Mu Rwanda rwa none, aho buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga no kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo bitabangamiye abandi, abanyarwanda bagendera ku mico, imyumvire, n’amahame ya barasta, bagenda bagaragaza ibikorwa bitandukanye byo kwimakaza rastafari nk’inshingano y’umurasta nyawe.
Mu muryango uwo ari wo wose ufite intego runaka, habaho abafata iya mbere, abandi bakabakurikira. Ntawashidikanya ko ku bw’ibikorwa byabo n’uruhare bagira, iyo uvuze ijambo rasta mu Rwanda, kuri ubu ku isonga haza amazina atatu y’abagabo barimo Rasta Gatera Emmanuel, Rasta Natty Dread na Rasta Jah Bone D, tutirengagije ko hari n'abandi bagenzi babo nabo bagira uruhare rukomeye mu kubaka no kugaragaza neza uyu muryango w'Abarasta mu Rwanda.
Aha, ni mu mwaka wa 2013 ubwo rasta Gatera yasanganiraga inshuti ye Jah Bone D ku kibuga cy'indege
Aba bagabo uko ari batatu, ni bamwe mu b’ingenzi bigaragara ko babumbatiye ndetse bacengewe cyane n’amahame n’imyumvire ya Rastafari bakanagerageza kuyisakaza mu banyarwanda babinyujije mu bikorwa bya kirasta bagenda bagaragaramo.
Rasta Gatera na Natty Dread bajya inama za kirasta mu ijoro riheruka ryo kuwa Mbere tariki 02/11/2015 bibuka Haile Selassie
Aba bagabo uko ari batatu banaherutse guhuriza hamwe abarasta n’inshuti zabo mu ijoro ryo kwibuka iyimikwa ry’umwami w’abami wa Ethiopia, Haile Selassie ufatwa nk'umucunguzi w'abanyafurika, mu gitaramo cyabereye Mulindi Japan one love kwa rasta Gatera, aho bari bafatanije n’abandi basangerangendo babo n’abakunzi b’injyana ya Reggea na rastafari muri rusange barimo Might Popo, rasta Kimeza, rasta Adjobalove, Rasta Kwizera n'abandi.
Iki gitaramo cyari cyagizwemo uruhare rukomeye na Jah Bone D
Aba bagabo, mbere y'igitaramo bafata umwanya bakungurana inama, bakaganiriza abantu ku myitwarire n'amahame aranga abarasta nyabo dore ko bemeza ko benshi biyitirira abarasta ataribo bakabahesha isura itari nziza mu muryango
Jah Bone D na Natty Dread mu gitaramo cyo kwibuka iyimikwa rya Haile Selassie
Abakunzi b'injyana ya Reggea bazirikanwa iteka n'aba bagabo n'abasangirangendo babo
Rasta Jah Bone D, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Si abantu’ na ‘Let Them talk’ aheruka gutura Perezida Paul Kagame, ubusanzwe atuye mu Busuwisi ariko akaba akunze gusura igihugu cye, aho agenda agaragara mu bikorwa by’urukundo no gutegura ibitaramo byo kwibuka Bob Marley na Haile Selassie ategura buri mwaka, kuva mu myaka itatu ishize ndetse bikaba bimukura mu Busuwisi byibuze kabiri mu mwaka, by’umwihariko kuri ubu nabwo akaba ari mu Rwanda aho aherutse gusura inkambi ya Mahama ashyikiriza imyambaro, amasabune n’amavuta abana bavukiye mu nkambi.
Jah Bone D aherutse gusura abana b'i Mahama mu gikorwa cye cya Love compain, akaba ari imwe muri gahunda zari zamuzanye mu Rwanda
Ku rundi ruhande Natty Dread nawe ni imwe mu isura y’abarasta igaragara cyane aho uretse kuba ari umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Hobe hobe’, uyu mugabo agaragara mu bikorwa bitandukanye by’urukundo, akaba anakunze gukangurira abahanzi bagezweho gukora umuziki utamamaza ubusambanyi, ahubwo bakita ku buhanzi busigasira umuco wa kinyafurika, by’umwihariko umuco nyarwanda.
Natty Dread ni umwe mu banyarwanda bake bishimira kuba barahuye na Bob Marley mbere y'uko atabaruka, umugabo ufatwa nk'umwami w'ibihe byose w'injyana ya Reggea ifatwa nk'umuyoboro w'amahame ya rastafari
Rasta Gatera we, ni ikimenyabose, yubahwa na buri murasta dore ko na byinshi mu bikorwa by’abarasta bitegurirwa iwe ku buntu, aho abarasta n’inshuti zabo bisanga, nk’umwana ujya iwabo. Uretse abarasta uyu mugabo abinyujije mu mushinga we wa Mulindi Japan One Love afasha cyane abantu bafite ubumuga, aho ku bufatanye na leta y’u Rwanda, rasta Gatera atanga insimburangingo ku buntu, ndetse uretse ibyo akaba anagira uruhare runini mu guharanira uburenganzira n’imibereho myiza yabafite ubumuga dore ko nawe yahuye n’ingorane agira ubumuga mu bwana bwe zatumye akurira mu kigo cya Gatagara, aha akanavuga ko aba yifuza kwitura ineza nawe yagiriwe.
Rasta Gatera ufatwa nk'umubyeri w'abarasta mu Rwanda
Icyo aba bagabo bahuriraho, ni intero y’urukundo, amahoro n’ubumwe bw’Afrika by’umwihariko bene kanyarwanda, hejuru y’ibyo ibyo bakora byose bakabikora mu ishusho rya rastafari.
Kanda hano wumve indirimbo 'Let them talk' iheruka gushyirwa hanze na Jah Bone D
TANGA IGITECYEREZO