Iki kigo gikunze kwitwa Indatwa n’Inkesha ni cyo kigo cya mbere cyabayeho mu Rwanda cyatangaga uburezi ku benegihugu bo mu Rwanda ndetse no ku bandi bo mu Burundi no mu gace ka Kivu. Iki kigo cyabaye intangiriro y’uburezi mu Rwanda, nk’akabuto gato gaterwa kakavamo igiti kinini cy’inganzamarumbo.
Iki kigo giherereye mu Ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Ni muri metero nke uvuye ku muhanda ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda. Twasuye iki kigo twakirwa n’umuyobozi wacyo Padiri Celestin Rwirangira waduciriyemo mu ncamake iby’iki kigo amaze imyaka 8 ayobora.
Padiri Celestin Rwirangira, umuyobozi wa Groupe Scolaire Officielle de Butare, ni we wasimbuye padiri Kayumba Emmanuel nyuma y'uko yitabye Imana amazeyo imyaka 14
Nk’uko Padiri Celestin Rwirangira yabitubwiye, Groupe Scolaire Officielle de Butare ni ishuri rya leta ryatangiye mu 1929 ryubatswe na leta mbiligi yariho icyo gihe mu Rwanda. Ryatangiye rigamije kwigisha abanyarwanda, abarundi n’abatuye mu gace ka Kivu, ni ukuvuga kamwe mu duce duherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu. Icyo gihe ryayoborwaga n’abafurere b’abashariti (b’urukundo) [Freres de la charite], ryizwemo n’abarundi kugeza mu 1962.
Aba ni abafurere b'abashariti ba mbere bayoboye iki kigo bari kumwe n'umwami Leopord III w'Ububiligi, ni uwo wambaye kositimu, uwo mugore uri ku ifoto akaba umugore we umwamikazi Astrid
Abanyeshuri bigaga muri iri shuri bagombaga gukorera igihugu mu nzego zose ari nayo mpamvu iri shuri ryari rifite amashami y’ingeri zose arimo imiyoborere, amategeko, icungamutungo, inderabarezi rusange, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye. Ababiligi bifuzaga ko ubuzima bwose bw’igihugu bwibona muri iryo shuri ndetse n’abashefu ba mbere babashije gukandagira mu ishuri bose bize mu Ndatwa.
Uretse ibyo gusa, iri shuri ryareze benshi mu ntiti zifitiye igihugu akamaro mu nzego zose, bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’igihugu bize muri iri shuri twabwiwe na Padiri Celestin harimo Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa ndetse na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.
Ubwo u Rwanda rwahuraga na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iri shuri naryo byarigizeho ingaruka ndetse abantu benshi ngo barihungiyemo muri icyo gihe, abafurere bariyoboraga bahise bahunga. Nyuma ya Jenoside, leta yasabye diyosezi ya Butare gufata ubuyobozi bw’iri shuri. Mu 1995 ryongera gufungura imiryango riyobowe na Padiri Kayumba Emmanuel wavuye kuri ubu buyobozi ari uko atabarutse azize uburwayi mu 2009. Iri shuri rikunzwe kwibeshywaho aho abantu barifata nk’irya kiliziya rifashwa na leta nk’uko bimeze kuri byinshi mu bigo biyoborwa n’abihayimana ariko iri shuri ryo ni irya leta riyoborwa na kiliziya.
Kugeza ubu iri shuri rifite amashami y’ubumenyi gusa (sciences) ari yo:
O Level: Icyiciro Rusange
PCM: Ubugenge- Ubutabire- Imibare (Physics, Chemistry, Mathematics)
PCB: Ubugenge- Ubutabire- Ubumenyamuntu (Physics, Chemistry, Biology)
BCG: Ubumenyamuntu- Ubutabire- Ubumenyi bw’isi (Biology, Chemistry, Geograpghy)
Celestin Rwirangira yatubwiye ko abanyeshuri bose batsinda 100% yaba abo mu cyiciro rusange n’abiga mu cyiciro cyisumbuyeho ndetse ngo nta munyeshuri wiga muri iki kigo ubura amahirwe yo kwiga muri kaminuza ya leta kuko bose bahabwa buruse na leta kubera amanota. Ibi biza byiyongera ku kuba hari n’abanyeshuri benshi bava muri iki kigo bahita bakomereza muri za kaminuza zikomeye zo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Twagize amatsiko yo kumenya abana bemererwa kwiga muri iki kigo amanota bagomba kuba bafite, batubwira ko mu cyiciro rusange ari hagati y’amanota 5 na 10 naho mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye ngo ntibarenza amanota 16, ibi bikagaragaza ko iki kigo gifata abana b’abahanga gusa ari nabyo byoroshya itsinda ryabo.
Undi mwihariko iri shuri rifite ni uko ritanga amasomo y’ururimi rw'igishinwa ndetse ngo ubu hari n’abanyeshuri bamaze kukimenya ku buryo bajya no mu marushanwa y’iby’ubumenyi mu Bushinwa. Ibi kandi byoroshya amahirwe y’abana bahiga yo kubona kaminuza zo mu bushinwa biboroheye.
Iri shuri rifite imidali myinshi mu mikino ya karate n'imikino ngororamubiri ariko rizwi cyane mu mukino wa Volleyball
Uretse iby’imyigishirize, iri shuri rifite ikipe ikomeye mu mukino wa volleyball ku buryo mu cyiciro cya 2 iri ku mwanya wa mbere ndetse hari abakinnyi benshi babigize umwuga bavuye muri iyi kipe ubu bakaba bakina mu makipe yo hanze y’igihugu, Padiri Celestin yatubwiyemo Mahoro Yvan ukina mu Burusiya, Nelson Murangwa uri muri Finland na Sibomana Placide uzwi nka Madison ukina muri Qatar. Iri shuri kandi mu rwego rw’umuco rifite itorero ribyina Kinyarwanda rikomeye mu rwego rw’amashuri yisumbuye ku buryo ryihariye ibikombe 5 mu myaka ikurikiranye. Nta wakwirengagiza kuvuga ko iri shuri ryagize amahirwe yo guhabwa aho gukorera siporo yo koga (natation-swimming) aho nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame ari we watanze iyo nkunga yo kubaka piscine abanyeshuri bigiramo koga.
Ibiro by'umuyobozi birimo ibihembo byinshi byagiye byegukanwa n'abanyeshuri
Padiri Celestin Rwirangira yaje kuyobora Groupe Scolaire Officielle de Butare avuye muri College du Christ Roi y’i Nyanza, yatubwiye ko ubu muri iki kigo habarurwa abanyeshuri 1105, uyu mubare ukaba ari muto ugereranije n’imyaka yabanje bitewe n’uko amashuri muri rusange yiyongereye mu gihugu ndetse ngo kugira abanyeshuri baringaniye byoroshya akazi ko kubaha uburere n’ubumenyi baba baje gushaka muri iki kigo.
Tumubajije ibijyanye n’uko iki kigo gifite inyubako za kera kandi zimwe na zimwe muri zo zikaba zishaje cyane, Celestin Rwirangira yatubwiye ko kuvugurura imyubakire kiri muri bimwe mu bizitabwaho mu mishinga iri imbere, dore ko mu myaka 12 gusa iki kigo kizaba cyizihiza Yubile y’imyaka 100.
Reba iri shuri mu mafoto:
Ugitunguka mu marembo y'iki kigo
Kuri za Laboratwari
Iyi foto ifatiwe imbere y'amashuri, hakurya iyi nyubako ihari ni icumbi ry'abahungu yitwa Kigoma, twabwiwe ko ari yo nzu igerekeranye yabayeho bwa mbere mu Rwanda
Umuntu wize muri iri shuri ntiyakwibagirwa Kigoma
Iyi nyubako iri hakurya y'ibibuga yahoze ari icumbi ry'abahungu ariko kubera ko abanyeshuri bagabanutse yitorezwamo n'itorero ribyina kinyarwanda
Inzira imanuka igana aho abanyeshuri bafatira amafunguro
Iyi ni inzu y'imyidagaduro
Imbere ni uku hameze, izi nyubako bigaragara ko zishaje
Mu busitani
Iri shuri rifite aho abanyeshuri bogera
Iyo uhagaze mu marembo y'iki kigo uba witegeye isoko rishya ry'umujyi wa Huye
Groupe Officielle de Butare ituranye n'ishuri rya HVP Gatagara
Mu rundi ruhande hari Cathedrale ya Butare
Amafoto: Abayo Sabin/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO