Mu Rwanda abahanzi banyuranye bakunze gushyira hanze indirimbo zikamamara nyamara ntibavuge abazibandikiye cyangwa banabavuga abazanditse ntibahabwe agaciro, iyi niyo mpamvu nyamukuru twatangiye gushakisha zimwe mu ndirimbo icumi zagiye zandikwa n’abandi zikamamara nyamara ba nyira zo ntibagarukweho cyane.
Muri iki kiciro twabanje gukusanya indirimbo z’umwanditsi uzwi na benshi Danny Vumbi, uyu mugabo kenshi byagiye bivugwa ko ari mu bantu bazi kwandika. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yaduhaye indirimbo 10 yabashije kwandika zikamamara mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Ku ndunduro &Amahitamo za Social Mula
Izi ndirimbo uko ari ebyiri zose zamamaye hagati mu mwaka 2016, Social Mula washyize hanze izi ndirimbo benshi bari bazi ko ariwe wanazanditse gusa bihabanye n'ukuri kuko izi ndirimbo zanditswe na Danny Vumbi nkuko nyiri kuyandika nawe ubwe yabyibwiriye umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
Agatege ya Charly na Nina
Iyi ndirimbo yaje isimbura iyo aba bakobwa bari bakoze ikamamara, Indoro bari bakoranye na Farious. Agatege ni indi ndirimbo ya Charly na Nina yamamaye nyamara benshi ntibamenye ko ari Danny Vumbi wayanditse gusa mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yaduhamirije ko n'iyi iri mu ndirimbo yanditse.
Active Love ya Active
Iyi ndirimbo yamamaye ku bahanzi bagize itsinda rya Active, abafana b’umuziki byari bigoye ko bamenya ko ari indirimbo bandikiwe na Danny Vumbi. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Danny Vumbi ufatwa nk’umwanditsi ukomeye muri muzika nyarwanda yatangaje ko ariwe wanditse iyo ndirimbo.
Ntundize na Turaberanye za Bruce Melody
Bruce Melody ni umuhanga mu kuririmba, iyi ni imvugo ihuriweho na benshi bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, uyu muhanzi hari benshi bashobora kuba batekereza ko indirimbo ze zose aziyandikira icyakora Danny Vumbi yaje guhishura ko hari ebyiri yamwandikiye zirimo Ntundize ndetse na Turaberanye zimwe mu ndirimbo za vuba Bruce Melody azwiho.
Danny Vumbi wanditse nyinshi muri izi ndirimbo
Niba ari wowe ya Oda Paccy
Iyi ndirimbo ntibyakunze kugarukwaho ko Oda Paccy atari we wayiyandikiye nyamara ubwo umunyamakuru yaganiraga na Danny Vumbi akamuba zimwe mu ndirimbo yandikiye abahanzi zikamamara uyu mugabo yagarutse no kuri iyi Niba ari wowe ya Oda Paccy iri muzo aherutse gushyira hanze zigakundwa.
Wenda azaza ya Dream Boyz ft Clarisse
Iyi ndirimbo yanitiriwe Album nshya ya Dream Boyz benshi bayibonye iri hanze Dream Boyz bayishyira hanze ntawamenye ko yanditswe na Danny Vumbi. Ntabwo ari ibiganiro byinshi byumvikanye abahanzi bagize itsinda rya Dream bashimira uyu mugabo wabandikiye indirimbo banitiriye Album ariko ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yahamije ko iyi ndirimbo iri muzo yanditse.
Biracyaza ya King James
Iyi ndirimbo ya King James yaramamaye, yakunzwe n'abatari bake kugeza ubwo hari na kompanyi y’itumanaho yayifashishije mu ndirimbo zamamaza ibikorwa byayo, iyi ndirimbo nayo Danny Vumbi yayishyize ku rutonde rw’indirimbo yanditse zikamamara mu mwuga we wo kwandika indirimbo.
Niko nabaye by Dj Zizu ft All Stars
Iyi ndirimbo yahuriwemo n’abahanzi benshi muri muzika nyarwanda bari bakunzwe benshi bakurikiye uburyohe bwayo ntibita k'uwaba yarayanditse, ubwo umunyamakuru yabazaga Danny Vumbi yaje guhishura ko ariwe wanditse iyi ndirimbo yakunzwe n'abatari bake.
Ng'izi indirimbo icumi zamamaye nyamara zitaranditswe na ba nyiri ubwite, uyu munsi tukaba twifashishije umwanditsi Danny Vumbi mu gihe mu minsi izaza tuzagenda tugaruka ku zindi ndirimbo z’abandi bahanzi, cyangwa tugaruke ku bandi banditsi bagiye bandika indirimbo zikamamara mu bice byacu bikurikira by’izi nkuru.
TANGA IGITECYEREZO