsi aho abakozi bamara amezi agera muri atanu badahembwa, gushinja Apotre Gitwaza ubusambanyi no gukorana na satani ni bimwe mu byaranze intambara imaze igihe muri Zion Temple.



-Gitwaza ashinjwa ubusambanyi no gukorana na satani

-Abakozi ba Zion Temple hari igihe bamaze amezi 5 badahembwa

-Aba Bishops birukanywe ngo basabye kujya bahembwa miliyoni ku kwezi

-Gitwaza yirukanye aba Bishops bari mu mugambi wo guhirika Zion

-Gitwaza bamushinja kwiyita Papa

-Gitwaza yavuze ko abana be bigira ubuntu muri Amerika

-Gitwaza yafashe icyumba cy’amasengesho agihindura salon de coiffure

-Gitwaza arashimira Leta y’u Rwanda ku bushishozi igira

-Gitwaza ngo yiteguye kujya mu nkiko

Nyuma yo kubona inzandiko nyinshi z’abakristo ba Zion Temple bamusabaga ko yababwiza ukuri ku bivugwa kuri we no ku ba Bishops aherutse guhagarika burundu muri Zion Temple, Apotre Gitwaza yashyize ava ku izima ababwiraho ukuri gucye kuko ngo aramutse ababwiye ukuri kose batakariza icyizere abakozi b’Imana. Yagize ati ati “Uko kuri sinkubabwira kose ndababwira gucyeya kuko nkubabwiye kose, nasenya umurimo, ikindi byabababaza cyane, ikindi na none ntimwakongera kutwizera, reka mvuge ibyatuma mukomeza kutwizera”

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 ni bwo Apotre Dr Paul Gitwaza yatangarije muri Zion Temple Gatenga amagambo akomeye ndetse ahita anamenyesha abakristo ko yirukanye muri Zion Temple aba Bishops bahoze ari ibyegera bye. Nubwo ntacyo yavuze ku bijyanye no kuba ngo barendaga kumuhirika, mu mezi yatambutse byavuzwe ko hari aba Bishops bendaga kumuhirika ku butegetsi akaba ari yo mpamvu na we yanze kubagarura muri komite nkuru ya Zion Temple ndetse kuri ubu akaba yamaze kubahagarika burundu. 

Incamake y’ukuri kweruye kwa Apotre Gitwaza ku kibazo cy’aba Bishops bahagaritswe burundu

Tariki 4 Werurwe 2017 ni bwo Apotre Gitwaza yagiye mu Bubiligi,icyo gihe amatorero yaho yari ayobowe na Bishop Bienvenue ngo yari yarahuye n’ibibazo. Iri torero ryo mu Bubiligi tubibutse ko ryatangijwe mu 2003. Nyuma y’imyaka isaga icumi Bishop Bienvenue ngo yaje guhindura iyerekwa n’amazina bya Zion Temple abyita World Revival Centre. Gitwaza ati “Najyaga numva abantu barwana bapfa idini nkagira ngo ni ibintu byoroshye, ariko ibintu by’amatorero biteye ubwoba. Tugomba kureka Imana ikatuyobora naho ubundi ibi bintu biragoye cyane. “ Yanavuze uburyo Bishop Bienvenue ngo yabwiye abakristo bo mu Bubiligi ko Gitwaza asigaye yiyita Papa.

Gitwaza yageze i Burayi abona igitangaza cy’Imana.

Apotre Gitwaza yavuze ko ageze mu Bubiligi, Bishop Bienvenue ngo yahise atanga ikirego mu buyobozi kivuga ko Gitwaza yaje gukora ibiterane kandi nta byangombwa afite (Autorisation de Culte). Mu Bubiligi hose ngo nta gace na kamwe Gitwaza yari yemerewemo kuvugamo ubutumwa bitewe nuko ibyemezo byose bya Zion Temple byari byarahinduwe mu buyobozi, ibintu byose bikitirirwa World Revival Centre church. 

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Apotre Gitwaza ngo yaje kugira Imana mu bapolisi bari baje kumufata kubera gukora igiterane nta byangombwa, habonekamo aba Zion Temple, bamuha uburenganzira bwo kubwiriza nta cyo yikanga. Ikindi gitangaza ngo yabonye ni uko mu mujyi wa Liège bashatse aho bashinga itorero rya Zion Temple, aho babonye hafi bakahabima ariko nyuma bakaza kubona Salle iri mu mujyi wa Bruxelles ahantu ngo Gitwaza yari yarabwiwe n’Imana muri 2001 ko ari ho hazaba Zion Temple. Ati ‘Twabonye Salle ifite amateka, yo mu gihe cya Napoleon, aho hantu ni ho turi ni mu mujyi hagati iruhande rwa gare.’

Aba Bishops bafatanyaga na Gitwaza ni bo bafashe iya mbere mu gutangaza ko akorana na satani

Apotre Gitwaza avuga ko mu mezi abiri yamaze i Burayi (iminsi 60) ngo abaze neza amasaha yaryamye yose hamwe ngo aragera ku cumi cyangwa akarengaho gato. Hano yavuze ko yari ahugiye mu murimo w’Imana kuko hari aho yageraga bikaba ngombwa ko atangira bundi bushya kuko abakristo bari barababwiye ko akorana na satani bigatuma benshi bamwanga urunuka. Gitwaza yagize ati:

Iminsi namazeyo ndimo kugerageza kurogora ibintu byinshi byari byararozwe, njya muri Suwede, Paris mu Bufaransa, mu Butaliyani ho twatangiriye kuri zero kuko itorero ryaho ryarashize, ibyo byatumye ndara nkora nirirwa nkora, amasaha nshobora kuba nararyamyemo nyabaze amezi abiri namazeyo ntarenze 10 n’angahe. Nakoraga n’amasaha y’ijoro nkakira abantu kugeza Saa kumi z’ijoro, mu gitondo nkabyukira mu bindi dutegura ijambo, dusana imitima y’abantu, abantu barabwiwe ko ndi umurozi nkorera satani ndi umu stanist, kandi iyo bivugwa noneho n’umuntu wawe, biba ari ibindi, biba bibabaje cyane. Ngo njya ikuzimu, ngo Imana yarabiberetse, ngo yarabibabwiye ibintu nk’ibyo.

Hari bamwe batemeye amabwire ya bamwe mu ba Bishops birukanywe, Gitwaza ati:

Ariko nshima Imana kuko bamwe baravuze ngo Gitwaza najya ikuzimu tuzajyanayo, umwe ati "Njye nziko nari ikuzimu ankurayo, nansubizayo nta kibazo. Apotre Gitwaza ngo hari ibyo yasobanukiwe mu ntambara amazemo iminsi, yagize ati: Nasobanukiwe ko iyo utabaye umunyabwenge ngo umenye igihe cyo gutandukana, urahimba kandi bikaba icyaha, kandi burya gutandukana si icyaha, amacakubiri ni cyo cyaha. Nonese ko umwana atandukana na nyina akavuga ngo ndashaka kubaka, nkaswe uwo mwabanye mu murimo w’Imana akavuga ngo ndashaka kubyara abanjye hariya?. Hari icyaha kirimo? Ikibazo rero gihari ni ukugenda usebya umuntu ngo ndagiye kubera ibi n’ibi, umutuka."

Kumenyerana cyane n’aba Bishops ntibubahane ni byo Gitwaza afata nk’ipfundo ry’ikibazo

Apotre Gitwaza yagize ati:"Hari igihe ubana n’umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n’aba Bishops … Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk’umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk’umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri."

Nyuma yo kugirana ibibazo na Polisi kuri ULK ni bwo muri Zion Temple byarushijeho kuzamba

Muri 2015 Zion Temple yakoreye igiterane Afrika Haguruka kuri ULK, icyo gihe Polisi ifata ibyuma bya Zion Temple nyuma kubera urusaku ndetse hari n’amakuru avuga ko iryo joro Apotre Gitwaza yitabye polisi, na ho Bishop Dieudonne atabwa muri yombi. Nyuma yaho Gitwaza yagiye muri Amerika kuruhuka, abasigaye mu Rwanda batangiza intambara.Apotre Gitwaza yagize ati:

Naje kujya muri Amerika, tumaze kugira ibibazo muri Afrika Haguruka ya 2015, twagize ibibazo kuri ULK (Kaminuza Yigenga ya Kigali), murabyibuka duhanganye na Polisi ku bijyanye n’ibyuma n’ibindi, mpamagara umwe muri bo (Umu Bishop) ndamubwira nti ndagiye (Muri Amerika),ngiye kuruhuka, ndumva naniwe cyane mu mutwe, nsange n’umuryango kuko maze n’iminsi ntabona umuryango, nimara kuruhuka n’icyuka kibi kiri aha kimanutse nzagaruka, arambwira ati sawa.

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Nyuma yo kugirana ibibazo na polisi yagiye muri Amerika intambara iravuka muri Zion Temple

Apotre Gitwaza yakomoje ku bana be bigira ubuntu muri Amerika

Mu gihe hari bamwe bavuga Apotre Gitwaza yangiza umutungo w’itorero akawukoresha mu mashuri y’abana be biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gitwaza yavuze ko abana be yabajyanye kwiga muri Amerika kuko bigira ubuntu, mu gihe babaye biga mu Rwanda, yajya abatangaho menshi. Yagize ati:

Mfite umwana wiga muri Amerika, uyu mwaka ararangiza azinjira muri kaminuza, navuga ko ntabanye nabo, kuko umwanya wanjye munini nari mu matorero, umuryango wanjye sinawuha umwanya, njya kubana n’abana, mu by’ukuri bisa naho ari ukongera kubamenyera. Abana b’abahungu 3 babana na nyina gusa batari kumwe na se nabyo ni ikibazo,..

Gitwaza ngo ntiyabona amafaranga y’ishuri yishyurira abana be baramutse bize mu Rwanda

Mbibutse ko abana banjye ntabwo batanga amafaranga y’ishuri kuko ni abanyamerika, biranyorohera ko biga muri Amerika kuruta kwiga hano (mu Rwanda). Hano nta mafaranga mfite yo kubishyurira ishuri ariko hariya bigira ubuntu. Ni nacyo cyatumye bajyayo ntabwo ari ishema ngo ndashaka kuba muri Amerika ni uko nabonaga amikoro y’urusengero, ntazaza muri Zion ngo mfate amafranga abana banjye mbarihirire amashuri, ..hoya ahubwo dufite ibindi byo gukora, hari amatorero tugomba kubaka, ikibazo cy’abana banjye iyabampaye izabimenya.

Apotre Gitwaza

Gitwaza ngo ntiyabona ubushobozi bwo kwishyurira abana be mu mashuri yo mu Rwanda

Havuzwe amakuru ko Gitwaza ajya ikuzimu ndetse ko agambanira Leta

Muri icyo gihe ubwo yari muri Amerika, Gitwaza yavuze ko ari bwo handitswe inkuru z’ibihuha zivuga ko ajya ikuzimu, ko agambanira igihugu n’ibindi ngo atasubiramo. Icyamubabaje cyane ngo ni uko muri ibyo byose hari abakozi b’Imana bagenzi be bari inyuma yabyo. Ibyo byaje gutuma afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kugira ngo yereke abantu ko ibivugwa ari ibinyoma na cyane ko bavugaga ko atazagaruka mu Rwanda. Ati:

Muri icyo gihe ndiyo, hazamo inkuru nyinshi z’ibihuha rero si n’ibihuha birandikwa mu binyamakuru, ibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, .. icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo. Icyo gihe nabonye ko ninkomeza gutinda muri Amerika, abantu bazafata igihuha nk’ukuri, mbwira madamu nti ndatashye!

Apotre Gitwaza avuga ko yandikiye aba Bishops bagenzi be ko agiye kugaruka mu Rwanda, bamugira inama yo kutagaruka kuko ngo ashakishwa n’inzego za Leta bityo naramuka agarutse akaba yaragombaga kwitaba izo nzego zirimo urwego rw’iperereza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’igihugu n’izindi nzego zinyuranye. Mu buhamya bwe Gitwaza avuga ko yahise afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda ndetse ngo kugeza uyu munsi nta rwego na rumwe aritaba. Aha ni ho ahera akibaza niba izo nzego zaramubuze.

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Gitwaza avuga ko kuva avuye muri Amerika nta rwego ruramusaba kwitaba

Ubukene muri Zion Temple no gushaka umushahara ungana na miliyoni ku kwezi w’aba Bishops byateje intambara muri Zion Temple

Apotre Gitwaza avuga ko abakozi benshi ba Zion Temple bari bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa.  Aba Bishops babwiye Gitwaza ko bibaye byiza bajya bahembwa miliyoni ku kwezi bakava ku bihumbi 400 ku kwezi. Apotre Gitwaza avuga ko Zion Temple yari iri mu bihe by’ubukungu bitifashe neza, gusa ngo aba Bishops yaje kubemerera kujya bahembwa miliyoni ku kwezi, atangira kwiga n’aho ayo mafaranga azajya ava, gusa nyuma yaho ntibishimira inzira amafaranga bahembwa abonekamo kuko bahise bahaguruka bakamurwanya ndetse umwe muri bo akagera aho ashaka kuvuma salon yahembaga abakozi batari bacye.

Uko Gitwaza yashinze Alimentation kuri Zion Temple mu gushakisha ayo guhemba abakozi

Hano yagize ati: "Nashatse umudamu ufite Alimentation ndamubwira nti ko abakristo bagukunda, baza ku kugurira barangije amateraniro, wazanye ka Alimentation kawe, aho kugira ngo abantu bagusange i Remera n’ijoro barangije amateraniro,watubabariye ukakazana hariya (kuri Zion Temple), basi niba umugati wungukaho 100F ukaduhaho 50Frw, kugira ngo tubashe nibura guhemba abakoropa urusengero n’abazamu, abandi tuzaba tubimenya nyuma, mbwira ubuyobozi nti ‘Muzirinde gukora ku mushahara w’aba Bishops, mubareke bakomeze bahembwe nta kibazo ariko dushakishe uburyo abo bandi bajya bahembwa. Njyewe nanjye nari maze ayo meze (5) ntahembwa kuko nta cyo nari buhembwe nabonaga nta kintu gihari’. Uwo mu mama yahise ambwira ngo njyewe nzabazanira igishoro, hanyuma ibyo mwungutse, mwishyure abantu."

Uko Gitwaza yafashe icyumba cy’amasengesho akagihinduramo Salon abagore bakoresherezamo imisatsi

Tariki 15/08 ku isabukuru ye, Apotre Gitwaza ngo yahuye n’umuryango umwe muri bo amubwira inzozi yaraye abonye z’ukuntu abababaye cyane kubera imyenda y’abakozi ba Zion Temple. Bamuhaye ibahasha irimo miliyoni ndetse bamugira inama yo gushinga Salon itunganya imisatsi y’abagore kuko ngo ari Business yunguka cyane. Iyo salon yaje kuyitangiza ayishyira mu cyumba cyari icy’amasengesho kuko ngo yabonaga gipfa ubusa dore ko ngo hari harimo ka matora kamwe, nta kindi kintu kirimo.

Image result for Bubiligi Zion Temple amakuru

Gitwaza yashinze salon kuri Zion Temple kugira ngo abone ubushobozi bwo guhemba abakozi

Nyuma y’aho Gitwaza yagiye muri Israel, yandikirwa na Bishop Bienvenue amubwira ko bazamurwanya kuko yafashe icyumba basengeramo akagihindura Salon de coiffure. Nyuma y’iminsi ibi Salon ikora, ngo bakuyemo amafaranga yo guhemba abakozi mu mezi atatu: Apotre Gitwaza yagize ati:

Ngeze muri Israel, Bishop Bienvenue yaranyandikiye arambwira ati ndagira ngo nkubwire ko tugiye guhagurukira ku kurwanya, ntabwo uzahaguruka ngo uhindure icyumba cy’amasengesho ngo ugihinduremo salon. Icya kabiri warahagurutse mu rusengero uravuga ngo utariho, Zion Temple ntizabaho, uri Imana yacu, ni wowe twakurikiye? Narabisomye twari tugiye i Kana y’i Galilaya numva imennye umutima, ndavuga nti uyu ni Bienvenue? kuko twari twavuganye ejo hashije duseka. Naramwandikiye ndamubwira nti Bigenze gute ko unyandikiye ibintu biremereye ukaba umbwira nk’ubwira umuhungu wawe, habaye iki? Noherereje Claude Djessa ibyo nahawe na Bienvenue kuko bari kumwe, na we arambwira ngo umwumve ni mwese so kandi ibyo avuga bifite ishingiro.

Ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Gitwaza igaterwaho umukono n’aba Bishops hafi ya bose

Iyo baruwa yanengaga Gitwaza ibi bikurikira: Gufata aba Bishops akabahindurira aho bakorera, akabikora ngo atabyumvikanyeho n’aba Bishops bose. Kuri iyi ngingo Gitwaza avuga ko yasanze atari byiza kuba Gatenga yagira aba Bishops 8 bose bakorera muri paruwasi imwe ahubwo asanga byaba byiza bagiye gukorera hirya no hino mu gihugu. Ikindi bamunenze muri iyi baruwa ni ugushinga Salon de Coiffure ngo aba Bishops bose batabishaka.

Muri iyi baruwa bakomeje bagira bati “N’ibindi byose wakoze utatugishije inama, aka kanya birahagaze, ikindi turategetse ngo Bishop Dieudonne ejo mu gitondo azafunge iriya salon de Coiffure, ikindi dutumije inama yihutirwa tariki 14/10/2016 wayibamo utayibamo izaba, igiye kwiga ejo hazaza h’uyu murimo kuko turabona wawishe, icyo gihe nari muri Israel”

Gitwaza yabasubije ko salon yashinzwe mu cyumba cy’amasengesho, yavaho ari uko babanje kumwica

Narababwiye nti iyo nama ntiyemewe kuko ni njye perezida, icya kabiri iyo salon ntishobora gufungwa keretse nimwiyemeza kunyica, nimara gupfa muzayifunga. Cyangwa niba mushaka ko ifungwa, nimusubire kuri 400 (guhembwa ibihumbi 400 ku kwezi), kuko si abana banjye ndimo ndwanirira ni abantu bakora mu rusengero, ndarwana n’ama salon y’iki, ko ntajyamo ngo bandefirize, si ndi umurasita ngo babohe (umusatsi), mu by’ukuri nta nyungu y’ako kanya mbifitemo. Narabandikiye nti nzemera no gupfa ariko iyo salon ntizafunga. Gitwaza

Apotre Gitwaza akomeza avuga ko yaje kwemera ko bakorana inama, kuko na we ngo yashakaga kuvugana nabo ku bibazo bitandukanye. Tariki 1/11/2016 ni bwo bakoze iyo nama bahurira kuri Amani Guest house. Gitwaza ngo kuri uwo munsi w’inama ni bwo yamenye ko aba Bishops bakorana bamaze ukwezi bateranira kuri Amani guest house iherereye Kicukiro Centre. 

Muri iyo nama Gitwaza yababajije iki kibazo ati ‘Ndi nde’, ababwira ko bakomeza inama nibamusubiza icyo kibazo kuko yabonaga ngo bari kwirengagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore. Inama yarangiye babuze igisubizo, bucyeye bahurira mu yindi nama hamwe n’abandi bapasitori bose ba Zion Temple, Gitwaza ababwira ko yananiranywe n’aba Bishops. Bicaye hamwe basasa inzobe, bemeza ko uri butsindwe asaba imbabazi. Aba Bishops ngo baratsinzwe basaba imbabazi ariko Bishop Bienvenue arahaguruka avuga ko nk’umuhanuzi w’Imana agiye kuvuma salon de coiffure iri kuri Zion temple ikorera ahari icyumba cy'amasengesho.

Apotre Gitwaza avuga ko iyo agira inkoni yari gukubita Bishop Bienvenue

N’ubwo hari amakuru avuga ko muri iyo nama Apotre Gitwaza yakubise Bishop Bienvenue, mu buhamya Gitwaza yatanze mu rusengero, yavuze ko atigeze amukubita, gusa ngo iyo aza kugira inkoni aba yaramukubise ndetse ngo si igitangaza kuko na Yesu hari abo ngo yakubise. Kuba Bishop Bienvenue yari agiye kuvuma salon, ni byo byarakaje cyane Apotre Gitwaza. Gitwaza Yunzemo ko ari ikosa rikomeye kubona hari umuhanuzi w’umwana ushaka guhanura ku ngufu imbere y’Intumwa imubereye umuyobozi. Yagize ati:

Narahagurutse ndamucyaha, sinamucyashye nk’ubabaye, namucyashye nka Apotre nk’Intumwa, ndamubwira nti ceceka muri uyu mwanya, ntabwo ufite ububasha bwo guhanura aho ndi ntuzongere no kwibeshya ngo uri prophet (umuhanuzi) imbere yanjye, ni njye wakwigishije uko bahanura, ni njye wakwigishije gusoma ijambo, nkwigisha uko bigisha ijambo ry’Imana, ndagusengera imizimu ikuvamo, ujye wifatira abandi uhanure imbere yabo apana imbere yanjye, nta muhanuzi muto uhanura imbere y’umuhanuzi mukuru keretse yabimwemereye. Kubw’izo mpamvu ndagutegetse icara. Aho ni ho havuye induru bababeshya ngo nakubise Bishop Bienvenue.

Ibyo ni byo bujuje i Burayi ngo nakubise Bienvenue, iyo ngira inkoni mba naramukubise, ariko si cyo nari ngambiriye kuko na Yesu na we yarabakubise, si byo nari ngambiriye nashakaga kumwereka ko birya bamenyereye ngo turareshya sibyo. Abantu barahagurutse basaba imbabazi, we arahaguruka ngo agiye kuvuma nk’umuhanuzi. Yahanuraga imbere ya nde, imbere y’abana be nta kibazo,ariko imbere ya Gitwaza ntibishoboka.

Bienvenue

Habuze gato ngo Bishop Bienvenue akubitwe na Gitwaza

Apotre Gitwaza arashimira Leta y’u Rwanda kuba ishishoza cyane

Apotre Gitwaza avuga ko banamushinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kuba  umugambanyi n’ibindi. Yavuze uburyo RGB yamurenganuye ubwo aba Bishops bamucaga inyuma kugira ngo status y’itorero itemerwa muri Leta ariko umuyobozi mukuru wa RGB agahamagara Gitwaza akamwiseguraho akamubwira ko ibaruwa yandikiwe Zion Temple ivuga ko icyemezo ishaka kitaboneka atari RGB yagitanze. Gitwaza ati “Ndagira ngo mbabwize ukuri bene data nukuri simbabeshya dufite igihugu gishishoza pe”. Yakomeje agira ati:

Kuko ntiwaregwa n’ibyegera byawe bitatu, ukungirije bwa mbere, ukungirije bwa kabiri, umunyamabanga, bavuga ngo turabana turamuzi, ibyo akora ni ibi, ubugambanyi ni ubu n’ibindi, atari Imana yakuburaniye ngo ubeho. Imana nagize ni ugushishoza kw’abayobozi ba Leta yacu, basanga ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ni yo mpamvu igihugu cyemeye ko nkomeza kuyobora uyu muryango kandi bemera ko nkomeza kuba Visionaire w’uyu muryango (kuba umuyobozi udasimburwa) kandi binyomoza ko mfitanye ikibazo na Leta kuko sinaba mfitanye ikibazo na Leta ngo inyizerere kuyobora amatorero mu Rwanda arimo abaturage bayo.

Aba Bishops ba Zion Temple ngo bandikiye Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bamubwira ko batagihembwa

Mu kiganiro kirekire Apotre Gitwaza yagiranye n’abakristo be mu kubabwira ukuri ku byavuzwe byose, yageze n’aho aba Bishops bamwungirije ngo bandikiye Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bakamubwira ko badahembwa. Iburayi ho ngo yagezeyo asanga hari abakristo bajyana ibiryo kwa Bishop wabo kuko ngo inzara yari imumereye nabi bitewe nuko yari amaze igihe adahembwa.

Apotre Gitwaza yanyomoje ibyo kudahembwa avuga bahembwaga usibye ngo igihe gito bagizemo ibibazo by’ubukene. Ati "Abakristo (bakorera Zion) bamaze amezi 5 badahembwa ntibatureze, ni gute umuntu w’umuyobozi arega ikigo cye, nasanze nta mpuhwe bamfitiye, mbona ko ibintu atari bizima ’ Mu kababaro kenshi Gitwaza yavuze uburyo aba Bishops bamaze amezi agera kuri ane batagera ku kazi nta kintu bakora, za biro zabo zihora zifunze, ariko itariki 28 yagera bagahita basakuza ngo kuri konti nta mafaranga arageraho.

Gitwaza ashavuzwa no kuba aba Bishops be ari bo bagendana babwira abantu ko ari umusambanyi

Byaje kuba ihame tariki 20 za buri kwezi, amafaranga yabo akaba yageze kuri konti, uwitwa Bulambo wari ushinzwe kubaha imishahara yari yarahawe itegeko na Gitwaza ryo kubyubahiriza akamenya umushahara w’aba Bishops kandi bakawubonera igihe. Ibyo ngo yabikoze ku bwo kububaha no kubakunda nk’abana be mu gihe bo bakoraga mu yo bahembwe bakaguramo lisansi ibajyana guharabika Zion Temple hirya no hino. Gitwaza ati

“Nari narabihanangirije nti ntihazagire umu Bishop ubura umushahara kandi ntibakora ahubwo baririrwa bahamagara abantu bababwira ngo Gitwaza ni mubi, akorana na satani, ni umusambanyi, barangiza kubarundamo ibintu bati none muzaze abadukumbuye tujye kuri Amani Guest house, ubwo namwe ku mugoroba mukajyayo, kubera iki? Mufite raison, ibyo bababwiye ni byo muzi nta cyo nababwiye njye,.. (..) nari naranze kubambika ubusa (gushyira hanze aba Bishops)”

Apotre Gitwaza yahagaze ku maguru ye avuga amazina y’ibyegera bye yirukanye burundu muri Zion Temple

Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse,Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple. (…) Amavuta bafite icyubahiro bafite babikesha njyewe. (..) Ibibazo byabaye ni ibihe? Ni Ukumenyerana, umuntu akumva ngo twese turareshya.Gitwaza

Gitwaza yabohoye abakristo bifuza gukurikira aba Bishops yirukanye

"Bavandimwe ndabizi ko mubakunda bamwe ni ba So, abandi ni ba nyokorome,..ubaye uri hano ukaba ushimye kujya gukorana nabo aho bazakorera hose, reka nkwibutse ikintu, World Revival Centre ya Bishop Bienvenue nyihaye umugisha, aho aba Bishop bazakorera mpahaye umugisha, n’umukristo wifuza gufatanya nabo, mu izina rya Yesu azabasange tuzamuha uruhushya, ntuzagende wihishe, gusa nugaruka muri Zion Temple uzaba umushyitsi, niduhagurutsa abashyitsi badusuye uzahaguruka. Muri Zion Temple Gatenga nihasigara babiri gusa, nzishimana nabo kandi nzakorana nabo. Uzagenda azaba avuye mu mirimo yose ya Zion Temple."

Aba Bishops birukanywe ngo bari bakwiye kwamburwa ubushumba bahawe na Gitwaza

Nubwo birukanywe muri Zion Temple ku isi, ntabwo Gitwaza yigeze abambura ubu Bishops bwabo mu gihe ngo ari ko amahame ya Tewoloji abivuga. Ku bijyanye no kuba atabambuye ubushumba, yavuze ko yabirukanye nk’umubyeyi. Yabasabiye umugisha ku Mana, abasabira gutera imbere mu buryo bw’Umwuka. Na we yasabye abakristo kumusengera kugira ngo arusheho kwegera Imana. Yagize ati:

Ndabarekuye ariko si uku nakabikoze, dore uko bigenda; Iyo ibintu byagenze gutyo, uhamagaza certificate y’igipasitori wamusengeye, ukamwambura certificate y’ubu Bishop, akagarura wa mwenda na ya nkoni na wa musaraba. Uyu munsi ni ko nari kubigenza, narangiza nkandika inzandiko zijya ku isi hose mu matorero ya Alliance n’ahantu hose dukorana nkababwira ko batakiri aba Bishops. (…) ariko kuko ndi umubyeyi nabibarekeye, kugira ngo nabo amahirwe bazagira badakoranye na Gitwaza wabananije, azabeho.

Related image

"… Munsengere nongere nkizwe tujyane mu ijuru" Gitwaza ati: 

Bazagire amahirwe rwose, bazuzure umwuka wera, amavuta azajejete, bazakize abarwayi, Mana ubyumve. Uzabakoreshe n’ibirenze ibyo ntekereza, Gitwaza wari imbogamizi kuri bo baramuruhutse, noneho nanjye nongere nisuganye nshake Imana kuko nari naraguye, ngiye kongera gukizwa munsengere, munyizere, abakinkunze munyihanganire, munsengere, nongere nkizwe, tujyane mu ijuru. Murifuza ko njye nashya? Bababwiye ko naguye nimunsengere nkizwe. Ngayo amagambo mu ncamake, nongere mbibutse ko Bishop Bienvenue Kukimunu, Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Pastor Patrick Kamanzibatakibarizwa mu muryango wa Zion Temple uhereye none. Numusura, uzamusure nk’umupasiteri w’irindi torero ariko atari uwa Zion Temple. Mbivuze imbere yanyu, imbere y’Imana n’imbere y’abamarayika. Imana ibahe umugisha.

Zion Temple igiye kujya mu manza hamwe n’iyo mu Bubiligi

Hano Gitwaza yagize ati: "Kugira ngo tugumane izina ryacu (mu Bubiligi) tugomba kujya mu manza, rero ibyo si njyewe, Zion Temple yo mu Bubiligi igiye kuzashinga urubanza, ntibizabatangaze kuko bizaba. Ariko (Bishop Bienvenue) niyumva ashaka kubitugarurira ku neza tuzakira, imanza ni inzira ya nyuma izakorwa ariko mumenye ko bizaba. Nanone aba Bishop bari hano (mu Rwanda) bamwe na bamwe biteguye kujya mu manza kundega, nanjye niteguye kujya kwitaba."

Gitwaza ati ‘Muzansengere nzatsinde urubanza’

Yakomeje agira ati: "Pawulo yaraburanye i Yerusalemu,…arajurira kwa Kayisari i Roma, niba tuzarangiriza i Rahe, niteguye kuzajyayo kuburanirayo kugira ngo ibintu birangire neza.Nasanze Itorero atari iry’umwuka gusa, rifite n’ikindi gice cy’ubuyobozi, iyo rero utacyitayeho cyo cyikwitaho ni cyo gice ntigeze ntekerezaho mu buzima bwanjye. Muzansengere kugira ngo nzatsinde kuko gutsinda ko bizaba, gusa ntibyakabaye byiza, ngo njye n’abavandimwe tujye mu rukiko ariko niba ari yo nzira bahisemo nditeguye.". Aho gushyamirana na bagenzi be, Apotre Gitwaza yavuze ko yari agiye guhunga nkuko Dawidi yahunze Abusolomu, nyuma aza gufata umwanzuro wo guhangana n'ikibazo. 

Nyuma y’aba Bishops 5 birukanywe muri Zion Temple biri kuvugwa ko hari abandi bapasiteri bakomeye bagiye kuva muri Zion Temple

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko hari abandi bapasitori bagiye kuva muri Zion Temple bagakurikira bagenzi babo birukanywe kimwe nuko hari umubare munini w’abakristo biteguye kubakurikira. Mu bavugwa bari mu nzira zo kuva muri Zion Temple harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire, Pastor Fifi Camerun umwe mu bakunzwe cyane muri Zion Temple n’abandi b’ibikomerezwa. Apotre Gitwaza ariko avuga ko n’ubwo yasigarana abakristo babiri bumvikana, byamushimisha cyane kuruta kubana n’abo batumvikana.

Ese ni iki cyatumye ubukungu bwa Zion Temple buhungabana?

Apotre Gitwaza ubwe yivugira ko abakozi za Zion Temple bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa, Aba Bishops nabo ngo amezi hari ubwo yabaye ane batazi umushahara ndetse icyo gihe na Gitwaza ngo ntiyahembwaga. Ibi biriyongera ku makuru avuga ko ibitaro bya Zion Temple nabyo bitagikora kubera ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi muri Zion Temple. Bamwe mu ba Bishops n’abandi bakristo ba Zion Temple, mu gihe gishije bagiye mu itangazamakuru, bamushinja gukoresha nabi umutungo w’itorero, agahora mu ngendo z’ivugabutumwa iburayi no muri Amerika ndetse no muri Israel.Ibi byose Gitwaza ashinjwa arabihakana akavuga ko ari abagamije kumuharabika, mu bo atunga agatoki hakaba harimo n'aba Bishops aherutse guhagarika. 

Dore abayobozi bashya ba Zion Temple mu Rwanda ukuyemo abirukanywe

1.Umuvugizi mukuru wa Zion Temple: Intumwa Dr Paul Gitwaza (Uyu ntabwo ajya asimburwa)

2.Umuvugizi mukuru wungirije: Bishop Charles Mudakikwa

3.Umunyamabanga mukuru: Pastor Dr Bulambo David

4.Abajyanama: Pastor Jean Paul Ngenzi Shiraniro na Pastor Robert Runazi

5.Abagenzuzi b’imari: Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana

6.Akanama nkemurampaka: Pastor Symphorien Kamanzi, Pastor Karengera Ildephonse na Pastor Uwera Egidia

Amahuriro y’iyogezabutumwa (Apostlolic center Council):

-Mu Umujyi wa Kigali: Pastor Kanyangoga Jean Bosco

-Mu Ntara y’Iburasirazuba: Pastor Munanira Bernard

-Mu Ntara y’Iburengerazuba: Pastor Gakunde Felix

-Mu Ntara y’Amajyaruguru: Pastor Muhirwa Jerome

-Mu Ntara y’Amajyepfo: Pastor Ruhagararabahunga Eric

Soma izindi nkuru zifitanye isano n'iyi umaze gusoma

Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango Bishop Vuningoma n’abandi ngo bendaga kumuhirika

U Bubiligi: Zion Temple ya Apotre Gitwaza yacitsemo ibice bamwe bajya gutangiza irindi bise World Revival Centre

BIRAVUGWA: Aba ‘Bishops’ beretswe umuryango na Apotre Gitwaza batangije itorero muri Kigali

Apotre Gitwaza yashyize yerura ko abari ibyegera bye yabahagaritse burundu muri Zion Temple ku isi

REBA HANO 'MANA KIZA BENE WACU' YA APOTRE GITWAZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakindi6 years ago
    Mubintu byose hari intangiriro niniherezo iyo ubimenye witwara neza. Zion yageze igihe cyayo irakomera iravugwa ariko yageze ahiswe apoge ubu itangikumanuka. Ndabasaba gutumbira Imana. Amagambo Gitwaza yakoresheje agaragaza ko yabaye intakoreka muri zion.
  • ChangingTime6 years ago
    Okay , nkurikije ibyo nsomye abizera mukomeze kwihangana naho abahembwaga 400K ndumva hano ntari kubyemera neza kwari byo , bibaye ari n' ukuri bihangane kuko bari barahazahariye nukuvuga 450 $ per month barebe ibindi bakora babifatanye n' umurimo w' Imana.
  • kazungu6 years ago
    Ibi bintu birasnzwe...iyo abantu batangiranye ikintu akenshi ntibamenya neza uko bizarangira cyane ko ntawibaza uburyo ikintu kizakura. Rero haba ahari equippe 2 nakwita igizwe na elements forts n'indi ya elements faibles izi rero zirahangana iteka mu buryo buri silencieux kuzageza aho ibyari ibyihishe bijya ahagaragara. Mu bisanzwe rero umuyobozi gayakwiye guhora ibi abyiteguye gusa we akaba tayaro yo kuba iteka afite izindi nkoramutima zizasimbura abigaragambije...yewe no muri politike bibaho cyane abo tuzi uyu munsi muri gvt sibo bahari hari abijyanye hari nabandi bashya baje... Njye inama naha abantu bose batangira ministries, nimwigire ku banyamerika. Ministry akenshi igirwa n'umugabo,umugore abana naho abandi nabo kuzagiteza ibibazo umunsi umwe.
  • Eric6 years ago
    Imana ugukomeze.
  • Deborah6 years ago
    Apotre Gitwaza avuga nukuri,abana be naba nyamerica bigira ubuntu,siwe wenyine natwe abana bacu bigira ubuntu,kuko naba nyamerica ntibishura amashuri
  • Rurangwa6 years ago
    Ariko nkawe wohereza message usebya abakozi bimana utandukaniye he he nabasebya igihugu bavutsemo iyo utagira ubwenge ntugira nubushishozi mubyo uvuga uta umwanya wawe wubusa
  • Zizu6 years ago
    Gitwaza ni umuyobozi mwiza, kandi yafashe icyemezo cya kigabo.
  • Lambert6 years ago
    Jyew si nd'umukristu wa Zion Temple ariko nshyigikiye Gitwaza 100% kuko nta kuntu umuntu yakwishingira itorero ngo ushake kurimuhuguza.Mugende mushinge amatorero yanyu ubwo niba mufite ijambo n'amavuta muzabona intama zibasanga.
  • Eric6 years ago
    Mukozi w'I mana apotre Gitwaza ihangane niko isi iteye gusa imirimo ikora izakurenganura bihorere ntakiza cyo guhemuka aho uri Nyagasani akwishimire kdi utsengere umpeshe umugisha nubwo utanzi nicishije bugufi uwiteka najye azanyibuke
  • JKP6 years ago
    Nibasabe imbabazi abo babishop kuko nanjye mu byankuye muri Zion ni umwe mu birukanywe washatse kunzanaho ibya mama wararaye ndamukanira. WARAKOZE KUTAVUGA UKURI KOSE.
  • Dudu6 years ago
    Ibi byose byatewe no kubura urukundo kudashyira hamwee Amatorero amwe batangiye kuyahindura business Kwicamo ibice ni menshi Adpr,Zion,Fousquare,restoration .....Iyaba twamenyaga Imana dukorera ntitwagashyize Inda Zacu imbere Dukorere Imana tutavangavanga niyo izaduhemba Dukunde bagenzi bacu nkuko twikunda.
  • Junior6 years ago
    Dore rero uko perezida wacu yarushye ni uku. Ni Imana iba yabiteguye ngo mwumve imvune agira mumusengere. Naho Gitwaza yakoze ikosa ryo kudashyira distance hagati ye n'aba bishop...yazanyemo ibyuko biganye Kisangani kandi muri administration ntibikora. Gusa amakuru mfiite ni uko Gitwaza ari mu bantu bacye bagize amatorero agakomera badakorana n'imyuka mibi.
  • Kayonga6 years ago
    Ukuri ndakuvumbuye. Niba RGB yarahamagaye Gitwaza ikamuha ibyangombwa biragaragaza ko atariwe kibazo ahubwo abo bamuciye inyuma bakajya RGB nibo kibazo.Kuko iyi leta ndayizera 1000% ku bijyanye n'iperereza. Uyu mugabo najyaga mbona ibimwandikwaho nkumva ndamwanze ariko UKURI NDAKUMENYE.
  • Karim6 years ago
    Gitwaza yari yarabyishe kuva cyera aceceka. Iyo ibivuga kare kose tukareka kugufata nk'umunyabinyoma. Bariya bagabo mwakoranaga bari no kuzakugirira nabi mu bundi buryo ukaburirwa irengero. Gusa Imana musenga turayemera. Inama: Tangira ukorane n'abantu bakiri bato nibo bizerwa.
  • prince 6 years ago
    Gitwaza Gitwaza Gitwaza Gitwaza abo si abambere bavuze ko ukorana na satani gusa niba unabikora wibukeko ijambo ry'Imana ritubwira ngo ibyo byose urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpwanye nawe ngwariko kumunsi wimperuka nzabishyira imbere yamaso yawe uko bingana so niba ukorana nawe ibyo ni ibyawe mbabajwe nabakristo waba uyobya hari nigihe haba hari abazi neza ko ukora nawe ariko bakicecekera gusa ijambo ry'Imana rikongera rikatubwira nga mureke amasa nurukungu byerere hamwe ariko igihe nikigera ngo amasaka azahunikirwa muki naho urukungu ryshyirwe mumuriro.
  • Kankazi6 years ago
    Ihanga Ntumwa y'Imana na Yesu abo yakijije nibo basubiye inyuma baramubamba!!!Rero nta gitangaza kirimo kuba warahaye abantu umugati akaba aribo bashaka kuguhirika!!! Ngo "Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi" Komera rero Dr Gitwaza Iyatangije umurimo muroi wowe ninaYo izawusohoza!Reka abagenda bagende abashya bazinjira kandi abagukinda ndetse n'abo inyigisho zawe zifasha turahari.Jye ubwanjye nakuboneyeho umugisha kandi nkurikirana inyigisho zawe kuri Authentic TV1Ubwo se duhanye ibiganza byacura iki?Ntahiriza madamu wawe twariganye i Save!
  • 6 years ago
    ariko abobantu barashaka iki kumushumbawachu kwimana yamukuresheje twembwe twari ibirara nibiyo byabwenga tugahindukabazima ubutukab duhamyesu tukamuvuga dushiritse amanga nibamureke batzagirwaho nurubanza ,kubo sibobamuhamagaye kandibihane basabimbazi ,nikera banniza itorero,banye kumushumba ari yesu ariko yashizeho abamuhagarariye ,kandiyarabibasigiye ,ubu zion temple , ndumva iman igiyekugendana nayo muburyo butangaje , kurusha uko yagendanyenayo kuvakera , kuko imana iragosoye ibana abkwiriye kuyigumamamo arabo abndi babishaka nibagenda ,bakrere ahandi ,natwe dusigaye ,turakomezakuyubaka nokuyisanaahasenyutse ,imana yatangije umurimo izawosoza kandi yesu arimuruhandi rwacu.
  • KKKkk6 years ago
    Amadini yo mu Rwanda hafi yayose aravugwamo imikorere mibi no gukorana n'imbaraga z'umwijima.
  • Salomo6 years ago
    Pole Gitwaza. Nubwo ntabwo nsengera iwawe ariko bariya ba type ni ba ntamunoza. Wabakuye muri Zero none dore ubugiraneza bw'inkware
  • 6 years ago
    ukuri buri gihe kuratsinda buri gihe bashinja gitwaza ko akorana na satani ariko na prove nimwe iraboneka rero abo batandukanye nabo bagende amahoro niba ari gitwaza wabananije bazerekana ubushobozi bwabo kandi niba ariwe wabazamuye azazamure nababasimbuye bose mbifurije guhirwa mu murimo w'Imana bizabahire bose aheza ni mw'ijuru tuzahurireyo twese amen





Inyarwanda BACKGROUND