RFL
Kigali

Apotre Paul Gitwaza yemeza ko nta mukristo ukennye ubaho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2015 15:37
20


Mu minsi ishize umwe mu bapasiteri bakomeye ba hano mu Rwanda yatangaje ko nta mukene uzajya mu ijuru kubera ko aribo bagwa mu byaha cyane. Apotre Gitwaza Paul uyobora Itorero Zion Temple nawe ahamya neza ko mu bantu bakorera Imana bakayizera nta mukene ubamo.



Mu nyigisho ya Apotre Paul Gitwaza yatambutse kuri Radio Authentic kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015, yavuze ko mu bantu bakorera Imana bakizera izina rya Yesu Kristo, ntawe ushobora gukena. Kuri iyo ngingo yatanze urugero rushimangira ko umuntu wese wizeye Imana nta na kimwe yayiburana.

Apotre Paul Gitwaza yavuze ko igihe kimwe umuvandimwe we yamusabye ko yamufasha mu kibazo yari afite akamuha amadorali igihumbi y’amerika(angana  n'asaga 700.000frw) kandi icyo gihe ntayo yari afite ariko mu kwizera Imana yahise amubwira ko agiye kuyamwoherereza.

Apotre Gitwaza

Apotre Gitwaza

Imana imaze kureba umutima w’impuhwe uri muri Gitwaza ndetse no kwizera afite muri we, nyuma y’isaha Gitwaza yahamagawe n’umuntu atazi amubwira ko umwuka w’Imana yamutegetse ko amuzanira ibahasha irimo amafaranga.

Nyuma yo kumugezaho iyo bahasha, Gitwaza avuga ko atatekerezaga ko uwo muntu abonye bwa mbere yamuha amadorali dore ko atagize n’umwete wo kureba arimo uko angana. Ku munsi wakurikiyeho yaje gufungura ya bahasha asangamo amadorali igihumbi y’Amerika, atangazwa cyane n’igitangaza Imana imukoreye yemezwa bidasubirwaho ko nta mukene ubaho mu bantu bizera bakanakorera Imana.

Ati”Iyo ntagira kwizera uwo muvandimwe wanjye ntabwo aba yaravuye mu kibazo,ntabwo nizeye kugirango abe ari njye ubaho neza njye narizeye kugirango Imana incemo abone igitangaza,ntibitangaje,bose ntibagira kwizera abagufite rero nimufashe abandi. Hari abadafite kwizera ariko nabo bagushatse bakubona kubera ko twese Imana yaduhaye izo mbaraga kugirango duhabwe kwizera.”

"Niba abantu bose bamenye Imana bakizera imbaraga zayo nta mukene wababamo mu yandi magambo ni abakire."

Ibi se byaba bihuriye he n'ibiherutse gutangazwa n'umwe mu bapasiteri wavuze ko nta mukene numwe uzajya mu ijuru? Ese koko mu bakristo bizera Imana nta mukene ubamo?

Gideon N.M

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ntimukabeshye mujye muvuga ibyo umuntu yavuze
  • get away9 years ago
    imitwe
  • matabaro9 years ago
    Arabuzwa n'iki ko amaturo y'abakene amukijije - hazagira ujya i Kinyinya agana i Kami areba Estate ariho ahubaka !!!!!! nk'abandi bacuruzi bakize bose!!!!.Asyiii... Ntaganzwa no kumva aba bapastori bavuga ko nta mukene uzajya mw'ijuru nyamara Bibiliya ivuga ko ahubwo bigoye kugira ngo umukire azarijyemo. ni akaga mba ndoga Data. Jyew ndi umukene ariko nizera Imana kandi mfite ibyiringiro byo kuzarijyamo nta kabuza kuko nzi uwo nizeye uwo ariwe. Bakene bavandimwe banjye, ntimucike intege Satani atangiye guca mu ba pasitori barenzwe none dore ibyo badukanye. Ni akaga nanone mba ndoga abakene.
  • abcd9 years ago
    uwo se uvuga ko nta mukene uzajya mu ijuru ni we uritanga?
  • beatriceuwineza9 years ago
    Hahirwabakenekumutimakukoaribobazabona imanaabanyorewenojamboryimanabarikenerekuryumvanibakenekumutima
  • kibwa29 years ago
    Ubundi niko abapastor bakora, bababwira ko ubukiri bwiza ari ubwaroho, ati muzane ayo mafaranga tuyature Imana niyo itanga byose izabaha imigisha, ubundi bakibikira nyine!
  • kibwa29 years ago
    Ubundi niko abapastor bakora, bababwira ko ubukiri bwiza ari ubwaroho, ati muzane ayo mafaranga tuyature Imana niyo itanga byose izabaha imigisha, ubundi bakibikira nyine!
  • tttt9 years ago
    Umupasteur wavuzeko ntamukene uzajya my ijuru abanyamakururu bavuzeko Ari Rwandamure(UCC)
  • BUGINGO9 years ago
    KANDI IMANA IZABAKUBITA INKONI YAKUBITISHIJE ABANDI.MWARETSE UWO MUNTU
  • TEO9 years ago
    IBYO apotre avuze nibyo kabsa gusa mazee kubonako gitwaza afite abanzi benshi gusa iriya ni impano imana yamuhaye mwamuvuga nabi cg neza ntacyo mwamuhinduraho
  • fiscre9 years ago
    ndumva kujya mu ijuru ari gahunda y imana
  • Gasana9 years ago
    Ibyago ni amavunja kabisa..isi igeze aharenga...uyu musaza w'umusore ararutanze kabisa ...keretse niba abanyamakuru bamuhimbiye. Gukena si ikibazo,,,icyo nemeranya na we ni uko Umukristu ubukire bwe atari amafaranga,,,ibizu cg imitungo...ahubwo ubukire bwe ni uko ariho akunzwe n'Umuremyi...hari abatindi bafite amataji,,,ibimodoka...ibifaranga umurengera ariko ugasanga ni umutindi ku mutima,,,hakaba n'abadatunze nka Mirenge ku Ntenyo ariko ugasanga nI ABAKIRE KU ROHO N'UMUTIMA...nIBA ARI uko ABYUMVA TURI KUMWE ABYUMVA UKUNDI...Yaba ageze Kuri muteremuko
  • 9 years ago
    Erega abahana ibyo wavuze nibabandi badafite kwizera ko baba abakire
  • 9 years ago
    Ndagushigikiye Apotre nta mukene w'umukristo ubaho kuko imana niyo byose kandi niyo yavuze ngo ifeza nizahabu nibye ngo tuyisabe icyo dushatse cyose njye ndumva abagutuka nibabandi batazi igihagararo cy agaciro bafite kumana nimba twiyita ko turi abana b'umwami nigute twakena kandi byose ari ibya data ndagushigikiye nanjye
  • Rwema9 years ago
    Ariko aba bagabo ibi baba babivuze koko? Cyangwa ni itangazamakuru ribahimbira? Niba ari ukuri barabivuze byaba ari agahomamunwa!!!!
  • Rwema9 years ago
    Ariko se koko aba bagabo ibintu nk'ibi baba babivuze koko? Bibaye ari byo byaba biteye agahinda!!!!!!!!
  • gregoria9 years ago
    ndumv bitoroshe
  • inkotanyi cyane9 years ago
    Mwagiye mureka ku bangamira uwo mukozi w'imana koko! ubwo ibyo avuze nimba aribyo koko murumva abeshya? cyakoze muzabona ishyano.
  • soleil9 years ago
    Afite impamvu yabivuze. kdi muri twese nta nu1ureba mu mutima wundi. so mureke guca imanza Imana yonyine niyo ireba ahiherereye(mu mutima).
  • Muhimuzi Desire8 years ago
    Arabeshya. Le pauvre Lazard est alle au ciel, et le riche en enfer.





Inyarwanda BACKGROUND