Umuhanzikazi Gaby Irene yiyongereye ku rutonde rw’abantu bazahabwa ibihembo bya Sifa Rewards 2016 bitangwa na Isange Corporation bigahabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gisata cy’iyobokamana.
Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation itanga ibi bihembo, yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo gusuzuma no kubisabwa n’abantu benshi, basanze Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’ akwiriye guhabwa igihembo agashimirwa kubw’umusanzu yatanze agafasha abahanzi batari bacye mu kwamamaza Yesu Kristo.
Gaby Irene Kamanzi umukristo muri Restoration church Kimisagara azahabwa igihembo cya Sifa Reward nk’umuhanzi wafashije abandi batandukanye bagakorana indirimbo zigakundwa ndetse zigahindura imitima ya benshi. Mu myaka itari micye amaze mu muziki wa Gospel, akaba yarakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse akaba yarafashije n'abakizamuka. Ikindi ni uko yakoranye n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda aho twavuga nka Esther Wahome umuhanzi w'icyamamare muri Kenya, Redemption Voice bakunzwe cyane i Burundi n'abandi benshi.
Mu bazahabwa ibyo bihembo bya Sifa Rewards muri uyu mwaka wa 2016, harimo na Theo Bosebabireba uzashimirwa kubw’ubuhanzi bwe bugera hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba. Peter Ntigurirwa ati:
Nyuma yo gusuzuma ndetse no kubisabwa na benshi, team ya Sifa Rewards yemeje ko umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ajya ku mugereka w’abazahembwa. Impamvu ni uko yafashije abahanzi mu bihangano collabo (Featuring) byabo kuri ubu bikaba bikunzwe ndetse byarahinduye ubuzima bwa benshi. Uyu aje yiyongera kuri Theo Bosebabireba uzahembwa kubera uburyo ubuhanzi bwe bugera hirya no hino mu gihugu ndetse no muri East Africa.
Gaby Kamanzi kuri ubu ukunzwe mu ndirimbo 'Arankunda' ahawe iki gihembo nyuma y'ibindi bitandukanye yagihe yegukana ku rwego rw'igihugu aho twavuga nka Groove Awards aho yabaye umuhanzikazi w'umwaka inshuro zitari nke ndetse na Salax Award aho yahawe igihembo giherekejwe na sheki y'ibihumbi 500 by'amanyarwanda agahabwa icyo gihembo nk'umuhanzi wa Gospel mu Rwanda wakoze cyane mu mwaka wa 2014 (Best Gospel Artist).
Ubwo Gaby Kamanzi yashyikirizwaga Salax Award
Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzi ba Gospel bafite ibikombe byinshi bya Groove Award
Umuhango wo gutanga ibihembo Sifa Rewards byo muri uyu mwaka wa 2016 uteganyijwe tariki 6 Ugushyingo 2016 mu birori bizabera mu mujyi wa Kigali muri Hilltop Hotel. Kugeza ubu hari ibyiciro hafi 30 by’abazahabwa ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Gospel hano mu Rwanda.
Umwaka ushize wa 2015 mu bantu bahawe ibi bihembo bya Sifa Rewards nabwo hari harimo abahanzi bahimbaza Imana. Mu bahanzi babihawe bagashimirwa mu ruhame ni Simon Kabera, Liliane Kabaganza, Richard Ngendahayo, Beauty For Ashes na Bright Patrick watangije injyana ya Hip Hop mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda. Mu banyamakuru bahembwe hari Eddy Kamoso na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa ukongeraho na Ayabba Paulin na Steven Karasira bambitswe imidari y’ishimwe.
Simon Kabera ubwo yashyikirizwaga Sifa Reward umwaka ushize
REBA URUTONDE RW'AGATEGANYO RW’ABAZAHABWA IBIHEMBO BYA SIFA REWARDS 2016
1. Bishop Dr.Fidele MASENGO: Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church azashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).
2. Dr.Pastor Gatwa Tharcisse: Ni umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi
3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana: Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara
4. Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali rwataye asaga Miliyari n'igice.
5. Pastor Liliose TAYI: Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.
6. Ev.Sandrali Sebakara: Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero
7. World Vision Rwanda: Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye
8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka
9. CARSA: Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge
10. AEE (African Evangelistic Enterprise): Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene
11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini
12. Polisi y'igihugu (RNP):Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini
13. AUCA (Adventist University of Central Africa): Kaminuza ya gikristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi
14. ADEPR – DEDUC Project: Yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana biga I Wawa
15. Ibitaro bya Kabgayi: Ibitaro byafashije abaturage benshi
16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana
17. Steven Karasira: Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure
18. Ev.Justin Hakizimana: Afite Ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero
19. Korali Injili Bora: Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi
20. Korali Maranatha: Abaririmbyi bo mu itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi
21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi
22. Korali Ambassadors of Christ: Abaririmbyi ba SDA Remera Bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika
23. Korali Bethlehem: Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere
24. Theo Bosebabireba: Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu
25. Aline Gahongayire: Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.
26. Produce Bill Gate: Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi
27. Producer Karenzo (Embassy): Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi
28. Janet Uwimbabazi: Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa
29. Gaby Irene Kamanzi: Umuhanzikazi wafashije benshi mu bahanzi bagakorana indirimbo zahinduye ubuzima bwa benshi
REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI
REBA HANO 'ID' YA BRIGHT PATRICK FT GABY KAMANZI
TANGA IGITECYEREZO