Ese bisaba iki kugira ngo ugere ku nzozi zawe?-INAMA 5 WAKURIKIZA

Utuntu nutundi - 16/03/2015 11:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Ese bisaba iki kugira ngo ugere ku nzozi zawe?-INAMA 5 WAKURIKIZA

Abantu bose bagira inzozi, kuva mu bwana baba bumva bagomba kuzageraho. Iyo umuntu ari umwana, aba yumva agomba kuzaba umuganga, umusirikare, umupilote, umwarimu,… ariko akenshi iyo ukuze birahinduka.

Uku guhinduka kw’inzozi zawe wari ufite ukiri umwana biterwa n’impamvu nyinshi zirimo ubuzima wakuriyemo bushobora kudatuma ugera kubyo wifuje,  cyangwa se wamara gukura ugasanga ibyo waremewe kuzageraho atari byo wifuzaga, cyane ko icyo gihe uba wari ugifite ibitekerezo by’ubwana.

Uko byagenda kose ariko, n’iyo umaze gukura hari inzozi ugumana uba wumva wifuza kuzageraho, ariko akenshi benshi hari igihe birangira batazigezeho nabwo ugasanga bafite impamvu baba batanga zatumye batazigeraho.

Ese hari impamvu n’imwe yatuma utagera ku nzozi zawe? Hano hari inama 5 wakurikiza zikagufasha kugera ku nzozi zawe:

1. Rota

Aha kurota tuvuga ntabwo ari bimwe bisanzwe, umuntu aryama nijoro akarota atoragura amafaranga cyangwa ibindi byose warota. Aha turavuga kugira ikintu wumva wifuza kugeraho, kikaguhora mu mutwe, ugahora ugitekerezaho, wumva utakigezeho ari intsinzwi waba ugize mu buzima bwawe.

2. Shakisha inzira zishoboka zagufasha kugera kuri izi nzozi zawe

Iyo umaze kugira icyo wumva wifuza kuzageraho mu buzima bwawe, ikiba gisigaye ni ugushakisha inzira zose zishoboka zagufasha kugera ku cyo urota kuzageraho. Aha iyo tuvuze inzira zose zishoboka, tuba tuvuga inzira nziza, zitarimo guhuguza no kwiba, dore ko abenshi bumva bakora ikintu icyo aricyo cyose harimo no kwiba cyangwa guhuguza ngo bagera kubyo bifuza.

Koresha inzira zose zishoboka, hamagara Inshuti zawe uzisabe kuzakurangira umunsi bumvise ahantu hari amahirwe ajyanye n’inzozi zawe, koresha interineti ushakisha amahirwe ajyanye n’inzozi zawe cyane ko kuri ubu ikoranabuhanga ryabikemuye ibintu byose bisigaye biba kuri interineti, n’izindi nzira zose zishoboka.

3. Kora imyitozo ijyanye n’ibyo wifuza kuzageraho kandi wigaragaze mu maso y’abantu

Aha reka twifashishe urugero, urashaka kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye. Ntabwo ushobora kwiyicarira hamwe udakora imyitozo y’umupira w’amaguru ngo uvuge ko wifuza kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye.

Ntawamenya muri iyi myitozo, ukomeje kuyikora kandi ukayikorana umuhate ntabwo wazabura ubwo utomborwa n’umuntu ukomeye muri izi nzozi zawe ngo agufate akaboko akuzamure. Aha kandi muri iyi myitozo yawe, gerageza uburyo abantu bakubona. Shakisha uburyo ujya ufata twa videwo tw’imyitozo yawe, udushyire ahantu hagaragara maze urebe ngo impano yawe izavumburwa.

Umuririmbyi Justin Bieber kuri ubu amaze kuba igihangange ku isi, ariko nawe yari afite inzozi ashaka kugeraho “kuba umuririmbyi ukomeye ku isi”, aha icyo yakoraga kuva kera, yararirimbaga agashyira amashusho y’indirimbo yaririmbye kuri Youtube, kera kabaye yaje kuvumburwa n’umuhanzi w’icyamamare Usher aramuzamura none dore aho ageze.

Aha no kwigira ku mateka y’abandi nabyo byagufasha!

4. Wicika intege

Gucika intege biri mu bibazo bitumye abantu benshi batagera kubyo bifuje kuva kera, kuko kugera ku bintu wifuza ntabwo biba byoroshye mu buzima. Iyo ukoranye umuhate, ugategereza, ukihangana ugakomeza ugakora n’ubwo kugeza ubu ntacyo urageraho, isaha yawe ni igera uzabigeraho.

5. Wigira  urwitwazo

Nta rwitwazo na rumwe ufite rwo kuvuga ngo urabona byarananiye. Iyi nama ya nyuma iraza ishimangira 4 za mbere, kuko uramutse ufite inzozi wifuza kugeraho, ugaharanira kuzigeraho, ndetse ukihanganira igihe nta kabuza wazabigeraho.

Muri iki gihe rero benshi mu rubyiruko, rufite urwitwazo rw’ibibazo binyuranye nk’ubukene aho bemeza ko kutagira amafaranga biri gutuma batagera ku nzozi zabo, ariko uru si urwitwazo kuko n’abantu benshi bagiye bagira ibyo bageraho ntabwo bavukanye mafaranga, ahubwo barayakoreye.

Umugabo ukomeye wamenyekanye mu gukora amafilime w'umunyamerika, witwa Walt Disney, akaba ariwe washinze inzu itunganya filime ya Walt Disney niwe wavuze ati: "inzozi zose zaba impamo, turamutse tugize umutima wo kuzikurikira."

Ni ahawe rero ho gukorera inzozi zawe, kandi bitinde bitebuke uzazigeraho.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...