Intumwa Dr Paul Gitwaza ukuriye itorero Zion Temple Celebration centre ku isi akaba n’umuyobozi w’umuryango PEACE PLAN uhuza amadini n’amatorero yose ya Gikristo, yazanye mu Rwanda isanduku y’Imana ibajwe muri zahabu.
Nyuma y'amezi asaga arindwi Apotre Paul Gitwaza amaze hanze y'u Rwanda mu ivugabutumwa,bamwe mu batavuga rumwe nawe bagatangaza ko yahunze igihugu kubera ibibazo ngo afitanye na Leta y'u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016,mu rusengero rwa Zion Temple rwo mu Gatenga,yanyomoje ibyo bihuha, amurikira abakristo be isanduku y’amasezerano y'Imana azanye mu Rwanda ayivanye muri Israel, ababwira ko bagiye kubona umugisha ukomeye nk’uko Abisirayeri bongeye kubona umugisha w’Imana nyuma y’aho isanduku y’Imana igarutse ivuye mu Bafirisitiya aho yamaze amezi 7.
Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko ubwo isanduku y’Imana yazanywe muri Zion Temple mu Rwanda, ari umugisha ukomeye kuko ubwiza bw’Imana no kwera kwayo biri muri urwo rusengero rwa Zion Temple bityo uko yabanaga n’abisirayeri,akaba ari nako igihe kubana nabo ikababera igisubizo mu byari bibugarije byose. Iyi sanduku izajya iterekwa ku ruhimbi muri Zion Temple imbere y'agatuti kari aho ubwiriza ijambo ry'Imana aha ahagaze.
Ibyo bishimangira ko ari umugisha ukomeye ku bakristo ba Zion Temple no ku Rwanda nk’uko Apotre Gitwaza yabigarutseho akavuga ko abantu bose bazajya bambaza Imana bizeye ko iri muri iyo sanduku, bakayereka ibyifuzo byabo kabone nubwo byaba bikanganye nk’imisozi miremire,ngo bazajya basubizwa. Yagize ati:
Israel yasubiranye umugisha w’Imana ubwo isanduku yari igarutse yikorewe n’inka yabasanganiye yabira ihetse isanduku y’Imana. Bwoko bw’Imana muri iki gitondo, ubwiza bw’Imana buri hano,icyubahiro cy’Imana cyagarutse(abakristo bakoma amashyi menshi avanze n’impundu). Ukwera kw’Imana kuri aha,witegure kwakira icyo Imana yakubikiye. Reka dushyire isanduku y’Imana mu gitereko cyayo, Imana ibahe umugisha, reka tuvugirize ihembe incuro 7,narangiza inshuro ya 7, twese turakoma amashyi tuvuze impundu kuko icyubahiro cy’Imana kiri muri iyi nzu.
Isanduku y'Imana yazanywe muri Zion Temple mu Rwanda
Aba basore nibo baje bayihetse bayizana ku ruhimbi
Muri Israel,ubwo isanduku y’Imana yari yaranyazwe n’Abafirisitiya ikamarayo amezi 7, Abisirayeri bagiye mu gahinda gakomeye kuko nta mugisha bari bakibona mubyo bakoraga byose haba ku rugamba ndetse no mu buzima busanzwe.
Mu myizerere y’abisirayeri, ubwiza bw’Imana ngo bwabaga muri iyo sanduku, baba bagiye ku rugamba bari kumwe n’iyi sanduku bakizera ko Imana iri kumwe nabo, iri muri ya sanduku y’amasezerano. Ibyo byaje gutuma batakaza ibyiringiro babura amahoro n’umugisha mu gihe cyose isanduku y’Imana yamaze mu Bafirisitiya.
Israel yasubiranye umugisha w’Imana ubwo isanduku yari igarutse yikorewe n’inka yabasanganiye yabira ihetse isanduku y’Imana. Ibyishimo abisirayeri bagize icyo gihe ni nabyo Apotre Gitwaza n’abakristo ba Zion Temple nabo bagize ubwo babonaga isanduku y’Imana izanywe mu Rwanda igahabwa ububiko muri Zion Temple mu Gatenga.
Abakristo ba Zion Temple bishimiye cyane isanduku y'Imana ije mu rusengero rwabo
Nubwo Apotre Gitwaza atigeze abikomozaho, ngo avuge aho yakuye iyo sanduku y’Imana ikozwe muri Zahabu, amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko yayihawe nk’impano n’abisirayeri mu mwaka ushize ubwo yajyanagayo n’itsinda ry’abakristo ba Zion Temple basaga 100 mu rugendo rutagatifu. Gusa hari abandi bavuga ko yayiguze akayabo k'amadorali muri Israel kubwo kwishimira ko ihesha umugisha abanyarwanda.
Iyi sanduku y’Imana, izanywe muri Zion Temple, nyuma y’imyaka micye Apotre Gitwaza atangaje ko mu rusengero rwa Zion Temple ariho hari icyumba n’igitanda cy’Imana, akaba ariho Imana ifite icyicaro mu Rwanda. Iyi sanduku y’Imana ije ishimangira ibyo Gitwaza yatangaje icyo gihe.
Si Zion Temple gusa izanye isanduku y’Imana mu rusengero kuko na Restoration church umwaka ushize wa 2015 nayo yakoze umuhango ukomeye wo kwakira isanduku y’Imana bayinjiza mu rusengero rwa Restoration ruri i Masoro mu mujyi wa Kigali.
Muri iki cyumweru turimo buri munsi kuva isaa sita za manywa na buri mugoroba kuva saa kumi n’imwe, abakristo ba Zion Temple bahamagariwe kujya mu materaniro adasanzwe ayoborwa n’Intumwa Gitwaza akabera mu Gatenga akaba yitezwemo ibihe bidasanzwe mu gusabana n’Imana kuko ubwiza bwayo muri urwo rusengero.
Intumwa Paul Gitwaza muri Zion Temple mu Gatenga
TANGA IGITECYEREZO