RFL
Kigali

Itsinda Beauty for Ashes ryazanye uburyo bushya bwo kurushaho kuvuga ubutumwa muri Gospel Nyarwanda-Amashusho

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/01/2015 14:16
0


Ku tariki ya 30 Ugushyingo 2014 nibwo itsinda Beauty For Ashes bakoze igitaramo kidasanzwe bise “Hari Ayandi Mashimwe” . Muri iki gitaramo bakaba barafashe amashusho y’igitaramo cyose kiri kuba(Live recording), ibintu ubusanzwe bimeyerewe ku matsinda mpuzamahanga akomeye muri muzika.



Itsinda Beauty For Ashes(B4A) rikora umuziki ugezweho ukundwa na benshi rikomeje kuzana udushya muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana. Nyuma yaho bigaragaje nk’itsinda rifite ingufu mu gukora muzika y’umwimerere(Live music), kuri ubu iri tsinda ryazanye ikindi kintu kitari kimenyerewe muri Gospel nyarwanda, Live recording y’igitaramo. Igitaramo cyabereye kuri Christian Life Assembley(CLA), I Nyarutarama.

Kanda hano urebe uko igitaramo Hari ayandi mashimwe cyagenze mu mafoto

B4A

Habiyaremye Olivier

B4A

Maxime Niyomwungeri

Abacuranzi ba Beauty for Ashes

Christian Iyakaremye

Aba nibo bacuranzi ba Beauty for Ashes 

Ubusanzwe amatsinda, korali, cyangwa abaririmbyi ku giti cyabo bo muri gospel nyarwanda, bakora ibitaramo ariko ntibafate amashusho y’uko igitaramo cyagenze bazakoresha na nyuma y’uko kirangiye.

 Mu kiganiro na inyarwanda.com, umuyobozi wa Beauty for ashes yadutangarije ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kurushaho kwagura ivugabutumwa babinyujije mu ndirimbo , kuburyo n’umuntu utaritabiriye igitaramo azabasha guhimbaza Imana yifashishije amashusho y’igitaramo bafashe.

Olivier Kavutse

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty for Ashes

Olivier yagie ati” Gufata amashusho igitaramo kiri kuba(live recording) ntibinyerewe hano mu Rwanda. Twifuje kubikora kugira ngo indirimbo twaririmbye mu gitaramo”Hari ayandi mashimwe” zizabashe gufasha abantu bari bahari kongera kwibuka uko igitaramo cyagenze ari nako bongera guhimbaza Imana bifashishije izo ndirimbo ariko kandi n’abantu batari bahari bakabasha kuzifashisha basingiza ,banaramya Imana.

 Yunzemo ati” Biriya ni uburyo bwo kurushaho kwagura umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Nkubu ushobora kubona  ibitaramo hafi ya byose by’itsinda Hillsong cyangwa se abandi bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga ,ukamera nkaho wari uhibereye , nawe ugahimbaza Imana. Natwe ni muri ubwo buryo twabikozemo.”

Amanda ukunda gufasha itsinda rya Beauty for Ashes

Amanda ukunda gufasha cyane itsinda Beauty for Ashes mu gucuranga ndetse n'imiririmbire

Kugeza ubu itsinda Beauty for Ashes bakaba babaye bashyize hanze imwe mu ndirimbo bakoze muri gitaramo “Hari ayandi mashimwe”,naho DVD izaba ikubiyeho indirimbo zose bakoze muri kiriya gitaramo bakayisohora mu kwezi kwa Werurwe.

Reba hano Video y'indirimbo The Wonders of Son ya Beauty for Ashes

 Olivier Kavutse yanaboneyeho umwanya wo kudutangariza  ko muri uyu mwaka , Beauty for Ashes bafite gahunda yo gukora indi album nshya.

Itsinda Beauty for Ashes (B4A) ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Surprise,Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi. B4A ni Band igizwe n’abasore batanu aribo Kavutse Olivier umuyobozi waryo, Iyakaremye Benjamin, Maxime Niyomwungeri, Habiyaremye Olivier na Christian Iyakaremye bakanagira ushinzwe ibikorwa byabo ariwe Desire Ukwiye.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND