Umuvuduko w’u Rwanda mu iterambere ukomeje gutangaza amahanga mu gihe mu myaka micye rwabashije kugira aho rwivana ubu rukaba rukomeje gutera intambwe ishimishije kandi inzira y’iterambere ikaba igikomeje.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amwe mu mafoto y’isura y’umujyi wa Kigali kuva mu myaka 50 ishize kugeza muri uyu mwaka wa 2016. By’umwihariko, Kigali nk’indorerwamo y’igihugu, yagiye ihindura isura mu buryo butangaje mu myaka micye ishize, bitewe n’ibikorwaremezo bigenda byiyongera birushaho kongera ubwiza bw’uyu mujyi.
Ni muri urwo rwego Afrifame Pictures yatangiye umushinga wo gukusanya amafoto ya Kigali yo mu bihe bya cyera igafata n’andi mashya y’iki gihe. Abagafotozi bitegereza ya mafoto ya kera, bagasubira aho yafatiwe bagafata andi bimeze kimwe , mu rwego rwo kwerekana itandukaniro rimaze kugera aho hantu.
Kuri ubu si ibintu byoroshye kubona amafoto y’ahahise ha Kigali,aya mafoto ya cyera yagiye ukurwa kubantu batandukanye bayafotoye bakayashyira kuri interineti. Uyu mushinga Afrifame Pictures yatangiye uracyakomeza, bityo Afrifame irasaba umuntu waba afite amafoto yo mu myaka ya mbere ya Kigali ko yayaboherereza kuri email: amakuru@inyarwanda.com
Amafoto yose yakoreshejwe ya kera muri iyi nkuru yakuwe ku mbuga zitandukanye za Internet, ntabwo ari umutungo wa Afrifame Pictures.
Ifoto iri hejuru ni Rond Point yo mu mujyi muri za 1960 naho iyo hasi ni muri uyu mwaka wa 2016
Iyi foto ibanza hejuru ntabwo umwaka yafwashwemo uzwi neza, gusa ni mbere gato ya 1994. Aha ni Rond-point nini yo mu mujyi rwagati
Tuzamutse gato, aha ni ahagana muri 2006, hakaba haritwaga gare Routiere du centre ville (gare yo mu mujyi), ubu uhageze wese atangazwa n’uyu muturirwa ubyiga ibicu,wa Kigali City Tower (KCT)
Aha ni muri 2005, ahagana kuri station yo ku musigiti wo mujyi rwagati. Ubu, isuku ni yose, ibiti bitera amahumbezi, umuhanda ucyeye, amazu avuguruye n’ibindi.
Ugana ku Itorero Inkuru Nziza mu mujyi naho harahindutse cyane
Nta wakibagirwa aya matagisi yajyaga i Nyamijos (Nyamirambo) uko yabaga atatse ku buryo bwihariye, umuziki sinakubwira. Ubu byarahindutse. Coaster zituje zifite isuku yihariye, aho ba convayeur batakigomba guhagarara mu muryango bahamagara, cyangwa se ngo bagende bitendetse.
Muri 2012, uwahagararaga mu Gatsata ni uku yarebaga umujyi wa Kigali, nyamara ubu muri 2016 si ko biri.
Reka twigire i Nyamirambo. Iyi foto yo hejuru yafatiwe ahitwa kuri 40 utereye amaso ku muhanda uzamuka uza mu mujyi. Kur’ubu, naho iterambere ntiryahasize.
Ahahoze ishuri rya ETO Muhima mbere harangwaga n’imodoka nyinshi z’amatagisi. Ubu ni ahantu hatuje, kandi harimo gutera imbere.
Aha, uhagaze muri rond-point ya Kimihurura, ukareba umuhanda werekeza kuri MINIJUSTE. Naho isuku yariyongereye, ubu ni umuhanda w’icyitegererezo.
Dusoreje mu mujyi rwagati. Ngaha ku nyubako ya Centenary House uko hari hameze mu mwaka wa 2007. Ubu hiyongereyemo izindi nyubako zigezweho, mbese harahindutse cyane
AMAFOTO:
Jean Luc Habimana & Moses Niyonzima/Afrifame Pictures
Internet
TANGA IGITECYEREZO