Coca-cola isanzwe igeza ikinyobwa cyayo ku banyarwanda ibinyujije muri Bralirwa Ltd yatangaje umunsi nyawo wo gutangiza amarushanwa ya Copa coca-cola ku nshuro ya cyenda mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27/04/2017 Coca-cola yatangaje ko imikino ya Copa coca-cola izatangira mu matsinda ku cyumweru tariki 30 Mata 2017 muri INES Ruhengeri,iyi mikino ikaba igiye kuba ku nshuro ya 9. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 480 ariko 64 ni yo azakomeza mu matsinda. Muri aya makipe 64, amakipe 32 ni ay'abakobwa naho andi 32 ni ay'abahungu bose batarengeje imyaka 16 y'amavuko.
Nkuko byagarutsweho na Julius Kayoboke umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa,intego ya Copa coca-cola igiye kuba ku nshuro ya 9 ni ugukomeza gushyigikira umupira w’amaguru mu rubyiruko ndetse no kuvumbura impano zihishe mu mupira w’amaguru haba imbere mu gihugu no hanze yacyo dore ko abakinnyi nka Ahishakiye Hertier,Emely Bayisenge na Yannick Mukunzi ndetse na Imanizabayo Florence ukinira ikipe y’igihugu y’abagore bose bazamukiye muri aya marushanwa.
Muri Afrika amarushanwa ya Copa coca-cola aba mu bihugu bigera kuri 20 harimo n’u Rwanda agaha amahirwe abasore n’inkumi barenga 50.000 yo kugaragaza impano zabo.
Julius Kayoboke watanze ikiganiro
Patrick Samputu umwe mu batanze ikiganiro
Coca-cola
Itangishatse Thierry, umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu marushanwa ya Copa coca-cola 2012 wajyanywe mu myitozo muri South Africa agahurirayo n’abandi batsinze mu bihugu bitandukanye bakamarana ibyumweru bibiri batozwa n’abatoza ba Chelsea yo mu Bwongereza, yavuze ko byamugiriye akamaro kuko nyuma yo kuvayo yakiniye ikipe ya APR FC ndetse na Police FC.
Iyi ni imwe mu mikino yakinwe iterwa inkunga na Coca-cola
Kunyuza umupira mu makona ubundi ugashota mu izamu
Umushyushyarugamba(MC)Hachim usanzwe ususurutsa abantu aho aya marushanwa abera,ni we wari uyoboye iki gikorwa
Amafoto Lewis Ihorindeba/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO