Lil G watangiye gutunganya indirimbo zizajya kuri Album ya 3 yayitangiriye ku ndirimbo ikebura abashakanye bashingira umubano wabo ku mafaranga aho kubakira ku rukundo bikaba byabangamira imibanire y'umuryango wabo muri rusange.
Ibiganiro agenda agirana n’abantu cyane cyane abagabo bubatse nibwo ngo yakuyemo igitekerezo cy’indirimbo yise’Cyore’.
Ati “ Umuhanzi burya akura igitekerezo ahantu hatandukanye. Mu biganiro n’abantu banyuranye ni imwe mu nzira wakuramo ibyo uhanga. Abagabo barenze 5 nibo numvanye ubuhamya bw’uko abagore bamwe bashyira imbere amafaranga cyane kuruta urukundo bakunda abagabo, ikintu cy’imbogamizi ku mibanire hagati y’abashakanye igihe umugabo adafite ubushobozi bwo guhora abona amafaranga agenera umugore we.”
Kutanyurwa kw'abashakanye Lil G ahamya ko ari ikibazo kibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange
Yongeyeho ati “ Kuba rero umugore yaba adashima ibyo umugabo we amugenera nyamara aba yakoze uko ashoboye, yiyushye icyuya, bizana ubwumvikane buke mu muryango, gukekana amababa bigatangira ubwo cyangwa bikaba byakurizamo gucana inyuma. Muri Cyore nkebura abagore badashima iposho bagenerwa n’abagabo.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ’CYORE’ YA LIL G
Lil G ahamya ko imibanire y’abashakanye yari ikwiriye gushingira ku rukundo, kwihanganirana, ndetse no kunyurwa ngo kuko ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira 5.
Ati “ Amafaranga siyo yubaka kuko abaye ariyo yubaka abakize cyangwa abatunze ibya Mirenge ku Ntenyo bahorana umudendezo ariko se ntujya wumva abenshi muribo bahora baka gatanya cyangwa bagasasa ukubiri? Aho rero umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwakwisasira 5 , ubutunzi sibwo bwubaka.”
Lil G w’imyaka 22 y’amavuko, umwaka ushize nibwo yabyaye umwana w’umukobwa gusa abajijwe niba ateganya kurushinga vuba aha, yemeje ko nubwo yabyaye, gushinga urugo byo atabiteganya mu minsi ya vuba kuko ngo ari umushinga wo kwitondera bityo akaba ari icyemeze azitondera.
Lil G yatangarije inyarwanda.com ko amashusho ya ‘Cyore’ ateganya kuyashyira hanze mu byumweru bike biri imbere akaba ari naho azagaragariza neza ubutumwa yaririmbye.
TANGA IGITECYEREZO