Umuhanzikazi wo muri Uganda ariko ukomoka mu Rwanda witwa Fille Mutoni uherutse no gukorana na Bruce Melody indirimbo yitwa “Hallo” biravugwa ko yaba yarandujwe agakoko gatera SIDA n’umukunzi we witwa Edwin Katamba uzwi cyane ku izina rya MC Kats, gusa uyu we ngo ntacyo ibyo bimubwiye.
Byinshi mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda bikomeje kuvuga ko umuhanzikazi Fille yaba yarandujwe SIDA n’umukunzi we MC Kats usanzwe akora kuri Televiziyo ya NTV, ibi bihuha bikaba byaraje no kubazwa nyir’ubwite Fille Mutoni ubwo yari yatumiwe kuri Urban TV maze asubiza ko ibyo ntacyo bimubwiye, kandi ko ibyo abantu bavuga byose bitazamubuza kwikundanira n’uyu mukunzi we MC Kats.
Fille n'umukunzi we MC Kats
Urukundo rwa Fille na Mc Kats rumaze iminsi ruvugwaho byinshi muri Uganda, ibikunda kugarukwaho cyane bikaba ari imico n’ubuzima uyu musore yaciyemo, kuko hari amakuru y’uko yaba yarabyaranye n’abagore benshi kandi akagenda anabanduza agakoko gatera SIDA, kandi bikaba bivugwa ko yagiye aryamana kenshi na Fille bityo akaba nawe yaramwanduje.
Fille ati: "Ibyo ntacyo bimbwiye ibyo bavuga byose ntakizambuza kumukunda"
Uyu musore ariko yaje kuba nk’ushimangira amwe mu makuru amuvugwaho, icyo gihe hakaba hari ku munsi mpuzamahanga wahariwe aba papa maze ashyira ahagaragara ifoto ye ari kumwe n’abana, ndetse anongeraho ko atewe ishema no kuba ari umu papa, ibintu byatumye amakuru y’uko yabyaranye n’abagore benshi aba impamo n’ubwo ibyo kuba abanduza SIDA byo nta gihamya.
Ubwo ibi byabazwaga umukunzi we Fille mu kiganiro kuri Televiziyo, yashimangiye ko umusore bakundana ari umuntu ugira urukundo kandi wita ku bantu cyane, ubasha kumva buri wese kandi akanasenga, ikigeretse kuri ibyo akaba ajya anatekera uyu mukobwa bakundana, ibyo abantu bavuga byose akaba atamureka.
Gusa hari andi makuru yavuzwe mu minsi ishize mu kinyamakuru Bigeye ko uyu MC Kats yigeze kumvirizwa n'abantu arimo kubwira mama we kuri telefone ko Fille ari we wamwanduje SIDA, gusa ayo makuru akaba yaravugaga ko byari uburyo bwo gushaka kwigaragaza neza imbere y'umubyeyi we
UMVA HANO INDIRIMBO "HALLO" YAKORANYE NA BRUCE MELODY
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO