Umucuruzi w’umunyemari Makuza Bertin nyiri ‘Rwanda Foam’ uruganda rukora matela, yitabye Imana azize uburwayi butunguranye bwamufashe ku mugoroba w’uyu wa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016 kuko mu gitondo yari muzima.
Uyu mucuruzi Makuza Bertin umaze imyaka irenga 30 mu bucuruzi, yashizemo umwuka ahagana isaa Sita z’ijoro z’uyu wa gatatu nkuko Igihe cyabitangaje. Makuza ngo yari agiye mu kazi atwawe mu modoka n’umushoferi we nyuma aza kumva atamerewe neza bahita bamunyarukana igitaraganya ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, agezeyo abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije. Nyuma y’aho ni bwo yashizemo umwuka.
Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bazwi cyane mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo uruganda Rwanda Foam rumaze imyaka 30 rukora matela. Azwi kandi cyane kubera inyubako nshyashya kandi nini "M Peace Plaza" iherereye mu mujyi wa Kigali hagati, yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika.
Makuza yitabye Imana
Makuza hamwe na Perezida Kagame ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plaza
M Peace Plaza inyubako Makuza yujuje mu mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO