Imiterere ya ba Aaron
Aaron ni umuntu ucishije macye muri we, nyamara iyo umurebye umubonamo imbaraga, amahane no kuvuga nabi. Akunda imirimo ituma ahora afite ikintu ahugiyeho, mu miterere ye kwicara hamwe ntibirimo. Agira gahunda cyane kandi ntakunda kugaragaza ibimurimo, ntagira kwihangana kwinshi kandi arahubuka. Kubera uburyo akunda guhisha amarangamutima ye, hari gihe bimurenga, nk’igihe abantu batekereza atababajwe n’ikintu nyuma igihe nta wubyiteze akaba yagaragaza agahinda gakabije atagaragaje ubwo ibyamubabazaga byabayeho. Arakara vuba kandi akaba yarakara cyane bigeze aho yanarwana gusa nanone ntibitinda bihita bimushiramo.
Mu bijyanye no gukoresha amafaranga, Aaron ashobora kubika amafaranga neza akanigomwa ibintu runaka kugira ngo azigame, ariko ibyo yazigamye abikoresheje byose ahita abimaraho mu buryo bwihuse. Mu nshuti ze, ashobora kuvuga cyane iyo aziyumvamo cyangwa agaceceka cyane iyo ataziyumvamo. Iyo akiri umwana, kuvugisha abantu biramugora cyane kuko aba adakunda kuvuga kandi yikubira utuntu twose akanagirira ishyari abavandimwe be.
Ibyo Aaron akunda
Akunda kuba umuntu ukomeye, amafaranga n’ibindi bintu bijyanye n’imitungo. Akunda kandi gukora ingendo, ntiyita cyane ku bijyanye n’igitsina gore ngo amenye icyo yakora ngo ashimishe umukobwa cyangwa umugore kandi yanga imbogamizi. Agira igitugu kandi aba ashaka kuba aruta abantu bose kandi akundwa na bose. Mu rukundo akunda kwigenga gusa we ntaba ashaka ko uwo bakundana yigenga. Imwe mu mirimo Aaron aba yumva yakora ni ifite aho ihuriye no gutegeka abandi no kuba umuntu ukomeye, ni ukuvuga nka politiki, ubucuruzi n’icungamutungo.