Uwamwezi Nadege ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bari kuzamuka mu cyane muri sinema nyarwanda nyuma yo kugaragara muri filime zikomeye nka Catherine aho akina ariwe Catherine ndetse kugeza ubu abantu bakaba basigaye bamwita iri zina.
Nadege mbere y’uko atangira gukina filime, yari asanzwe aririmba ku izina rya Queen Nadege, aho yabarizwaga mu itsinda ryitwaga The Queens ryamenyekanye mu ndirimbo nka Ryajambo (rifite Potential) kuri ubu ritakiriho, aha hakaba hari mu myaka ya za 2009 ubwo muzika nyarwanda yari itangiye kuzamuka.
Nadege Uwamwezi kuri ubu umaze kumenyekana muri filime nka Catherine
Mu kumenya byinshi kuri we, haba mu mwuga we wo gukina filime ndetse no mu buzima busanzwe, twaramwegereye tugirana ikiganiro kirambuye.
Inyarwanda.com: Nadege, ufite imyaka ingahe?
Nadege: mfite 23.
Inyarwanda.com: mbere y’uko uza muri sinema, wari uzwi mu muziki mu itsinda rya The Queens. Umuziki wawe ubu ugeze he?
Nadege: umuziki nabaye nywuhagaritse. Sinahagaze burundu ariko nabanje kuzamura carrière yanjye muri sinema, kuko nabyo narabikundaga cyane.
Inyarwanda.com: ubuse itsinda rya The Queens wabarizwagamo amaherezo yayo yabaye ayahe nyuma y’uko ubaye uhagaritse umuziki?
Nadege: na mugenzi wanjye (twaririmbanaga) yahise ajya kwiga I Bugande, nawe aba ahagaritse, sinzi gahunda ze kugeza ubu.
Inyarwanda.com: ni ukuvuga ko ubu The Queens yabaye amateka?
Nadege: Hahaha, birashoboka.
Queen Nadege na Queen Grace babarizwaga mu itsinda rya The Queens
Inyarwanda.com: ugereranyije sinema n’umuziki, watubwira ko ari iki ukunda kikurimo cyane kurusha ikindi?
Nadege: Yeah, icyo numva kindimo cyane ni sinema.
Inyarwanda.com: ese wahereye he ukina filime?
Nadege: eh, nahereye mu bintu bya Malaria, byo kurwanya Malaria, nibyo natangiye nkinamo. Nza kuza mubyo ku isoko.
Inyarwanda.com: umaze gukina muri filime ingahe zo ku isoko?
Nadege: kugeza ubu maze gukina muri filime nk’enye zo ku isoko (harimo Rwasibo, Catherine, na Nkubito ya Nyamunsi).
Muri uyu mwaka nadege yegukanye ibihembo 2 by'umukinnyikazi wa filime witwaye neza. Muri Rwanda Movie Awards (ifoto yo hejuru) na A Thousand Hills Academy Awards (ifoto yo hasi) kubera filime Rwasibo na Catherine
Inyarwanda.com: kuri ubu uri umwe mu bakinnyikazi ba filime hanze aha bakunzwe. Ese icyo gikundiro ufite mu bantu muri ibi bihe, ukitwaramo ute mu buzima bwawe busanzwe?
Nadege: hahah, ok. Ikintu cya mbere ni uko kugeza ubu kuba namanaginga (uko ntwara) icyo ngezeho kuri ubu ngubu ntibyananira kuko ni bito cyane ugereranyije n’ibyo nifuza kugeraho. Ndacyari hasi cyane, hasi cyane! Rero, ikintu cya mbere nkoresha ni ukwicisha bugufi, nkagerageza kuvugana n’abantu nk’uko twavuganaga mbere, gufashanya na bagenzi banjye, ndetse kubera kwiha ikizere cy’uko nzagera kure, nkanga kwishyira hejuru.
Inyarwanda.com: kugeza ubu ugereranyije n’izina umaze kugira, ubu kugira ngo ukinire umuntu muri filime bisaba iki?
Nadege: bisaba ko ubinsaba, ukampa script, tukaganira, twakumvikana nkagukinira nyine.
Inyarwanda.com: hanyuma ku mafaranga (waba ukinira angahe)?
Nadege: amafaranga nta giciro gihamye mfite, gusa si naca umuntu arenze ay’ubushobozi bw’abanyarwanda.
Filime Catherine ni imwe muri filime yamenyekanyemo cyane
Inyarwanda.com: ku myaka 23, waba ufite umusore mukundana?
Nadege: Oya ntawuhari.
Inyarwanda.com: ariko wigeze kumugira?
Nadege: hahah, Yego naramugize, ariko ubu ntawuhari.
Inyarwanda.com: niba waba wibuka se mwaba mwarapfuye iki?
Nadege: Yewe, hashize igihe rero ndumva ntibuka n’ikintu twapfuye.
Inyarwanda.com: hashize nk’imyaka ingahe (mutandukanye)?
Nadege: hashize nk’imyaka 2, ariko icyo twapfuye ndumva ntakibuka.
Inyarwanda.com: ubuse ubundi wumva nk’umusore mwakundana wongeye gukunda yaba ameze gute? Ibyo wumva umusore ukunda yaba yujuje ni ibihe?
Nadege: ni byinshi cyane, wavuga ukaruha.
Inyarwanda.com: Oya nta kibazo tubwire ibishoboka byose.
Nadege: nkunda umuhungu… nkunda umuhungu unkunda, umuhungu ukijijwe wubaha Imana…
Inyarwanda.com: ukijijwe ni ukuvuga iki? Ese ubundu urasenga?
Nadege: Yeah, ndi umukirisitu, nsengera mu itorero ryitwa Christ Embassy.
Inyarwanda.com: uretse kuba yaba ari umuntu usenga, wubaha Imana kandi agukunda, komeza utubwire n’ibindi.
Nadege: eeeh, ikindi nkunda abahungu b’ibikara, barebare. Izo nizo qualités nkunda za mbere ku musore, ibindi ni iby’inyongera.
Inyarwanda.com: Ese ubwo kugira ngo umuntu ubone ko agukunda, ubibonera he?
Nadege: eh, urabibona. Ubibonera mu bikorwa, umuntu ntabwo yakubwira ngo ndagukunda, ndagukunda, ndagukunda gusa. Ibikorwa agukorera bikwereka ko agukunda. Njye mbona ari ibikorwa bishobora kunyereka ko umuntu ankunda.
Inyarwanda.com: hanyuma, Nadege, ufite umwana!?
Nadege: Yego.
Inyarwanda.com: uwo mwana se ni uw’uwo musore muherukana (gukundana)? Cyangwa? Mutubwireho.
Nadege: uhmm, mfite umwana w’umuhungu witwa Ganza Benny Lucky, afite imyaka 6, yiga mu wa mbere primaire, ni umuhungu muremure w’inzobe. Hahah!
Nadege akunda kugaragaza cyane urukundo akunda umuhungu we Ganza Benny Lucky.
Inyarwanda.com: ko umwana wawe se atandukanye n’urwego rw’abahungu ukunda, ubwo we uramukunda ra?
Nadege: hahah, ndamukunda cyane. Imana itanga uko ishaka kandi ni Imana yampaye.
Nadege avuga ko kuri ubu nyuma yo kugaragara muri filime z’abandi nawe yatangiye imishinga yo gukora filime ze, aho kuri ubu afite filime ari kwandika akaba ateganya kuyikorera mu minsi iri imbere, ariko adasize imishinga ya filime z’abandi.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO RYAJAMBO YA THE QUEENS AKIRIRIMBA
Ese ni iki kigutunguye utari uzi kuri Nadege Uwamwezi? Ni inde mukinnyi wa filime wumva wifuza kugira icyo umenyaho ngo tumukubarize?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO